Sei sulla pagina 1di 3

CONCEPT NOTE Y’UMUHIGO

WO GUTURA KU MUDUGUDU

1. INTANGIRIRO

Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’igihugu hagiye hategurwa gahunda za leta zitandukanye
zirimo EDPRS, VISION 2020, SDGs,

Izi gahunda zose zihutishwa ari uko imiturire y’abanyarwanda imeze neza. Amateka agaragaza
ko abaturarwanda bagiye batura batatanye cyane ku buryo byagoranaga kubagezaho ibikorwa
remezo by’ibanze (Amazi, Amashanyarazi, Imihanda,amavuriro…)

Leta y’u Rwanda ibicishije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA),
yakomeje gukangurira Abaturarwanda gutura mu Buryo bwiza, Abatuye mu mijyi bakubahiriza
ibiteganywa n’ibishushanyo mbonera byakozwe, mu Gihe abatuye mu byaro bakangururwa
gutura mu midugudu.

Umurenge wa Nyankenke ahanini ugizwe n’imisozi ifite ubuhaname bukabije, bituma uduce
twinshi twawo tutaberanye no gutura. Ni muri urwo rwego ku bufatanye na MINALOC hagiye
hashyirwaho site zitandukanye zigenewe gutuzwaho abaturage.

Mu murenge wa Nyankenke site zigera kuri14 zikaba arizo zagaragajwe ko zatuzwaho


abaturage. Ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) izi site
ziri gukorerwa inyigo igamije kugaragaza imbizi zazo ndetse bikaba bishobora no kuzahindura
Umubare wazo zikaba nke ariko ari imidugudu yujuje ibisabwa. Hazakorwa kandi ibishushanyo
mbonera byazo hagamijwe guteza imbere imiturire inoze.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo gutuza abaturage ku mudugudu Umurenge
washyize mu mihigo wasinyanye n’Akarere, umuhigo wo gutuza ingo 200 kuri ayo masite
yagenewe guturwaho.
IBIKORWA BYOSE BIKUBIYE MU MUHIGO

Kugirango iki gikorwa kigerweho hazakorwa ibi bikurikira: Gukora urutonde rw’abantu
bazatuzwa ku mudugudu; Gukangurira abaturage gutura ku mudugudu bagaragarizwa ibyiza byo
gutura ku mudugudu; Gukurikirana ibikorwa niba koko inzu zubakwa ziri kubakwa ku
mudugudu.

2. IBISABWA UMUTURAGE
 Umuturage wese akangurirwa kwishakira ikibanza biciye mu nzira y’igura cyangwa
igurana aho bishoboka
 Umuturage kandi niwe wikorera imirimo yose y’ubwubatsi kugeza atashye mu nzu ye.
3. IBISABWA AKAGALI
 Akagali karasabwa gufasha mu kugaragaza ingo zituye nabi zikwiye kwimukira mu
mugudugu kakanasabwa gukora ubukangurambaga ku baturage batuye ahatatanye
no mu manegeka bakabumvisha ibyiza byo gutura ku mudugudu bifashishije inama.
 Akagali niko gasura ikibanza umuturage agiye kubakamo kagakora raporo igaragaza
ko ahagiye kubakwa ari muri site y’umudugudu nkuko biteganywa n’amategeko
ndetse n’amabwiriza y’imyubakire n’imiturire.
 Akagali kandi karasabwa gukora ikurikiranabikorwa rihoraho ry’ibikorwa byo
gutura ku mudugudu, no gutanga raporo za buri kwezi zigaragaza aho icyo gikorwa
kigeze.
4. IBISABWA UMUKOZI W’UMURENGE
 Gutanga ubufasha bwa tekinike ku bijyanye n’imyubakire umuturage agaragarizwa
uburyo bwo gushyira inzu mu kibanza.
 Gukora ikurikiranabikorwa rihoraho ry’ibikorwa byo gutura ku mudugudu,
 Guhuza raporo zo mu Tugali zikoherezwa ku karere
5. IMPLEMENTATION PLAN

Hashingiwe ku byagiye bigaragara mu myaka itatu ishyize hakozwe imbonerahamwe


igaragaza uko ingo ziteganywa gutuzwa buri Gihembwe

Q1 Q2 Q3 Q4

70 70 70 70

Bikorewe i Nyankenke ku wa 08/07/2017

Biteguwe:

BIZIMENYERA Theoneste

Umukozi ushinzwe ubutaka,Imiturire n’ibikorwaremezo

Potrebbero piacerti anche