Documenti di Didattica
Documenti di Professioni
Documenti di Cultura
Itangiriro
Isarura ryimbuto ni umurimo mwiza kandi uhenze usaba ubwitonzi byumwihariko cyane cyane
mukuwutegura no kuwushyira mubikorwa kuko niwo ntandaro yubwiza cg ububi bwigiti
kizazikomokaho.
ubwoko bwibiti;
uburyo buzakoreshwa.
Kuba ikomoka ku giti kitarwaye cyangwa gifite ubundi busembwa; kandi cyindobanure;
Kuba itavangavanze.
Kuba yarasuzumwe kandi ikemezwa nikigo kibifite mushingano zacyo. Mu Rwanda ni CGF
(Ikigega cyImbuto zAmashyamba).
Amashyamba meza yarononekaye bitewe nuko ibiti byiza bitemwa, hagasigara ibiti bibi ari
nabyo bisarurwaho imbuto,
3
Abasaruzi bimbuto cyimwe nabandi bakora mu mirimo yimbuto zibiti muri rusange ntibafite
ubumenyi buhagije
Kutagira ubufatanye bwiza hagati yibigo bya leta bitandukanye namashyirahamwe yikorera mu
buryo bwo kongera umusaruro wimbuto nziza no kuzikoresha
Kuba kugeza ubu nta gashimwe kagenerwa umuntu cyangwa ishyirahamwe ryaba ritanga imbuto nziza
zimbuto zibiti.
Ubwiza bujyanye nimiterere kamere/nkomoko (genetic quality): ubwiza kamere imbuto zikomora
ku biti zisarurwaho.
Gutoranya neza ibiti bigenewe kuzasarurwaho imbuto bifasha cyane guhorana umusaruro wimbuto
mwiza.
Ku hantu hatandukanye (hatareshya), itandukaniro ryaho biteye rigira uruhare mu mikurire yabyo.
Si byiza gutoranya igiti cyitaruye ku bindi biba bisangiye ubwoko kuva kuli 100m. Akenshi
mwene ibi biti biba byaravuye mu kwifumbira kwindabyo (selfing or self-pollination), ari nabyo
bitanga ibiti biba bitazakura neza kandi bitazihanganira indwara kimwe nibindi bizazane.
Kugirango tugumane imiterere kamere yigiti runaka, ni ngombwa ko imbuto zasarurwa ku biti
byinshi, nibura kuva kuri 30.
Ibyo biti byagombye kuba bitegeranye cyane, nibura bitandukanye kuri cm 50. Iyo byegeranye
munsi yiyi ntera, biba bishoboka ko byaba bivukana bityo imiterere kamere nkomoko ikaba ijya
gusa.
Imbuto zizava kuri ibyo biti byatoranijwe gusarurwaho imbuto byegeranye biba bifite
gutandukana guke (narrow genetic base).
Iyo bene ibi biti bitewe, bitanga ibiti bidafite ubwiza bushakwa, kudakura neza, kutihanganira
indwara nibindi
Ubwiza bugaragara bwimbuto zibiti buba bwitaweho hakurikije ibimenyetso byigiti ngore
(mother tree).
Ibiti byo mu bwoko bumwe bizengurutse aho hafi igiti cyakuweho imbuto ari byo biba birimo
igiti ngabo kiba cyaratanze umusemburo.
5
Kugirango umuntu yongere amahirwe yo gusarura imbuto nziza zizatanga ibiti bifite inkomoko nziza,
hakenewe ko ibiti byimbuto byatoranwa mwishyamba riba rikozwe nibiti bimeze neza. Kuko iyo igiti
cyimbuto kizengurutswe nibiti byerekana ubwiza, ibizagikomokaho nabyo bizaba bifite ubwiza.
Iyo igiti (ngore) gisaruweho imbuto gikikijwe nibiti byiza: ibizagikomokaho bishobora kuzerekana
ibimenyetso byubwiza nkomoko
Iyo igiti (ngore) cyasaruweho imbuto gikikijwe nibiti byiza nibibi: ibizagikomokaho bishobora kuzaba
byiza cyangwa bibi
Iyo igiti (ngore) cyasaruweho imbuto gikikijwe nibiti bibi byinshi: ibizagikomokaho bishobora
kuzerekana ibimenyetso byububi nkomoko
Ku biti byimbaho:
Igihimba kigororotse
- Guhindura ibara,
- Iyo ugereranije izeze nizitarera usanga izeze ari nto kurusha izitarera,
- Imbuto zeze usanga kuzisaturisha urwara biruhije,
- Urubuto rweze akenshi ubona rushaka gusaduka cyane cyane ruhereye kumutwe.
4. Ibyitonderwa mu gusarura:
2. Si byiza gutema amashami yigiti ngo ubone imbuto bitakugoye.(Ese wayatema none ejo
wazatema ayahe?)
7
- Kwirinda ikintu cyose cyatera ubwoko bunyuranye kwivanga mugihe cyo gupakira no
gupakurura.
Imbuto zigomba gutwarwa mugikoresho gifite ubushobozi bwo kuzirinda gutakara munzira zinyuzwamo
kandi kinazirinda kuba zakwandura indwara cyangwa indi myanda nudukoko mugihe zijyanwa
kwanikwa.
Kuzirinda gufurika:
Kuzirinda indwara:
9. Kuzikura mu bishishwa
Bitewe nubwoko imbuto zishobora kuvanwa mugishishwa cyangwa umubiri uzifubika mbere yo
kwanikwa.
Ingero: Podocarpus usambarensis, Aberia caffra, Maesopsis eminii, Symphonia globulifera, nibindi.
Hari izigomba kubanza guca kukazuba kugirango ibizifubika bisaduke zibone gukunkumurwa
zisohoke.
Hari izo hitabazwa icyuma cyangwa ikindi gikoresho cyo kuzitonora nkisekuru no kuzikubitira
mumufuka kugirango imbuto zisohoke.
Ingero: Acacia mearnsii, Acacia melanoxylon, Sesbania sesban, Jacaranda mimosaefolia, nibindi.
-Iziyungururwa cyangwa kugosorwa, Urugero: Eucalyptus sp; Casuarina sp; Alnus sp; Grevillea sp;
Cedrela sp,
-Hari nizicishwa mumazi hagatandukanywa izireremba nizibira mumazi, Urugero: Senna siamea;
Leucaena diversifolia; Acacia melanoxylon; Acacia mearnsii.
Imbuto zishobora kumishwa mbere cyangwa nyuma yo kuvanwa mubishishwa byazo, biterwa nubwoko
bwibiti zikomokaho.
Imbuto zigomba kwanikwa ahantu hisanzuye kandi hasukuye zikanakorakorwa kenshi kugirango zume
neza kandi zidasigana.
Uburyo bumenyerewe ni ukwanika ku zuba bimwe bisanzwe bya gihanga ari nabwo bwiza kugeza ubu,
ubundi buryo bukoreshwa ni ukumisha hakoreshejwe ingufu zibyazwa mumirasire yizuba, no gushyira
12
imbuto mubyuma bitanga ubushyuhe bwinshi (Etuve). Uburyo bwose bukoreshejwe ntibugomba kurenza
400c zubushyuhe kuko aribwo bwinshi urubuto rushobora kwihanganira.
Biterwa nubwoko bwigiti imbuto zikomokaho. Bigaterwa nanone nikirere cyahantu namasaha zimara
kuzuba kumunsi. Gusa imbuto zigomba kuma zigasigarana amazi atarengeje igipimo cya 10% kugira ngo
zizabashe guhunikwa nta mpungenge ko zakwangirika mbere yigihe cyateganijwe.
Icyitonderwa: Muri icyo gihe cyose imbuto zimara zumishwa zigomba kudatandukana nurupapuro
rugaragara ho imyirondoro yazo.
GUHUNIKA IMBUTO
Abantu bakenera umusaruro unyuranye ukomoka ku biti: inkwi, imbaho, imbuto ziribwa, imiti,
ubwatsi bwamatungo, kurwanya isuri no gutanga ifumbire, ...
Ibura ryazo rituma abantu bakoresha izibonetse izo arizo zose, nta kwita ku ngaruka yabyo
Iyo imbuto zidahunitse neza zipfa vuba cyane. Kugira ngo imbuto zihunikwe igihe
kirekire,zigomba guhunikwa neza.
13
Hari ibibazo umuntu yagombye kujya yibaza mbere yuko ahunika imbuto :
Impamvu nyayo yo guhunika imbuto ni ukugirango zigumane ubushobozi bwo kumera kugera
igihe zizatererwa. Izindi mpamvu ni;
Kwiteganyiriza ku biti byera rimwe mu gihe kirekire cyangwa se hari igihe igiti gishobora kwera
imbuto nyinshi umwaka umwe ubundi kikera imbuto nkeya.
Kubungabunga ibiti bicika; Ariko hano bisaba ko imbuto zabikwa igihe kirekire hakoreshejwe
ibikoresho bihambaye nka za congelateur zifite ubukonje buri munsi ya (-5 kugera -30 c).
Gutegura igihe cyitera; Hari igihe usanga hari igihe kirekire hagati yigihe cyisarura n icyo gutera
,bikagusaba kuzihunika kugeza icyo gihe.
Kwitegura ikenerwa ryimbuto; Imbuto zishobora kudakenerwa igihe uzisaruye. Ugomba rero
kuzihunika kugira ngo igihe zizakenerwa uzabe uzifite.
Mu mashyamba yamaterano
CGF ifite amaparcelles yimbuto agera kuri 80 mu gihugu hose, amenshi ni akomoka hanze
Arboretum yi Ruhande igize ikigega kidakama cyimbuto zamoko anyuranye yibiti biterwa mu
Rwanda, ari ayo hanze nkinturusu cyangwa aya cyimeza
Mu mashyamba cyimeza
Imbuto zisaruye
Muri ubu buryo hari amoko abikwa mu buryo busanzwe nandi akenera kubikwa mu bukonje
(Chambre froide cyangwa Congelateur) bungana na 0-5C.
Zanikwa mu gicucu kugirango byibuze zigumane ubuhehere bugera kuri 20 40% kugirango
zibeho neza.
Nibyiza kuzitera zikimara gusarurwa. Ingero; Umwungo (polyscias fulva), Umwumba (Prunus
africana), Mwarobaini (Azadirachta indica)
Izi mbuto zanikwa mu gicucu cyangwa se ahantu hari umuyaga byibuze umunsi umwe kugera
kuri itatu.
15
Zanikwa mugihe kidakabije cyane kugira ngo byibuze zisigarane ubuhehere bwa 15-19%.
Ingero; Alinusi (Alnus acuminata), Sederela (Cedrela serrata), Greveliya (Grevillea robusta),
Umusave (Markhamia platycalix)
Zishobora na none kwanikwa hejuru yumuriro (Umwotsi niwo uzumisha), ariko ukirinda ko
zishyuha cyane zigapfa.
N.B. Ushobora kurwanya udukoko twica imbuto ukoresheje amababi ya neem cyangwa se
ukazivanga nivu ryibiti bisanzwe mbere yo kuzihunika.
Buri gikoresho gihunitsemo imbuto kigomba kugira ibimenyetso bibiri. Kimwe imbere nikindi
gifatishijwe hanze biriho :Izina ryimbuto, igihe zasaruwiweho, umubare wibiti byasaruwe, aho
zasaruwe, ibiro nuwa zisaruye.
Igihe imbuto zishobora kugumana ubushobozi bwo kumera buhagije gishobora gutandukana
bitewe nubwoko ndetse naho izo mbuto zasaruwe.
Igihe imbuto zishobora kugumana ubushobozi bwo kumera giterwa cyane cyane nuburyo
zihunitsemo.
Iyo zumye neza zishobora kubikwa munzu bisanzwe. Zishobora kubikwa nanone igihe kirekire
ahantu hafutse "congelateur ifite ubukonje (0-5c) cyangwa se munsi ya (-20c)
Hari itegeko ryitwa irya thumb rivuga ko imimerere yimbuto ishobora kwikuba kabiri igihe
ubuhehere bugabanyijwe kuri 1% munsi ya 14% -15% byubuhehere bwemewe muguhunika
imbuto neza.
Nukuvuka ko niba imbuto zagombaga guhunikwa imyaka 2 ku buhehere bwa 14% hanyuma
ukabugabanya kugaza 13%,ubwo izo mbuto zizabikwa imyaka 4.
16
Iryo tegeko kandi rivuga ko imimerere yimbuto zihunitse ishobora kwikuba kabiri igihe
ugabanyije ubushyuhe kuri 5c.
Muri make imbuto orthodox zihunikwa ku buhehere bwa 5-8% no ku bushyuhe bwa 0-5c
Izi mbuto zishobora kwihanganira ubuhehere buri munsi ya (<12%), ariko ntizishobora
kwihanganira ubushyuhe buri munsi ya (5c).
Nyuma yuko ubuhehere bwizo mbuto bugabanywa, zigomba kubikwa mubikoresho bisukuye
kandi bipfundikiye neza mu minsi (4-6).
Zihunikwa zifite ubuhehere buri hejuru. Zishobora kubikwa mu gihe cycyumweru cyangwa
bibiri.
Kugira ngo zigumane ubuhehere bwazo, izi mbuto zishobora kuvangwa nibarizo
Iri somo riratwereka impamvu umwirondoro wimbuto ari ngombwa rikanatwereka niyo
myirondoro ubwayo.
Mu gukora umwirondoro, uba uhaye agatsiko kimbuto ibimenyetso bijyanye nubwoko, aho
zasaruwe,italiki zasaruwewo,nuburyo zasaruwe.
Nibyiza guha umubare ufite icyo usobanuye ku gatsiko kimbuto. Urugero calcalo-gisa-08-
1.(Calliandra calothyrsus zasaruwe gisasagara muri 2008, isarurwa ryambere).
Umwirondoro ukoze neza ushobora gufasha mukumenya uburyo ki stock yawe imeze utiriwe
ujyamo cyangwa se ubifate mumutwe.
N.B. Ugomba kubika imyirondoro yawe yimbuto neza ukanagira indi nkayo ibitse ahandi kugira
ngo habaye impanuka yumuriro cyangwa ubujura ushobore kuba wayibona ahandi.
Amazina yabasaruye
Ibiro bihunitswe
Ibiro bikenewe
Ibiro bitanzwe
Italiki zigemuweho
18
Impamvu
Imbuto zishobora kuba zamera ariko kubera kugira igihu gikomeye ntizimere cyangwa se
zikamera nkeya cyangwa bitinze.
Uburyo bukoreshwa
Guhugutisha imbuto
Iyo umwayi umaze amasaha 24 mu mazi usanga igihu cyinuma cyatumbye, cyoroshye kuburyo
imbuto zidatinda kumera
4. Guhugutisha imbuto
Ubuhumbikiro
22
Gutegura ubuhumbikiro
Guhinga bacoca amanonko manini kandi bakuramo ibyatsi bibi. Iyo ubutaka bugizwe nibumba
ryinshi, ni ngombwa kubworoshya hakoreshejwe umucanga nifumbire yimborera.
Ubu buryo bukoreshwa neza ku moko yimbuto atinda kumera, nko ku biti bigira amababi.
Ibibi byubu buryo ni uko imirimo yisuku no kurinda indwara utugemwe biruhije.
Gutera ku mirongo: ubu buryo bworoshya imirimo yisuku, utugemwe tumerera mu turima
dutandukanye; ariko utugemwe ku buso buto tuba dukeya.
Ubu buryo ni bwiza gukoreshwa ku mbuto zimerera icyarimwe, cyane cyane nko ku biti bigira
amariragege.
Urugero: Umuzonobali.
Gutwikira umwayi
Nyuma yo kubiba imbuto ni ngombwa gitwikiriza imbuto agataka gake. Ubwo butaka bushobora
kongerwa iyo hashobora kuboneka ikibazo cyutugemwe tugwa hasi mu gihe cyo kumera.
Ubutaka bwo gutwikiriza bugomba kuba bworoshye, buseseka, kugirango butazakora urukoko mu
gihe na nyuma yo kuvomerera.
Nyuma yo kurenzaho agataka batsindagira gakeya bakoresheje urubaho kugirango bibuze imivu
mu gihe cyo kuvomerera.
Gusasira
23
Bikorwa ako kanya nyuma yo kubiba no kurenzaho itaka. Isaso igumaho kugeza igihe utugemwe
twa mbere tuzamerera.
Mu gusasira hashobora gukoreshwa ibyatsi bidafite imbuto zamera kandi bitamera iyo birambitse
ku butaka.
Akamaro ko gusasira
Kuvomerera