Sei sulla pagina 1di 162

UMUGENZI

IGICE CYA MBERE

Binjira mu rurembo Siyoni

UMUGENZI
LE VOYAGE DU CHRETIEN EN KINYARWANDA

ITANGIRIRO
Nyuma yo gusoma dition ya kane yanditswe na PRINTERS HOUSE SOLUTION LTD mu
1980 ngasanga ari cyiza cyane, nifuje ko cyarushaho gufasha benshi bari mu rugendo
rujya i Siyoni, bityo ngira igitekerezo cyo kugisubiramo kubera impamvu eshatu nkuru
zikurikira:
- Kuvugurura imyandikire yururimi rwikinyarwanda kubera ko imyandikire yo muri
Edition ya kane itajyanye nigihe;
- Gukosora amakosa yimyandikire (typing errors);
- Icyifuzo cyo kugeza aka gatabo ku bantu benshi binyuze mu kugashyira kuri internet no
kuba kahererekanwa kandi kagasomerwa kuri telefoni ngendanwa, dore ko nanjye
ubwanjye nabanjye kugashakira kuri internet nkakabura.
Ikindi ntabura kubabwira ni uko usibye iyi edition yifashishijwe mu gukosora aka gatabo,
hari nizindi eshatu zayibanjirije arizo iya mbere yo mu 1933, iya kabiri yo mu 1959 niya
gatatu yo mu 1979.
Ingero zamwe mu magambo namazina yari yanditswe nabi: nakerense ryahinduwe
nakerenseje (kuri page 34), MUREHESI ryahinduwe MUHEHESI (page 94),
Eliya yahinduwe Eliyakimu (kuri page 128), butuma ryahindutse bituma (kuri
page 151) nayandi.
Ingero zimwe mu mirongo yo muri Bibiliya itari iri yo nindi itanabaho:
(9 Abates. 5.6) kuri page 134 wakosowe bikaba (1 Abates 5:6 ), (Yesaga 26.2) kuri page
159 wakosowe hakandikwa (Yesaya 26.2), (Itang 1.26) kuri page 107 wakosowe ukaba
(Itang 19:26) niyindi. Nubwo bimeze bityo, hari ahantu habiri tutashoboye gukosora
kuko hadahura nibyanditswe. Aho ni Abarom 10. zo (tuhasanga kuri page 83) na
(Mat 1:2) (tuhasanga kuri page 117): twaharekeyemo kugira ngo tudahindura injyana
yigitekerezo kiri muri Edition twifashishije.
Ingero zivugururura uburyo amarangamirongo ya Bibiliya yanditswemo:
(Zab III:10 byahinduwe Zab 111:10); (Ibyak. 16.30,31 byahinduwe Ibyak 16:30-31);
(2 Abakor. 10. 18 byahindutse 2 Abakor 10:18).
Muri rusange, ikosora ryakozwe nta kintu ryahinduye ku gitekerezo nyirizina kiri mu muri
edition yo muri 1980.
Edition ya 4 yavuguruwe mu 2016 bikozwe na MVUYEKURE Emmanuel ufite contacts
zikurikira:
Tel: +250788550961
E-mai: mvem2009@yahoo.com

AMAGAMBO ATEGUZA
Umwanditsi wiki gitabo yitwaga Yohana Bunyan. Yavukiye
mu Bwongereza mu mwaka wa 1628. Se yari umucuzi, kandi
nawe yize uwo mwuga. Yize imyaka mike gusa mu ishuri
ryabana, yiga gusoma no kwandika gusa. Yari afite
ubwenge bwinshi bwa kavukire, ariko nta buryo yabonye
bwo kwiga byinshi. Nubwo yari azi kwandika no gusoma,
imyandikire ye iteka yarimo amakosa menshi.
Akiri umusore, Yohana yakundaga gukora ibyaha
cyane, ariko yabikoraga umutima umurega, azi ko Imana
izabimubaza. Umunsi umwe yumvise bigisha ku cyaha cyo
kwica isabato, yumva ijwi ryImana mu mutima we rimubaza
riti:
Urahitamo kureka iki? Kureka ibyaha byawe ukazajya mu
ijuru, cyangwa kubikomeza ukazajya muri Gehinomu? Agira
ubwoba bwinshi; maze ariheba, yibwira ko atagishobora
gukizwa. Bukeye ahura nabagore batatu bakijijwe,
baganiraga ibyImana bahagaze ku irembo ryurugo.
Atangazwa namahoro yabo nubuhamya bwabo bwo
kubabarirwa ibyaha no gukizwa nUmwami Yesu, amenya
ko abo bagore babonye Yesu koko.
Icyakora ntiyakizwa uwo mwanya. Yongera guhura na
Apoluoni na Bwihebe ibihe byinshi. Ndetse hari ubwo yari
hafi kumera nka wa mugabo wo mu kazitiro kwa
Musobanuzi. Ariko bitinze, agera ku musaraba, umutwaro
umuva ku mugongo, arakizwa.
Atangira
kuvuga
ubutumwa
hose.
Imana
iramukoresha. Maze mu mwaka wa 1660, himikwa umwami
mushya utaremeraga ko abatararobanuriwe ubupasitori mu
buryo butegetswe bavuga ubutumwa. Yohana araregwa, ajya
mu rubanza bamutegeka kureka kuvuga ubutumwa. Aranga,
baherako bamushyira mu nzu yimbohe.

PREFACE
Amaramo imyaka cumi nibiri! Kuba mu nzu yimbohe
kwamuhaye uburyo bwiza bwo gusoma igitabo cyImana no
kukirondora cyane. Kandi Imana imukoresha mu zindi
mbohe. Icyamubabazaga ni kimwe gusa; ni ibyo gufasha
umugore we nabana. Ntiyashoboraga gucura, nuko yiga undi
mwuga wo kuboha utuntu, abohesha urudodo, akabigura
amafaranga akayohereza iwe.
Ntiyanditse byinshi muri icyo gihe. Bitinze baramurekura
abona umudendezo wo kuvuga ubutumwa no gukorera Imana.
Mu mwaka wa 1676, bongera kumufunga amezi make nibwo
yanditse iki gitabo. Kiboneka mu mwaka wa 1678. Abantu
baragikunda ku buryo butangaje, gikwira hose mu gihugu,
cyane cyane mu ngo zaboroheje. Gikundwa nabana
nabakuru. Ubu kimaze guhindurwa mu ndimi zirenga 120!
Ubwa mbere imfura nabanyabwenge basuzuguraga iki
gitabo, bati; nta mucuzi wo kwandika igitabo! Ariko buhoro
buhoro, gitangira kumenyekana muri bo (Yohana yarapfuye
kera). Baragisoma baragitangarira. Basanga ni ingezi rwose!
Bibaza uko umuntu wumukene wumwuga ugayitse, utize
nibyubwenge, yashoboye kucyandika. Birabayobera.
Icyabimuhesheje ni kimwe: yari azi igitabo cyImana uburyo
butangaje. Bisa naho yagifashe cyose mu mutwe! Ni ukuri
gutinya Uwiteka ni itangiriro ryubwenge (Zab 111:10). Iki
gitabo cye cyuzuye amagambo yImana akurikiranye; ni
menshi cyane.
Tugisoma iki gitabo, twibuke yuko ari nkubuhamya bwa
Yohana Bunyan ubwe. Rya senga yaryamyemo akaharotera,
mu itangiriro ryacyo ni ya nzu yimbohe yari afungiwemo!
Tujyane nawe, tugerane na we ku irembo ryo kwihana, no
kwa Musobanuzi. Kandi cyane cyane ku musaraba
wUmwami Yesu, duture umutwaro wibyaha. Maze natwe
dukomeze urugendo. Iyo nzira ni nziza cyane, kandi rero, nta
yindi igera i Siyoni!
6

IBIRIMO
Igice
Urupapuro
1. Umuntu wari uhetse umutwaro . 9
2. Mubwirizabutumwa ... 11
3. Abaturanyi ba Mukristo . 12
4. Isayo Gahindagasaze 16
5. Bwengebwisi 18
6. Irembo 25
7. Musobanuzi 28
8. Umusaraba 37
9. Abasinziriye naburiye inkike ... 40
10. Umusozi witwa Biruhanya 42
11. Nyumbanziza 47
12. Igikombe cyitwa Mucishabugufi 56
13. Igikombe cyIgicucu cyUrupfu . 62
14. Mwizerwa 67
15. Magambo 75
16. Ururembo rwi Mburamumaro 85
17. Mwishakirindamu ... 98
18. Dema na muka Loti nUruzi Rwiza 105
19. Bwihebe 109
20. Imisozi yIgikundiro 117
21. Ntabwenge na Nizerabuhoro 121
22. Muriganya 130
23. Muhakanamana 132
24. Ubuhamya bwa Byiringiro ... 134
25. Ntabwenge yanga kugirwa inama .142
26. Ibyo gutinya kwiza nibyabasubira inyuma 148
27. Iguhugu cyitwa Beula .. ... 153
28. Uruzi nirwo Rupfu ... 155
29. Ururembo Siyoni .. 156
30. Iteka Ntabwenge yaciriweho.160

IBISHUSHANYO
Urupapuro
Mukristo arangirwa inzira 10
Mukristo na Mubwirizabutumwa ku musozi Sinai ..21
Mukristo ageze ku musaraba 38
Intare zari zishumitswe 46
Mukristo arwana na Apoluoni. 60
Mwizerwa ariregura . 93
Uko bacitse mu gikombe cyi Shidikanyamana .. 116
Nizerabuhoro atewe nabambuzi 124
Binjira mu rurembo Siyoni . 161

UMUGENZI
1. UMUNTU WARI UHETSE UMUTWARO
NANYURAGA mu butayu, ni bwo iyi si, mbona ahantu
hari isenga, ndyamamo, ndasinzira, ndota inzozi. Muri izo
nzozi, mbona umugabo wambaye ubushwambagara,
ahagaze ateye umugongo urugo rwe, afite igitabo mu
ntoke, ahetse umutwaro uremereye mu mugongo
(Zab 38:4). mwitegereje mbona abumbuye icyo gitabo,
aragisoma. Akigisoma, ararira, ahinda umushyitsi. Maze,
atakibasha kwihangana, arataka, araboroga, ati: Ngire
nte? (Ibyakozwe 2:37; 16:30; Abaheburayo 2:2-3.)
Akimeze atyo, ataha iwe; agezeyo, amara umwanya
ashoboye wose yiyumanganije, kugira ngo umugore we
nabana be batabona umubabaro we. Ariko ananirwa
kumara umwanya munini acecetse, kuko umubabaro we
ugwira. Nicyo cyatumye aheruka kubungura ubwenge.
Atangira kubabwira atya, ati: Mugore wanjye nkunda,
namwe bana nabyaye, jyewe inshuti yanyu yamagara,
nishwe numubabaro undemereye cyane. Kandi nabariwe
inkuru yimpamo yuko uyu mudugudu wacu uzatwikwa
numuriro uvuye mu ijuru. Muri iryo rimbuka riteye
ubwoba, jyewe ubwanjye, nawe mugore wanjye, namwe
bana nkunda, tuzarimbukana bibi, keretse ubuhungiro
ntarabona bwaboneka bwo kudukiza.
Bumvise ibyo, bene wabo baratangara cyane: si uko
bemeye yuko ibyo yababwiye ari ibyukuri, ahubwo ni
uko bibwiye yuko yafashwe nindwara isarisha. Nuko
kuko bwari bwije, bakibwira yuko ibitotsi byabasha
kumukiza, bihuta kumuryamisha. Ariko ijoro ringanya
namanywa kumubabaza, nicyo cyatumye mu kigwi cyo
gusinzira, akesha ijoro asuhuza umutima, arira.

Mukristo arangirwa inzira

10

MUBWIRIZABUTUMWA
Bukeye, bamubaza uko ameze, arabasubiza ati:
Ndarushaho kumera nabi. Maze yongera kuganira nabo,
ariko bo batangira kunangirwa imitima. Kandi batekereza
kwirukanisha indwara ye kumutota no kumukankamira.
Ubundi baramusekaga, ubundi bakamutota, ubundi
bakamuzinukwa rwose nicyo cyatumye atangira kwigunga
mu nzu ye, kugira ngo abasabire, abababarire, no kugira ngo
yiganyire umubabaro we. Kandi yagendagendaga mu
mirima wenyine, ubundi asoma, ubundi asenga: amara
iminsi agira atyo.
2. MUBWIRIZABUTUMWA
Bukeye mubona agendagenda mu mirima, asoma igitabo
cye, nkuko yamenyereye, agira agahinda kenshi.
Akigisoma, araturika arataka, nkuko yagenjeje cya gihe
kindi, ati: Nkwiriye gukora nte, ngo mbone gukira?
(Ibyak 16:30-31).
Mbona akebaguza, nkushaka kwiruka. Maze arahagarara
kuko atabashije kumenya aho ajya. Mbona umugabo
witwaga MUBWIRIZABUTUMWA, aza aho ari,
aramubaza ati: Uratakishwa niki? aramusubiza ati:
Mutware, nabwirijwe niki gitabo mfite mu ntoke, yuko
naciriweho iteka ryo gupfa, kandi ubwa nyuma nkaba
mbikiwe kujya mu rubanza (Abaheb 9:27), Kandi numva
yuko urupfu ntarushaka, nurubanza ntazashora kurutsinda.
MUBWIRIZABUTUMWA aramubaza ati: ni iki gituma
udashaka gupfa, ko ubu bugingo bufite ibyago byinshi?
Uwo mugabo aramusubiza ati: Ni uko ntinya yuko uyu
mutwaro mpetse mu mugongo uzanzika, ukangeza hasi
yikuzimu, nkagwa ahatanyiteguriwe muri Gehinomu
(Yesaya 30:33). kandi, mutware, ubwo ntiteguye kujya mu
nzu yimbohe (niyo rupfu rwumubiri), siniteguye no kujya
mu manza, ubwa nyuma nkicwa urupfu rwiteka.
Gutekereza ibyo niko kuntakisha.
11

UMUGENZI
Maze Mubwirizabutumwa aramubaza ati: ubwo
umeze utyo, ni iki kiguhagaritse aho? Mubwirizabutumwa
amuha umuzingo wigitabo cyuruhu, wanditsweho ngo
Nimuhunge umujinya uzatera. (Mat 3:7)
Aragisoma, yitegereza Mubwirizabutumwa cyane,
aramubaza ati: Mpungire he? Mubwirizabutumwa
amutungira urutoke hirya yagasozi kagari cyane,
aramubaza ati: Urarora ririya rembo rito? (Mat 7:13-14)
Uwo mugabo ati: Oya. arongera aramubaza ati:
Urarora ririya tabaza ryaka cyane? (Zab 119:105;
2 Pet 1:9). Aramusubiza ati: Sinzi, ahari ndaribonye.
Maze Mubwirizabutumwa aramubwira ati: uboneze kuri
ririya tabaza, ujyeyo, udateshutse. Nukora utyo, uri
bubone iryo rembo. Nurikomangaho, urabwirwa ibyo
ukwiriye gukora.
Maze ndota atangiye kwiruka. Ariko ataragera kure
yurugo rwe, umugore we nabana babibonye
baramuhamagara ngo agaruke. Yipfuka mu matwi,
akomeza kwiruka, avuga ati: Bugingo, bugingo, bugingo
budashira! (Luk 14:26) Nuko ntiyakebuka (Itang 19:17),
ahubwo akomeza guhunga yerekeza hagati mu kibaya.
3. ABATURANYI BA MUKRISTO
ABATURANYI buwo mugabo basohorwa no kureba uko
yiruka; kandi akiruka bamwe baramuseka, abandi
baramukangisha, abandi baramuhamagara ngo agaruke.
Muri bo harimo babiri bagambiriye kumugarura
bamuhase.
Umwe
muri
bo
yitwaga
MUDAKURWAKWIJAMBO,
undi
yitwa
NYAMUJYIRYANINO. Icyo gihe yari amaze kubaha
intera: ariko bo bajya inama yo kumukurikira; baragenda,
hashize umwanya muto bamusohoraho. Arababaza ati:
Bagenzi banjye, muzanywe niki?

12

ABATURANYI BA MUKRISTO
Bati: tuzanywe no kukugira inama yo kugarukana natwe.
Arabasubiza ati: Oya, ntibishoboka. Mutuye mu mudugudu
witwa RIMBUKIRO, aho nanjye navukiye. Mbonye yuko ari
ko uri, kandi hazaza igihe vuba cyangwa kera, muzapfirayo,
muzikwe, mugere hasi yikuzimu. Nuko nshuti zanjye,
mwemere ibyo mvuze tujyane.
Mudakurwakwijambo aramubaza ati:uti iki? Dusige
inshuti zacu nibitunezeza byose?
Mukristo (niko uwo mugabo yitwaga) aramusubiza
ati: Ye, kuko ibyo mwasiga byose bidakwiriye kugereranywa
nibike mu byo nshaka guhabwa, kugira ngo binezeze
(Abaroma 8:18). Kandi mwakwemera kujyana nanjye,
ntimusubire inyuma, mwazamera nkanjye, kuko aho njya bafite
ibibahaza bigasigara (Luk 15:17). Nimuze muhinyuze
amagambo yanjye .
Mudakurwakwijambo ati: Ibyo ushaka ni ibiki,
bikurekesha iby'isi byose?
Mukristo ati ati: Ndashaka ibiragwa bitabasha kubora
cyangwa kwandura cyangwa kugajuka (1 Pet 1:4) bibitswe mu
ijuru, aho bitabasha kwangirika, kugira ngo ababishaka
bazabihabwe mu gihe cyategetswe nImana. Ibyo byanditswe
mu gitabo cyanjye, niba wemeye kugisoma, urabibonamo.
Mudakurwakwijambo ati: Ashwi. Kura aho igitabo cyawe.
Uragarukana natwe, cyangwa urarorera?
Mukristo ati: Ndanze; kuko nafashe ya suka (Luka 9:62)
Mudakurwakwijambo ati: nuko rero Nyamujyiryanino,
duhindukire, dutahe. Hariho abibone babasazi benshi bameze
nkuyu; kandi iyo bibwiye ibitari byo, bibwira ko barusha
ubwenge abantu barindwi bashobora kuvuga impamvu zo
kubihakana.
Nyamujyiryanino ati: Witukana! Mukristo uyu mwiza,
niba ibyo avuze ari ukuri, aturusha gushaka ibyiza. Ku bwanjye,
umutima wanjye unyoshya kujyana nawe.
Mudakurwakwijambo ati: Uti iki? Nawe ubuze ubwenge?
Nyumvira dusubire iwacu. Ninde uzi aho uzajyanwa numuntu
usaze utyo? Subirayo, subirayo, niho uri bube ugize ubwenge.
13

UMUGENZI
Mukristo abwira Nyamujyiryanino, ati: Ahubwo
tujyane, Nyamujyiryanino. Ibyo navuze biriho, nibyiza bindi
byinshi, kandi byabonwa. Nawe niba utabyemeye soma ibyo
muri iki gitabo cyanjye. Kandi kugira ngo umenye yuko
ibiririmo ari ibyukuri, byose bihamwa ko ari koko namaraso
yuwacyandikishije.
Nyamujyiryanino abwira Mudakurwakwijambo ati:
Nuko Mudakurwakwijambo, singishidikanya, ahubwo
ngambiriye kujyana nuyu mwiza no kujya nsangira nawe ibyo
abona. Maze abaza Mukristo ati: Nshuti yanjye nziza, mbese
uzi inzira ijya aho heza?
Mukristo aramusubiza ati: Nayobowe numugabo witwa
Mubwirizabutumwa, ngo nkwiriye kwihutira kugera ku irembo
rito twerekeye, niho turi bubwirirwe ibyinzira.
Nyamujyiryanino ati: Nuko nshuti yanjye tugende.
Bombi barajyana, maze Mudakurwakwijambo aravuga ati:
Jyeweho ndasubira iwanjye, sinshaka kujyana nabayobejwe
batyo bibicucu.
Maze ndota yuko Mudakurwakwijambo amaze gutaha,
Mukristo na Nyamujyiryanino banyuraga mu kibaya baganira.
Batangira kuganira batya.
Mukristo abaza Nyamujyiryanino ati: Nshuti yanjye
Nyamujyiryanino, uri mugabo ki? Nishimiye yuko wemeye ko
tujyana. Mudakurwakwijambo nawe, iyaba yarababajwe
nkanjye nimbaraga zibitaraboneka nubwoba bitera, ntaba
yatebutse kudusiga ngo atahe.
Nyamujyiryanino ati: nuko Mukristo, kuko dusigaye
twiherereye ongera umbwire ibyaho tujya, uko bisa, kandi ibyo
dukwiriye gukorera kugira ngo tubitunge,
Mukristo ati: Ndushaho kubyibwira mu mutima kuruta
kubivugisha ururimi, ariko kuko ushaka kubimenya
ndabigusomera mu gitabo cyanjye.
Nyamujyiryanino ati: uratekereza yuko amagambo yo
mu gitabo cyawe ari ayukuri rwose?
Mukristo aramusubiza ati: Ni ayukuri, kuko
cyandikishijwe nItabasha kubeshya (Tito 1:2).
14

ABATURANYI BA MUKRISTO
Nyamujyiryanino ati: Uvuze neza. Ariko se, ni ayahe ?
Mukristo ati: Hariho Ubwami butazashira uzabamo, nubugingo
buhoraho tuzaherwa kugira ngo tuzabe muri ubwo bwami iteka
ryose (Zab 145:13; Luk 12:32; Yoh 10:27-29).
Nyamujyiryanino ati: Uvuze neza. Ariko se ibindi ni
ibiki?
Mukristo ati: Nta kurira kuzabayo cyangwa agahinda,
kuko nyiraho azahanagura amarira yose ku maso yacu
(Ibyahish 7:16-17; 21:4)
Nyamujyiryanino ati: ariko se, tuzabanayo na bande?
Mukristo ati: Tuzabanayo nabantu ibihumbi ninzovu
badutanzeyo. Muri abo nta numwe ugirira mugenzi we nabi,
ahubwo bose barakundana kandi ni abera. Bose bagendera mu
maso yImana, bagahagarara imbere yayo bashimwa nayo iteka
ryose. Kurangiza byose mu magambo make, tuzabonayo
abakuru bambaye amakamba yizahabu (Ibyahish 4:4); kandi
tuzabonayo abantu batemaguwe nabisi nabatwitswe
nabagaburiwe inyamaswa nabaroshywe mu nyanja, babahora
urukundo bakundaga Nyiri icyo gihugu, bose ari bazima,
bambaye kudapfa nkumwenda (Yoh 12:25; 2 Abakor 5:2-4).
Nyamujyiryanino ati: Ayo magambo ndayumvise:
ibinezaneza byenda kunyica. Ariko se birashoboka kubitunga?
Dukore iki kugira ngo tubihabwe?
Mukristo ati: Ibyo Umwami utwara icyo gihugu
yabyandikishije muri iki gitabo (Yesaya 55:1-2; Yoh 6:37;
7:37; Ibyahish 21:6; 22:17). Uko ibyo bisobanurwa mu
magambo make, niba tubikunda rwose, azabiduhera Ubuntu.
Nyamujyiryanino ati: Yewe, byo biranejeje cyane:
twihute cyane: twihute!

Mukristo ati: Simbasha kwihuta nkuko nashaka


kuko mbuzwa nuyu mutwaro mpetse.

15

UMUGENZI
4. ISAYO GAHINDA GASAZE
Maze ndota yuko bamaze kuganira bagera batyo ku isayo
irimo ibyondo byinshi, yari iringanije icyo kibaya. Nabo kuko
batitondaga, batungurwa no kugwa muri iyo sayo. Kandi iyo sayo
yitwaga GAHINDAGASAZE. Bamaramo umwanya bagerageza
kwisayura, bivurunga cyane mu byondo. Mukristo atangira
gusaya cyane kuko yari ahetse wa mutwaro.
Maze Nyamujyiryanino aramubaza ati: Mukristo we!
Mbese ugeze he?
Mukristo aramusubiza ati: Nanjye simbizi rwose.
Nyamujyiryanino abyumvise, atangira gushoberwa,
ararakara, abaza mugenzi we, ati: Uku ni kwa kwishima wahoze
umbwira? Ubwo tubanje kubona ibyago dutya, mu rugendo
rwacu rusigaye bizacura iki? Nabonye mva hano nkiri muzima,
nagusigiye icyo gihugu cyiza, akaba ari wowe ukiragwa wenyine!
Maze agira umwete, yisayura agana ku ruhande rwisayo
rwerekeye iwabo. Aragenda, Mukristo ntiyasubira kumubona.
Nuko Mukristo asigara wenyine, avoyagurika mu isayo
Gahindagasaze. Ariko ntiyareka kugira umwete wo kugera
hakurya, aherekeye rya rembo rito. Agerayo ariko ananirwa
kwisayura numutwaro ahetse. Maze ndota umugabo witwa
MUTABAZI aza aho ari aramubaza ati: Ni iki kikugejeje
hano?
Mukristo ati: Umugabo witwa Mubwirizabutumwa niwe
wanyoboye iyi nzira, kandi niwe wanyeretse ririya rembo, kugira
ngo mpunge umujinya wenda gutera. Nkijyayo, nsaya hano.
Mutabazi ati: Ni iki cyatumye utitegereza amabuye yo
gutarukiraho?
Mukristo ati: Ni uko nirukanwaga nubwoba cyane,
bituma mpungira mu nzira yubusamo, ndasaya.
Mutabazi ati: Mpa ukuboko kwawe.
Amuha ukuboko, aramukurura, amukuramo (Zab 40:2),
amushyira ahumutse, amutegeka gukomeza kugenda.

16

ISAYO GAHINDAGASAZE
Maze negera uwamukuyemo, ndamubaza nti: Ubwo
inzira iva mu mudugudu wi Rimbukiro, ijya kuri riya rembo
rito, idaca ahandi keretse hano, ni iki cyatumye badatinda iyi
sayo, kugira ngo abagenzi bajyayo bagende neza?
Aransubiza ati: Iyi sayo ntiyatindwa. Igituma idatindwa
ni uko ihora ishyirwamo ico nibyondo byose bizanwa no
kwemezwa kumuntu ko ari umunyabyaha. Nicyo gituma yitwa
Isayo Gahindagasaze. Iyo umunyabyaha akanguwe nuko
amenye ko ari uwo kurimbuka, umutima we wuzura ubwoba
bwinshi no gushidikanya kwinshi nubwihebe bwinshi; nuko
ibyo biteranira hamwe bigasanganira muri iryo sayo. Nicyo
gituma ari habi hatya. Umwami ntakunda ko hagumya kumera
hatya. Nanjye ubwanjye nzi yuko ibyigishwa byiza
uduhumbagiza, byuzuye amagare inzovu ebyiri, byamizwe
naha hantu, kandi ibihe byose bajyaga babikura ahantu hose ho
mu bwami bwUmwami wacu. Kandi abahanga bibyo bavuga
yuko ari ibyo birushya ibindi kuhatinda, ariko haracyari isayo
Gahindagasaze, kandi niko hazahora, nibamara gukora ibyo
bashobora byose.
Ariko Umwami yategetse ko bahashyira amabuye yo
gutarukiraho; kandi koko ariho akomeye meza hagati yiyi
sayo. Ariko iyo ijuru rirwaye, isayo rirushaho kuzikura
ibyondo, bigatuma ayo mabuye aboneka biruhije. Kandi naho
abantu bayabonye, impungenge zibatera guteshuka, bagasaya
rwose, nubwo ayo mabuye yo gutarukiraho ahari. Ariko iyo
bamaze gutambuka ririya rembo, bagenda aheza.
Nuko ndota Nyamujyiryanino asohoye iwe. Abaturanyi
be baza kumusuhuza, bamwe muri bo bamushima ubwenge
kuko yagarutse, abandi bamwita umupfu kuko yaharanye
amagara na Mukristo; abandi bamukoba bamwita
umunyabwoba, bati: Ubwo wari utangiye urugendo
ukagarurwa nibirushya bike, si ukwitera igisuzuguriro? Nuko
Nyamujyiryanino yicarana nabo amwaye. Maze hashize
umwanya ashyitsa umutima mu nda: abaturanyi be
barahindukira, bafatanya nawe kunegura Mukristo. Nuko ibya
Nyamujyiryanino birashize.
17

UMUGENZI
5. BWENGEBWISI
IBYO bikiri aho, Mukristo yagendaga wenyine, yitegura
umugabo uje guhura nawe, bahurira mu mayirabiri. Uwo
bahuye uwo yitwaga BWENGEBWISI; yari atuye mu
mudugudu witwa BWENGEBWAKAMERE, umudugudu
ukomeye cyane, uhereranye nuwo Mukristo yavuyemo. Uwo
mugabo abonye Mukristo akeka uwo ari we: kuko ibyo kuva
mu mudugudu kwe witwa Rimbukiro byari byaramamaye
cyane, si mu mudugudu wabo gusa, ariko nahandi. Nuko
BWENGEBWISI amukekeshwa no kubona agenda aremerewe
no kumva asuhuza umutima, aniha. Nicyo cyatumye abanza
kumubaza ati: Wa mugabo we urajya he, uremerewe utyo?
Mukristo aramusubiza ati: Ndaremerewe koko, nta
wundusha umubabaro! Kandi umbajije uti urajya he? Ndajya
kuri ririya rembo nerekeye kuko ari ho nabwiwe yuko ari ho
bazambwiririza ibinkuzaho uyu mutwaro uremereye.
Bwengebwisi aramubaza ati: Mbese ufite umugore
nabana?
Mukristo aramusubiza ati: Ndabafite ariko sinkibasha
kubishimira nka mbere, kuko nanijwe no kuremererwa nuyu
mutwaro. Ngira ngo meze nkutabafite (1 Abakor7:29).
Bwengebwisi aramubaza ati: Nakugira inama
wanyumvira?
Mukristo ati: Yaba nziza, nakumvira; kuko nshaka
cyane kugirwa inama nziza.
Bwengebwisi ati: Inama yanjye ni iyi: tebuka cyane
wururutse umutwaro wawe, kuko ari ntabwo uzashyitsa
umutima mu nda, utaragenza utyo. Kandi utaragenza utyo,
ntiwabasha kwishimira imigisha Imana yaguhaye.
Mukristo ati: Icyo nicyo nshaka, gukurwaho uyu
mutwaro uremereye; ariko ubwanjye simbasha kuwururutsa mu
mugongo. Nicyo gitumye njya iyo ngiyo, kugira ngo
nywukurweho, nkuko nkubwiye.
Bwengebwisi ati: Ni nde wakubwiye ko ari yo nzira
ukwiriye kunyuramo, kugira ngo ukurweho umutwaro wawe?
18

BWENGEBWISI
Mukristo ati: Ni umugabo nibwiye ko ari umunyacyubahiro
ukomeye cyane: ndamwibutse, yitwa Mubwirizabutumwa.
Bwengebwisi ati: Inama yakugiriye ni mbi. Mu isi nta nzira
ihwanyije gutera ubwoba nimiruho niyo yakohereje kunyuramo.
Nawe numwumvira, uzabona ko ari ko biri. Na none mbonye yuko
ugiriyemo ibyago, kuko mbonye wivurunze mu isayo
Gahindagasaze: ariko iyo sayo ni itangiriro ryibyago biza ku
banyura muri iyo nzira. Nyumvira, dore ndi umusaza, nkuruta
ubukuru. Mu nzira unyuramo uzasangamo imiruho numubabaro
ninzara nibyago no kwambara ubusa no gucumitwa inkota;
uzasangamo nintare nibiyoka numwijima, nurupfu ntuzabura
kurusangamo. Ibyo byose ni ibyukuri koko, abantu benshi
barabihamya. None ni iki gitumye utebuka utyo kwiyicisha
kumvira umushyitsi.
Mukristo ati: Uyu mutwaro mpetse urusha ibyo byose uvuze
kuntera ubwoba. Nawukurwaho, ibyo byo mu nzira biribazwa.
Bwengebwisi ati: Watangiye ute kuwugira?
Mukristo ati: Nawutangijwe no gusoma iki gitabo mfite mu
ntoke.
Bwengebwisi ati: Nanjye niko nakekaga. Bikubayeho
nkuko biba no ku bandi benshi badakomeye; bishyira mu byo
badashobora kugeraho, bakagwa mu mibabaro bahagarika umutima
nka we. Uko guhagarika umutima ntikubakuramo ubugabo gusa,
nkuko mbonye yuko ubukuweho, ari ko gutuma birukira
kwigerezaho, kugira ngo bahabwe ibyo batazi.
Mukristo ati: Ariko jyeweho nzi icyo nshaka, ni ugukurwaho
uyu mutwaro uremereye.
Bwengebwisi ati: Ariko ni iki gituma ushaka
kuwukurirwaho muri iyo nzira irimo ibyago byinshi?
Wakwihanganira kunyumva, nakubwiriza uburyo wabona icyo
ushaka, udatewe nibyago ugiye kwisanganiza. Kandi ako gakiza
kari hafi. Nuko mu cyimbo cyibyo byago, uzabona amahoro
menshi no kugubwa neza.
Mukristo ati: Ndakwinginze ungire iyo nama.
Bwengebwisi ati: Dore muri biriya birorero, ahitwa i
NGESONZIZA,
harimo
umugabo
witwa
MWIKIRISHAMATEGEKO;
19

UMUGENZI
ni umunyabwenge bwinshi wubahwa cyane; azi neza gukura
imitwaro ku bantu, nkuwo uhetse uwo. Kandi ubwanjye nzi
neza yuko yafashije benshi bameze batyo. Kandi azi no kuvura
abasajijwe nimitwaro yabo. Wajya aho ari ntiwabura gufashwa
vuba. Inzu ye ntiri kure, ni nkurugendo rwigice gito cyisaha.
kandi yaba atariyo, afite umuhungu mwiza witwa
MVUGONZIZA, ahwanije na se gukora uwo murimo. Aho
niho uri bukurirweho uwo mutwaro, kandi waba udashaka
gusubira mu mudugudu wavuyemo (nanjye sinshaka ko
usubirayo), nuko uzatumire umugore wawe nabana bawe,
mubane muri uwo mudugudu. Hariyo amazu, arimo ubusa
waguramo imwe, watanga bike. Ibyo kurya byaho ni byiza
kandi bigurwa igiciro gito, abantu muzaturana ni abanyangeso
nziza, bazakubaha, bitume urushaho kugubwa neza.
Mukristo yumvise ibyo amara akanya ashidikanya, maze
yemera kumwumvira, yibwiye ati: Niba uyu avuze ukuri
nagira, ubwenge nakurikiza inama angiriye. Maze aramubaza
ati: Inzira ijya kuwo muntu mwiza iri he?
Bwengebwisi aramwereka ati: Ntureba uriya musozi
muremure?
Mukristo ati: Ndawubonye
Bwengebwisi ati: Komeza inzira ikikiye uwo musozi,
inzu uri bubanze kugeraho niyo ye.
Nuko Mukristo ateshwa inzira ye, akomeza inzira ijya
kwa Mwikirishamategeko, kugira ngo amufashe. Maze ageze
hafi yuwo musozi, abona utumbagiye cyane, kandi abona
uruhande rwawo ruhereranye ninzira rubogamye cyane, bituma
atinya gukomeza kugenda, kugira ngo umusozi utamugwira.
Nuko arahagarara ayoberwa icyo ari bukore, Kandi umutwaro
we urusha kumuremerera uko wamuremereraga atarateshwa
inzira. Kandi uwo musozi urabya ibirimi byumuriro
(Kuva 19:16-18), agira ngo agiye gushya, aratutubikana, ahinda
umushyitsi (Abaheb 12:21). Atangira kwicuza kuko yumviye
Bwengebwisi.
Maze
Mubwirizabutumwa
aramwegera;
amugezeho, amureba igitsure gikomeye, aramubaza ati:
Wazanywe niki aha?
20

Mukristo na Mubwirizabutumwa ku musozi Sinai

21

UMUGENZI
Mukristo araceceka ntiyagira icyo amusubiza.
Mubwirizabutumwa arongera aramubaza ati: Si wowe
nabonye uririra inyuma yumudugudu wa Rimbukiro?
Mukristo aramusubiza ati: Mutware ni jye.
Mubwirizabutumwa ati: Sinakuyoboye inzira ijya kuri
rya rembo rito?
Mukristo ati: Mutware wayinyoboye.
Mubwirizabutumwa ati: Nuko rero ni iki cyatumye
utareka kuyoba? None dore nturi mu nzira.
Mukristo ati: maze kwambuka isayo Gahindagasaze,
nahuye numuntu: niwe wanyoheje kujya mu birorero biri
imbere, ngo ndabonamo umugabo ubasha kunkuraho umutwaro
wanjye.
Mubwirizabutumwa ati: Asa ate?
Mukristo ati: Yasaga numuntu mwiza; ambwira
byinshi. Bitinze nemera ibyo ambwiye, nza hano. Maze mbonye
umusozi ubogamiye iyi nzira cyane ushaka kungwira,
ndahagarara.
Mubwirizabutumwa ati: Uwo muntu yakubwiye iki?
Mukristo ati: Yambwiye kwihuta ngo nkurweho uyu
mutwaro. Nanjye nti: Nicyo nshaka. Nti nicyo gutumye njya
kuri ririya rembo, kugira ngo bambwirireyo ibyo ndi bukore
ngo ngere ahantu ho kuwukurirwaho. Ambwira yuko anyereka
inzira nziza yubusamo itarimo ibyago nkiyo wanyoboye.
Kandi ambwira ibya Mwikirishamategeko numwana we;
ndabyemera nteshwa inzira. None sinzi icyo ndi bukore.
Mubwirizabutumwa ati: Ba uhagaze ho hato, mbanze
nkubwire amagambo yImana.
Mukristo ahagarara atengurwa.
Mubwirizabutumwa
aramubwira
ati:
Mwirinde
mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize, kuko
banze kumva uwabahanuriye mu isi, twe tuzarushaho
cyane kudakira, niba dutera umugongo Itubwira iri mu
ijuru (Abaheb 12:25). Kandi ati, niba azasubira inyuma,
umutima wanjye ntumwishimira (Abaheb 10:38).

22

BWENGEBWISI
Maze abisobanura atya ati: Nawe urirukira mu byago. Utangiye
kwanga inama wagiriwe nImana Isumba byose, ukura ikirenge
cyawe mu nzira yamahoro, usigaza ho hato ukajya mu kaga ko
kurimbuka iteka.
Uwo mwanya Mukristo amwikubita imbere nkupfuye;
arataka ati: Mbonye ishyano, ndapfuye! Mubwirizabutumwa
abibonye amufata ukuboko kwiburyo, aramubwira ati: Abantu
bazababarirwa icyaha cyose nigitutsi (Mat 12:31) Kandi: We
kuba utizera, ahubwo ube uwizeye (Yoh 20:27). Mukristo
asubiza umutima mu nda ho hato, arabyuka, amuhagarara imbere.
Mubwirizabutumwa aramubwira ati: Gira umwete wo
kumenya ibyo ngiye kukubwira. Reka nkubwire uwakubeshye
uwo ari we, nuwo yakoherejeho uwo ari we. Uwo mwahuye
yitwa Bwengebwisi, kandi koko izina niryo muntu. Kuko
aryoherwa namagambo yiyi si gusa (1 Yoh 4:5): ni cyo gituma
ajya ajya mu mudugudu witwa Ngesonziza gusengerayo. Kandi
igituma arushaho gukunda iyo myigishirize ni uko imukiza
kurenganywa azira umusaraba (Abagal 6:12). Kandi kuko ameze
atyo ashaka kugoreka inzira zanjye, nubwo ari nziza.
Nuko mu nama yakugiriye, ukwiriye kwangamo
amagambo atatu cyane.
Irya mbere ni uko yakuyobeje.
Irya kabiri ni uko yahirimbaniye kukwangisha umusaraba.
Irya gatatu ni uko yakuyoboye mu nzira ijya mu
mitegekere yurupfu (2 Abakor 2 :7).
Irya mbere, ukwiriye kwanga ko yakuyobeje, kandi nawe
ukigaya ko wamwumviye. Ubwo wagenjeje utyo, uba ugaye
inama wagiriwe nImana kugira ngo wemere iyo wagiriwe na
Bwengebwisi. Umwami Yesu yaravuze ati: Mugire umwete wo
kwinjira mu irembo rifunganye (niryo rembo nakoherejemo).
Kuko irembo rifunganye ninzira ari ntoya ijya mu bugingo;
kandi abayinyuramo ni bake (Mat 7:14). Muri iryo rembo rito no
muri iyo nzira iricamo, niho wa munyabyaha yagutesheje,
asigazaho hato, akakuzanira kurimbuka. Noneho wange ko
yakuyobeje, nawe wigaye rwose ko wamwumviye.

23

UMUGENZI
Irya kabiri ukwiriye kwanga ko yahirimbaniye
kukwangisha umusaraba, kuko wategetswe kuwukunda,
ukakurutira ubutunzi babitse bwose (Abaheb 11:25-26).
Kandi umwami wicyubahiro yakubwiye yuko ushaka
gukiza ubugingo bwe azabubura; kandi yuko umukurikira,
ntiyange se na nyina numugore we nabana be na bene se
na bashiki be, ndetse nubugingo bwe, uwo adashobora
kuba umwigishwa we. (Mat 10:39; Luk 14:26).
IbyIyukuri yavuze yuko utabasha kubona ubugingo
utabifite, umuntu yakoshya ate yuko bikuzanira urupfu?
Iyo myigishirize nayo ukwiriye kuyanga urunuka.
Irya gatatu, ukwiriye kwanga ko yakuyoboye inzira
ijya ku kugabura kuzana urupfu. Nicyo gituma ukwiriye
kwitegereza uwo yakoherejeho, ukamenya ko adashobora
na hato kugukiza umutwaro wawe. Uwo yakoherejeho ngo
akunihure witwa Mwikirishamategeko, ntabasha kugukiza
umutwaro wawe. Nta muntu numwe yigeze gukuraho
umutwaro, kandi ntawe ateze kuzawukuraho. Ntimubasha
gutsindishirizwa nimirimo itegetswe namategeko kuko
iyo mirimo itabasha gukuzaho umuntu wese umutwaro
we. Nuko rero Bwengebwisi si uwo mu bwoko bwImana,
kandi Mwikirishamategeko ni umuriganya; kandi umwana
we Mvugonziza nubwo amwenyura, ni indyarya gusa,
ntabasha kugufasha. Kandi nta kindi wabaririwe inkuru
yabo bapfapfa, keretse kugira ngo uyobywe inzira nari
nkuyoboye, ukuzweho agakiza kawe nubwo buriganya.
Maze Mubwirizabutumwa ahamagara ijuru guhamya
ibyo avuze: uwo mwanya kuri uwo musozi Mukristo yari
ahagaze munsi hava amagambo numuriro. Atinya cyane,
umusatsi umuva ku mutwe. Aye magambo ni aya ngo:
Abiringira imirimo itegetswe namategeko bose ni
ibivume, kuko byanditswe ngo havumwe umuntu wese
udahirimbanira
ibyanditswe,
ngo
abikore
(Abagal 3:10).
24

BWENGEBWISI
Nuko Mukristo ariheba ko ari bupfe, arataka cyane avuma igihe
yahuriye na Bwengebwisi, yigaya cyane ko yamwumviye,
akorwa nisoni yibutse yuko amagambo ye akurikije kamere
yumuntu gusa, yashoboye kumutesha inzira itunganye. Maze
arongera abaza Mubwirizabutumwa ati: Utekereza ute?
Ndacyafite ibyiringiro byo gukira? Nakwemererwa gusubira mu
nzira nziza, nkajya kuri rya rembo, simpejeshwe nicyaha
cyanjye, nkagaruka nisoni? Nihaniye kuko numviye wa
mugabo: ariko icyaha cyanjye cyababarirwa?
Mubwirizabutumwa aramusubiza ati: icyaha cyawe
kirakomeye cyane, kuko kirimo ibibi bibiri. Wayobye inzira
nziza, kandi uca mu nzira ibuzanywa. Ariko umukumirizi
wirembo ari bukwakire, kuko akunda abantu. Icyakora wirinde
utongera kuyoba ukarimbukira mu nzira yawe, kuko umujinya
we ukongezwa vuba (Zab 2:12). Nuko Mukristo atangira
gusubirayo;
Mubwirizabutumwa
aramusoma,
aramumwenyurira, amusezeraho, ati: Ku Mana.
6. IREMBO
Mukristo agenda yihuta, ntiyagira uwo bavugana mu nzira,
kandi umubajije ijambo ntamusubize. Ahubwo agenda nkuca
ahabuzanywa, ntiyabasha kwibwira ko avuye mu kaga,
ataragera mu nzira yaretse akumvira inama ya Bwengebwisi.
Hashize umwanya agera ku irembo. Hejuru yiryo rembo
handitswe ngo, MUKOMANGE MURAKINGURIRWA
(Mat 7:7). Akomanga ubwa mbere nubwa kabiri, arakomeza,
agira kenshi. Kandi ariririmbisha ati
Abimbere ndabasaba
Mwemere ko ninjira,
Nubwo nyiriyi nzu mwiza
Nzi ko namugomeye
Simbikwiriye na hato,
Ariko ankinguriye,
Sinzasiba iteka ryose
Kuririmba ishimwe rye! (Ijwi 75)
25

UMUGENZI
Nyuma ku rugi rwirembo haza umuntu witwaga
RUKUNDO, aramubaza ati: Uri nde? Uturutse he? Urashaka
iki?
Mukristo ati: Ndi umunyabyaha ubabajwe nibyaha
byinshi bindemereye. Nturutse mu mudugudu wa Rimbukiro,
ndajya ku musozi Siyoni. Kugira ngo nkizwe umujinya wenda
gutera; noneho ndashaka kumenya yuko wemeye kunkingurira,
kuko nabwiwe yuko inzira ijyayo ica muri iri rembo.
Rukundo ati: Ndabyemeye rwose.
Avuze atyo aramukingurira. Maze Mukristo akinjira, wa wundi
amukururira kumwinjiza vuba.
Mukristo aramubaza ati: Unkururiye iki? Undi ati hafi
yiri rembo hariho igihome gikomeye, BEEZEBULI
(Mat 12:24) niwe mutware wacyo. Uwo nabo babana barasa
abegereye iri rembo kugira ngo bapfe bataninjira.
Mukristo aramusubiza ati: Nubwo ibyo binteye
ubwoba, ndanezerewe.
Amaze kwinjira umukumirizi aramubabza ati: Ni nde
wakuyoboye iyi nzira?
Mukristo aramusubiza ati: Mubwirizabutumwa ni we
wantegetse kuza aha ngo nkomange, nkuko nkoze: kandi ngo
uri bumbwire ibyo nkwiriye gukora.
Rukundo ati: Urugi rukingutse rushyizwe imbere yawe;
ntawe ubasha kurukinga.
Mukristo ati: Nonaha ntangiye kureba umumaro uvuye
mu bwihare bwanjye.
Rukundo ati: Ni iki gitumye uza wenyine?
Mukristo ati: Ni uko mu baturanyi banjye ari nta
numwe wamenye ko ari mu kaga, nkuko jyeweho
nabimenye.
Rukundo ati: Nta wamenye yuko uri buze?
Mukristo ati: Umugore wanjye nabana banjye babanje
kubona ngenda, barampamagara ngo ngaruke, kandi
nabaturanyi banjye bamwe bahageze banampamagara ngo
ngaruke: maze nipfuka mu matwi ndaza.
Rukundo ati: Nta wagukurikiye ngo akoshye kugaruka?
26

IREMBO
Mukristo
ati:
Mudakurwakwijambo
na
Nyamujyiryanino
bankurikiye:
maze
babonye
yuko
ntabakundiye, Mudakurwakwijambo asubirayo antuka, ariko
Nyamujyiryanino azana nanjye umwanya muto.
Rukundo ati: Ni iki cyamubujije kugera aha?
Mukrito ati: Twazanye kugera aho twagereye ku isayo
Gahindagasaze, dusangamo Gitunguro, Maze uwo muturanyi
wanjye Nyamujyiryanino akuka umutima, ntiyakunda
gukomeza inzira, ahubwo agana ku ruhande rwisayo rugana
iwabo, arisayura, arambwira ati: Ngusigiye icyo gihugu
cyiza, abe ari wowe ukiragwa wenyine. Maze tugenda intatane,
akurikira Mudakurwakwijambo, jyeweho nza kuri iri rembo.
Rukundo ati: Ni ishyano! Ndamubabariye. Mbega
akunda ubwiza bwo mu ijuru urukundo ruke rutamwemeza
kwihara ngo abone ibirushya naho ari bike?
Mukristo ati: Ibya Nyamujyiryanino mbivuze uko biri, ariko
navuga nibyanjye, ntibyabiruta. Yasubiye iwe koko, ariko
nanjye nayobeye guca mu nzira yurupfu, kuko nohejwe
namagambo yuwitwa Bwengebwisi.
Rukundo ati: Niwe mwahuye? Nzi yuko atabuze
kukugira inama ngo ujye ku nshuti ye Mwikirishamategeko,
kuruhurwa na we. Bombi ni abariganya gusa. Mbese wumviye
iyo nama?
Mukristo ati: Nayumviye ngeza aho ubwoba
bwamburije. Nagiye gushaka Mwikirishamategeko, ngeze aho
nibwiriye yuko umusozi uhereranye ninzu ye ugiye kungwira:
sinabuze guhagarara.
Rukundo ati: Uwo musozi wishe benshi, kandi uzica nabandi
benshi. Wahiriwe wowe utamenaguwe na wo.
Mukristo ati: Nahiriwe koko. Kandi sinzi uko mba
nabaye, iyaba Mubwirizabutumwa tutongeye guhura, ngo
asange nibwira imibabaro yanjye. Reka reka, nagize Imana ko
yongeye kuza aho ndi, kuko mba ntabashije na hato kuza aha.
None nje ngo undebe uku; ikiruta ni uko nakishwe nuwo
musozi, biruta ko nahagarara ntya mvugana nUmwami wanjye.
Kandi ungiriye Ubuntu bwinshi, kuko wemeye kunyinjiza aha.
27

UMUGENZI
Rukundo ati: Ntitugira uwo tubuza tumuhoye icyo
yakoze ataraza aha, naho byaba byinshi bibi. Ntubirukana na
hato (Yoh 6:37). Noneho, Mukristo mwiza, reka nguherekeze
akanya gato, nkwigisha ibyinzira ukwiriye kunyuramo. Reba
imbere; urareba iriya nzira ifunganye? Niyo nzira yawe.
Yaharuwe na ba sogokuruza bera nabahanuzi ba kera na Kristo
ubwe nintumwa ze. Igororotse ubudakebakeba: niyo nzira yawe.
Mukristo ati: Ntaho icyamiye cyangwa ihuriye nizindi,
byatuma utahazi ayoba?
Rukundo ati: Ihuye nizindi nyinshi koko, ariko izo
zirakebakeba kandi ni ngari: nyamara ubasha gutandukanya
inzira nimbi utya, kuko inzira yonyine ari yo igororotse
ifunganye (Mat 7:14)
Maze ndota Mukristo amubaza kandi yuko abasha
kumukuraho umutwaro ahetse, kuko yari atarawukurwaho,
kandi atabashije kuwikuraho na hato
Rukundo ati: Ihangane numutwaro wawe, ugere ahantu ho
gukirizwa: kuko ariho uzivushiriza mu mugongo wawe,
ukagwa.
Maze Mukristo arakenyera yitegura kugenda. Rukundo
aramubwira ati: niwicuma umwanya uragera ku nzu ya
MUSOBANUZI, ukomange ku rugi ari bukwereke ibyiza
cyane. Maze Mukristo amusezeraho, nawe amusezeraho, ati:
ku Mana.
7. MUSOBANUZI
Nuko Mukristo aragenda, agera ku nzu ya Musobanuzi,
akomanga ku rugi kenshi. Bishyira kera ku rugi haza umuntu,
aramubaza ati: Ni nde?
Mukristo ati: Mutware, ndi umugenzi, nabwiwe ninshuti
ya nyiri iyi nzu, ngo nze hano mbone umumaro. None ndashaka
kuvugana nawe.
Nuko wa wundi asubirayo, ajya guhamagara nyiri inzu,
nawe aje abaza Mukristo ati: Urashaka iki?

28

MUSOBANUZI
Mukristo aramusubiza ati: Mutware mvuye mu mudugudu
wi Rimbukiro, ndajya ku musozi Siyoni, kandi umukumirizi wo
ku irembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira yambwiye ngo, ningera
hano uranyereka ibyiza cyane byo kungendesha neza mu rugendo
rwanjye.
Musobanuzi ati: Ngwino, nkwereke ibikugirira umumaro.
Maze ategeka umugaragu we gukongeza itabaza, abwira
Mukristo kumukurikira. Binjirana mu nzu imbere, ategeka uwo
mugaragu gukingura urugi rwimbere. Ararukingura Mukristo
abona igishushanyo kimanitse ku nzu. Icyo gishushanyo ni
icyumuntu witonda cyane; yararamye atumbiriye hejuru afite
igitabo mu ntoke kirusha ibindi byose kuba cyiza, kandi amategeko
yukuri yanditswe ku minwa ye, ibyisi abiteye umugongo; ameze
nkuwinginga abantu, kandi ikamba ryizahabu rimanitse hejuru
yumutwe we.
Mukristo arabaza ti: Ibi bisobanurwa bite?
Musobanuzi aramusubiza ati: Uwo ni inyamibwa mu bantu
igihumbi. Abasha kuvuga nkuko ya ntumwa yavuze iti: Nubwo
mufite abayobora muri Kristo inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni
njye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu, bana banjye
bato, abo nongera kurabukwa, kugeza aho Kristo azaremerwa muri
mwe (1 Abakor 4:15; Abagal 4:19). Kandi ubwo umureba
araramye, atumbiriye hejuru, akagira igitabo mu ntoke kirusha
ibindi byose kuba cyiza, amategeko yukuri akandikwa ku minwa
ye, ni ukugira ngo bikwereke yuko umurimo we ari ukumenya
ibihishwe no kubihishurira abanyabyaha. Nicyo gituma ureba
ahagaze nkuwinginga abantu. Kandi ubwo ureba ateye umugongo
ibyisi, ikamba rikaba rimanitse hejuru yumutwe we, ni ukugira
ngo bikwereke ko agayiye ibya none urukundo akunda umurimo
wo gukorera Shebuja, bituma atazabura kugororerwa icyubahiro
nubwiza mu gihe kizaza. Kandi igitumye iki gishushanyo ari cyo
mbanza kukwereka, ni uko uwo muntu ari we wenyine wategetswe
nUmwami nyiri igihugu ujyamo ngo akuyobore, nugera mu
binaniranye byo mu nzira. Ni cyo gituma ukwiriye kwita cyane ku
cyo nkweretse no kujya ucyibuka cyane, kugira ngo utazakurikira
abirarira ko babasha kukuyobora neza, ariko inzira yabo ijya mu
irimbukiro.
29

UMUGENZI
Maze afata Mukristo mu ntoke, amwinjiza mu nzu nini
yuzuye
umukungugu
mwinshi
cyane,
kuko
iteka
batayikuburaga na hato. Nuko Mukristo amaze kuyitegereza
akanya, Musobanuzi ahamagara umugabo, aramubwira ati:
Kubura. Arakubura, uwo mwanya umukungugu utumukira
hose, ujya Mukristo mu mazuru, ushaka kumuzibiranya. Maze
Musobanuzi abwira umuja wari uhagaze aho, ati: Zana amazi,
uminjagire mu nzu. Azana amazi, arahaminjagira; maze
bakubura iyo nzu, bayiboneza bitabababaje.
Mukristo ati: Ibyo bisobanurwa bite?
Musobanuzi ati: Iyo nzu ni umutima wumuntu wese
watunganijwe nubuntu bwiza buvugwa mu Butumwa. Uwo
mukungugu ni ibyaha yavukanye nibyo yononesheje umutima
we byamwanduje wese. Uwabanje gukubura ni amategeko ya
Mose: uwazanye amazi, akayaminjagiramo ni ubutumwa bwiza.
Wabonye yuko uwa mbere atangiye gukubura, umukungugu
ugatumukira hose, ukamubuza kuboneza inzu, ahubwo
ugashaka kukuzibiranya. Ibyo ni ukugira ngo bikwereke yuko
amategeko ya Mose atabasha gukura ibyaha mu mutima,
nubwo abihishura, akabibuza. Ahubwo arabihembura (Abarom
7:9), akabiha imbaraga (1 Abakor 15:36), akabigwiza mu
mutima wumuntu (Abarom 5:20), kuko atamushoboza
kubinesha. Kandi wabonye umuja aminjagira amazi mu nzu,
bituma bayiboneza bitabababaje. Ibyo ni ukugira ngo bikwereke
yuko Ubutumwa Bwiza, iyo bwinjiranye nubuntu bwImana
mu mutima wumuntu, ibyaha bineshwa bigatsindwa. Nkuko
wabonye uwo muja aminjagira amazi mu nzu umukungugu
ntutumuke: kandi umutima wozwa no kwizera Ubutumwa,
ukaba ukwiriye guturwamo nUmwami wicyubahiro (Yoh
25:3; Ibyak 25:9; Yoh 24: 23)
Kandi ndota Musobanuzi afashe Mukristo mu ntoke,
amujyana mu nzu nto, irimo abana bato babiri bicaye ku ntebe.
Umukuru
yitwaga
MUNYEPFA,
umuto
yitwa
MWIHANGANYI. Munyepfa yasaga nuganya cyane, ariko
Mwihanganyi yari ashyikije umutima hamwe.

30

MUSOBANUZI
Mukristo arabaza ati: Munyepfa aganyira iki?
Musobanuzi aramusubiza ati: Aganyira ko umurezi wabo
bombi ashaka ko bategereza kuzahaga ibyiza byabo mu itangiriro
ryumwaka utaha. Ariko Munyepfa byose arabishaka nonaha,
Mwihanganyi yemeye gutegereza.
Nuko kuri Munyepfa haza umuntu amuzaniye isaho yuzuye
amafaranga, ayamusuka imbere. Munyepfa arayatoragura,
arayishimira; kandi aseka Mwihanganyi amuratira. Hashize
umwanya muto, aba ayamaze, arakena, asigarana ubushwambagara
gusa.
Mukristo ati: Nsobanurira ibyo neza.
Musobanuzi ati: Abo bahungu ni ibishushanyo. Munyepfa ni
igishushanyo cyabiyi si, Mwihanganyi ni icyabigihe kizaza.
Nkuko ubibonye, Munyepfa ashatse ibye byose none muri uyu
mwaka, bisobanurwa ngo, muri iyi si. Uko ni ko abiyi isi bameze:
bifuza guhabwa ibyiza byabo byose none, ntibabasha kwihangana
ngo bategereze undi mwaka (uwo niwo si yindi izaza) bagahabwa
ibyiza byabo. Ahubwo bakunda wa mugani ngo Ijana riragurwa
rirutwa nimwe itashye, bakawurutisha ibyImana yahamije byose
byibyiza byo mu gihe kizaza. Ariko wabonye uko yamaze ibye
vuba cyane, ntagire ikindi asigirana keretse ubushwambagara. Ku
iherezo ryiyi si, uko ni ko bizaba ku bahwanye na we bose.
Mukristo ati: Noneho mbonye yuko Mwihanganyi ari we ufite
ubwenge bwiza, ku mpamvu nyinshi. Iya mbere ni uko ategereza
ibirushaho kuba byiza: iya kabiri ni uko azagirana ibye nubwiza
bwabyo, ubwo wa wundi azaba afite ubushwambagara gusa.
Musobanuzi ati: Ongeraho nibi; ubwiza bwo mu gihe kizaza
ntibuzasaza, ariko ibya none bishira vuba. Nicyo gituma Munyepfa
atagira impamvu nziza yo kuratiririza Mwihanganyi yuko yabanje
guhabwa ibyiza birutaho. Kuko ibibanza bitabura gusimburwa
nibiheruka, ariko ibiheruka bitagira ibibisimbura, kuko ari nta
kindi kibikurikira. Nicyo cyatumye bivugwa kuri wa mutunzi ngo
Wahawe ibyiza byawe ukiriho; Lazaro na we yahawe ibibi: none
aguwe neza hano, naho wowe urababazwa cyane (Luk 16:25)

31

UMUGENZI
Mukristo ati: Noneho mbonye yuko kwifuza ibya none
atari byiza, ahubwo ko ibiruta ari ugutegereza ibizaza.
Musobanuzi ati: Uvuze ukuri, kuko ibiboneka ari
ibyigihe gito, naho ibitaboneka, bikaba ibyiteka ryose.
(2 Abakor 4:18). Icyakora nubwo bimeze bityo, ibya none
bihereranye cyane no kwifuza kwimibiri yacu; ni cyo gituma
byumvikana vuba. Ariko ibizaza ntibigira ihuriro na kamere
yumubiri; ni cyo gituma bigumya kunyurana.
Maze ndota Musobanuzi afashe Mukristo mu ntoke,
amujyana ahantu hari umuriro waka mu nkike yamabuye:
mbona umuntu uhagazeho, udatuza kuwusukamo amazi menshi,
ngo awuzimye; ariko umuriro ukarushaho kwaka cyane.
Mukristo arabaza ati: Ibi bisobanurwa bite?
Musobanuzi ati: Uyu muriro ni umurimo ubuntu
bwImana bukorera mu mitima yacu. Usukamo amazi ngo
awuzimye ni Satani: ariko igituma umuriro ukomeza kwaka,
nubwo awusukamo amazi, ndakikwereka: ngwino urebe.
Amujyana inyuma yinkike, asangayo undi muntu ufite
imperezo yamavuta, akajya ayasuka mu muriro rwihishwa.
Mukristo ati: Ibi bisobanurwa bite?
Musobanuzi ati: Uyu ni Kristo udatuza gukomeza
umurimo watangiye gukorerwa mu mutima wumuntu,
awukomeresha amavuta, ni yo buntu bwe; nuko nubwo Satani
ahirimbanira cyane konona imitima yabantu ba Kristo,
ikomeza kuzura ubuntu bwe (2 Abakor 12:9). Kandi, urareba
uko uyu muntu ahagararira inyuma yinkike kugira ngo
akomeze gucana umuriro; ibyo ni ukukwigisha yuko
abageragezwa turushywa no kumenya uko uwo murimo
wubuntu bwImana ukorerwa mu mitima yacu.
Kandi Musobanuzi yongera gufata Mukristo mu ntoke,
amujyana ahantu heza, hubatswe inyumba nziza cyane.
Mukristo yishimishwa cyane no kuyireba, Kandi hejuru yayo,
abonaho abantu bagendagenda bambaye imyenda yizahabu.
Nuko Mukristo aramubaza ati: Twakwinjira?

32

MUSOBANUZI
Musobanuzi amujyana bugufi bwurwuri, Asanga
abantu benshi baruhagaze iruhande, nkabashaka kwinjira
ntibabihangare. Kandi bugufi bwurugi hari hicaye
umuntu ufite ameza imbere ye ariho igitabo nicupa rya
wino ngo yandike izina ryuwinjira wese. Kandi mu
muryango hari hahagaze abantu benshi bawurinda
bifurebye ibyuma, bafite intwaro, biteguye gukomeretsa
uko bashobora abashaka kwinjira. Mukristo abibonye
aratangara. Nyuma, abantu bose bashubijwe inyuma no
gutinya abafite intwaro. Mukristo abona umuntu wintwari
yegera uwo mwanditsi; aramubwira ati: Mutware, andika
izina ryanjye. Araryandika. Maze uwo mugabo akura
inkota, yambara ingofero yicyuma, atwaranira mu bafite
intwaro. Baramukubita cyane, ntiyakuka umutima na hato,
Atangira kubakubita inkota cyane nkumunyamaboko.
Nuko amaze gukomeretsa inguma nyinshi abashaka
kumubuza, no gukomeretswa izindi nyinshi nabo,
abacamo bose, yinjira mu nyumba. Uwo mwanya
humvikana ijwi ryiza ryabagendagendaga ku ipfundo
ryinzu, bati:
lnjira injira, mugenzi,
Ugororerwe
Ubugingo budashira
Wabikiwe! (Ijwi 56)
Nuko arinjira, bamwambika imyenda nkiyabo, Mukristo
aramwenyura; aravuga ati: Ngira ngo menye uko
ibyo bisobanurwa. Maze ati: Reka ngende. Musobanuzi
aramusubiza ati: Ba uretse, mbanze nkwereke nibindi
bike, ubone kugenda.
Yongera kumufata mu ntoke, amujyana mu nzu
irimo umwijima; harimo umuntu wicaye mu kazitiro
kicyuma. Uwo muntu agaragaje umubabaro mwinshi.
Yicaye yiyunamiriye, yitangiriye itama, asuhuza
33

UMUGENZI
umutima nkuwenda gupfa. Mukristo arabaza ati: Ibi
bisobanurwa bite?
Musobanuzi aramusubiza ati: Mubaze arakubwira.
Mukristo abaza uwo mugabo ati: Uri ute?
Uwo mugabo aramusubiza ati. Ndi uko ntari ndi kera
Mukristo aramubaza ati: Kera wari umeze ute?
Uwo mugabo ati: Nari umuntu wibwira ko ndi
umukristo; kandi niyitaga intungane, nabandi ni ko banyitaga.
Nibwiraga ko ntunganiye kujya mu rurembo rwo mu ijuru,
nkishimira kwibwira yuko nzasohorayo.
Mukristo ati; Ariko none uri ute?
Uwo mugabo ati: None ndi umwihebe, nzitiwe no
kwiheba, nkuko nzitiwe naka kazitiro. Simbasha gusohoka,
ndetse none sinkibibasha.
Mukristo ati: Ni iki cyaguteye kumera utyo?
Uwo mugabo ati: Ni uko naretse kuba maso no
kwirinda; nakundiye kwifuza kwanjye ko kunjyana aho
gushaka. Nakoze ibyaha byibyitumano byo kugomera umucyo
wIjambo ryImana no kugira neza kwayo. Nababaje Umwuka
Wera, aragenda, sinkimufite. Nihamagariye Satani, araza,
ambamo, Narakaje Imana, irandeka. Ninangiye umutima
uburyo butuma ntakibasha na hato kwihana.
Mukristo abaza Musobanuzi ati: Bene uyu nta cyiringiro
na gike asigaranye?
Musobanuzi aramusubiza ati: Mubaze
Mukristo abaza uwo mugabo ati: Nta cyiringiro ugifite
na gike yuko utazarindirwa iteka muri ako kazitiro kwiheba?
Uwo mugabo ati: Ntacyo.
Mukristo ati: Kuki? Umwana wIshimwa si
umunyambabazi nyinshi? Uwo mugabo ati: Namwibambiye
ubwa kabiri (Abaheb 6:6), naramusuzuguye (Luk 19:14),
nasuzuguye gukiranuka kwe, nakerenseje amaraso ye,
nahemuye Umwuka utanga ubuntu (Abaheb 10:28-29).

34

MUSOBANUZI
Ubwo nakoze ibyo. Nivukije ibyasezeranijwe byose, nshigaje
amagambo ateye ubwoba bwinshi, avuga gucirwaho iteka
kutazabura kumbaho numujinya wumuriro winkazi uzandya kuko
ndi umwanzi wImana.
Mukristo ati: lbyaguhinduye kumera utyo wabikoreye kugira
ngo ubone iki?
Uwo mugabo ati: Nabikoreye kugira ngo mpaze kwifuza
kwiyi si, mbone ibinezeza byayo nindamu zayo. Nibwiraga yuko
nzabibonamo kwishima no kwinezeza kwinshi, ariko none ibyo
byose bindya nkinyo, bikambabaza nkumuriro.
Mukristo ati: Ariko none ntiwabasha guhinduka ngo
wihane?
Uwo mugabo ati: Imana yankuyeho kwihana. Ijambo ryayo
ntirimpumuriza yuko mbasha kwizera. Ndetse ubwayo niyo
yamfungiye muri aka kazitiro kicyuma, Abantu bose bo mu isi
ntibashobora kunkuramo. Mbonye ishyano!
Kwibwira ibyigihe kidashira kurambabaza. Nzihanganira nte
imibabaro izambabaza mu gihe kidashira?
Musobanuzi abwira Mukristo ati: Ujye wibuka uko uyu
muntu ari, akubere akabarore iteka ryose.
Mukristo ati: Ibyo birantinyishije cyane. Imana imfashe kuba
maso no kwirinda no gusenga, nzibukire impamvu yumubabaro
wuyu muntu. Ariko mutware, igihe cyo kugenda ntikiragera?
Musobanuzi ati: Ba uretse ho hato, mbanze nkwereke ikindi
kimwe, ubone kugenda.
Yongera gufata Mukristo mu ntoke, amujyana mu
yindi nzu irimo umuntu wabyukaga ku buriri kandi
acyambara, yahindaga umushyitsi, agatengurwa. Mukristo arabaza
ati: Ni iki gihindisha uyu muntu umushyitsi? Musobanuzi
amutegeka kubwira Mukristo impamvu zabyo. Uwo mugabo
aramubwira ati: Iri joro ryakeye, narose ijuru rihindutse umukara
cyane, kandi ninkuba nyinshi zikubita nimirabyo irabya. Ndatinya,
mpagarika umutima rwose. Nuko ndaramye, mbona ibicu byiruka
vuba cyane birusha uko bisanzwe. Maze numva ijwi ryimpanda
rirenga, mbona umuntu wicaye ku gicu, ingabo nyinshi zo mu ijuru
zimugose. Bose bari bambaye umuriro waka;

35

UMUGENZI
ijuru na ryo ryaragurumanaga. Numva ijwi rirenga riti: Abapfuye
nimuzuke, muze mucirwe imanza. Uwo mwanya, ibitare
birameneka, ibituro birasama, abapfuye barimo bavamo. Bamwe
bishimaga cyane bararamye, abandi bashakaga kwitwikira imisozi
ngo bihishe. Maze mbona Uwicaye ku gicu, abumbuye igitabo,
ahamagara abo mu isi bose ngo baze aho ari. Ariko umuriro mwinshi
uva kuri We wakaga imbere ye, ugashyira intera hagati ye nabagiye
gucirwa imanza, nkikwiriye gushyirwa hagati yumucamanza
nabarezwe (1 Abakor 15:51-52; 1 Abates 4:16; Yuda 15; Yoh 5:2829; 2 Abates 1:7-10; Ibyahish 20:11-14). Kandi numva abakorera
Uwicaye ku gicu babwirwa ngo nimuteranye urukungu numurama
nibishushungwa, mubijugunye mu nyanja yaka umuriro
(Mat 3:12; 13:30; 25:30; Ibyahish 20:15). Uwo mwanya urwobo
rudafite akagero rwasamira bugufi cyane bwaho nari mpagaze,
havamo umwotsi mwinshi namakara yaka namajwi ateye ubwoba.
Kandi barategekwa ngo Nimuhunike amasaka yanjye mu kigega
(Luk 3:17). Uwo mwanya benshi barazamurwa, bajyanwa mu bicu,
ariko jyeweho nsigara hasi (1 Abates 4:16-17). Kandi nshaka
kwihisha, sinabibasha; kuko uwicaye ku gicu akimpanze amaso.
Nibuka ibyaha byanjye, umutima wanjye undega urudaca
(Abarom 2:14-l5). Maze ndakanguka.
Mukristo ati: Ariko ni iki cyatumye ubitinya utyo?
Uwo mugabo ati: Ni uko nibwiraga yuko umunsi wamateka
usohoye, nanjye nkaba ntawiteguye. Ariko icyarushije ibindi kuntera
ubwoba ni uko abamaraika bateranije bamwe bakansiga, kandi nuko
urwobo rwi Gehinomu rwasamiye bugufi cyane bwaho nari
mpagaze. Kandi nababazwaga nibyo umutima wanjye umpana,
nkibwira yuko wa Mucamanza ampanze amaso iteka andeba
igitsure.
Musobanuzi abaza Mukristo ati: Ibyo byose umaze
kubimenya?
Mukristo ati: Ye, ndabimenye: ibyo binteye ibyiringiro
nubwoba.
Musobunuzi ati: Ujye ubyibuka, kugira ngo bikubere
imihunda yo kukurya isataburenge, ngo ugire umwete mu rugendo
rwawe.

36

MUSOBANUZI
Mukristo arakenyera, yitegura kugenda. Musobanuzi ati:
Umwuka Wera, umufashe abane nUwiteka, kugira ngo
amuyobore inzira ijya muri rwa rurembo rwo mu ijuru. Nuko
Mukristo agenda aririmba ati:
Hano nahabonye
Ibingirira
Umumaro mwinshi
Byigikundiro.
lbiteye ubwoha
Nahishuriwe
Mu rugendo rwanjye
Bizankomeza.
Ni iki cyabateye
Kubinyereka?
Mbyibwire, mbimenye
Uko bingana?
Shimirwa ibyo byiza,
Musobanuzi!
Nshimiye nImana
Yakuntumyeho. (Ijwi 175)
8. UMUSARABA
MAZE ndota yuko inzira Mukristo yari akwiriye
kunyuramo izitiwe impande zombi ninkike yitwa GAKIZA
(Yes 26:1). Mukristo akurikira iyo nzira, nubwo aremerewe
agenda yiruka, ariko bimuruhije cyane, ku bwumutwaro ahetse.
Nuko ariruka, agera ahantu hazamuka ho hato, hejuru yaho
hashinze umusaraba, kandi hepfo yaho azamutse hari imva
irangaye. Mukristo amaze gusohora kuri uwo musaraba, wa
mutwaro uhambuka ku bitugu bye, umuva mu mugongo,
uragwa, uratembagara, ugera ku munwa wimva, ugwamo,
ugenda buheriheri.
Maze Mukristo arishima, aranezerwa, avugana
umutima unezerewe, ati: Anduhuye umubabaro we!
Anzurishije urupfu rwe.
37

Mukristo ageze ku Musaraba

38

UMUSARABA
Maze amara umwanya, ahagaze atangara: kuko byamutangaje
cyane yuko kureba uwo musaraba kwamuhambuye umutwaro
we. Nicyo cyatumye agumya kuwitegereza cyane, amarira ngo
bugubugu (Zekariya 12:10). Agihagaze awitegereza, arira,
asangwa nabantu batatu barabagirana.
Baramuramutsa bati: Amahoro abe kuri wowe.
Umwe aramubwira ati: lbyaha byawe urabibabariwe
(Mar 2:5) .
Undi amwambura ubushwambagara bwe, amwambika
indi myenda (Zek 3:4).
Uwa gatatu amushyira ikimenyetso mu ruhanga
(Abef 1:13) amuha umuzingo wigitabo, amutegeka kugenda
awusoma, ati nugera ku irembo ryururembo rwo mu ijuru,
uzawubahe.
Maze basubirayo. Mukristo yitereshwa gatatu
nibyishimo aririmba ati:
Iteka nagendaga
Ndemerwe nibyaha;
Ntihagira ikibasha
Kumara umubabaro.
Kugeza ubwo nageze
Ahantu heza cyane
Hangiriye umumaro
Ntazibagirwa ukundi.
Iri ni itangiriro
Ryumunezero wanjye;
Aho niho umutwaro
Wamvuye mu mugongo.
Ndashima umusaraba;
Ndashima ya mva nziza;
Ariko cyane cyane,
Ndashima Uwambambiwe! (Ijwi 129)

39

UMUGENZI
9.

ABASINZIRIYE NABURIYE INKIKE

NDOTA agenda atyo, kugeza aho yagereye mu gikombe,


abonamo abantu batatu basinziriye hirya yinzira ho hato,
bafunze iminyururu ku maguru. Umwe yitwaga MUSWA, undi
yitwa BUTE, uwa gatatu yitwa RUHANGARA.
Mukristo abonye baryamye batyo, ajya aho bari ngo ahari
yabakangura, arabahamagara ati: Yemwe abasinziriye,
muhwanye nabasinziriye ku isonga yigiti. Nuko nimukanguke,
tugende: kandi mwemere nanjye ndabafungura iyo minyururu.
Kandi ati: Uzerera nkintare yivuga (1 Pet 5:8) yanyura aha,
ntimwabura kuba umuhigo wamenyo ye. Barakanguka,
baramureba, bamusubiza batya: Muswa aramusubiza ati:
Simbonye ko hariho akaga. Bute aramusubiza ati: Reka
nongere nisinzirire ho hato. Ruhangara aramusubiza ati:
lkibindi cyose giterekwa ku yacyo ndiba.* Bavuze ibyo
barongera bararyama barasinzira, Mukristo akomeza urugendo.
Ariko ababazwa nuko abantu bari mu kaga kameze
gatyo batitaye ku kugira neza kumuntu ushatse kubakiza ku
mbabazi, abakanguye, abagiriye inama, yemeye kubafungura
iminyururu. Akibabajwe nibyo, abona abantu babiri burira
inkike yibumoso bwiyo nzira ifunganye, kugira ngo
bayigeremo; barihuta, bamugeraho vuba. Umwe yitwaga
MIHANGOYIDINI, undi yitwaga NDYARYA. Bamugezeho,
Mukristo aganira nabo atya.
Arababaza ati: Murava he, mukajya he?
Baramusubiza bati: Twavukiye mu gihugu cyitwa
NDIRARIRA, turajyanwa ku musozi Siyoni no gushimirwayo.
Arababaza ati: Ko mutinjiye mu irembo rirasukirwaho ryo
muri iyi nzira? Ntimuzi yuko byanditswe ngo, Uwinjira mu
rugo rwintama, atanyuze mu rugo rwintama, atanyuze mu
irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo ni umujura numunyazi!
(Yoh 10:1).

* Uwo mugani usobanurwa ngo, umuntu wese niwe wikiza.

40

ABASINZIRIYE NABURIYE INKIKE


Baramusubiza bati: Abo mu gihugu cyacu bose bagira
ngo inzira yiryo rembo ni uruboko. Nuko bamenyereye
kunyura mu nzira yubusamo, bakurira inkike nkuko dukoze.
Arababaza ati: Ariko Umwami nyiri ururembo tujyamo,
ntazabita abaca mu mateka, kuko mucumuye amategeko
yandikishije?
Baramusubiza bati: lbyo byikubabaza; ibyo dukoze ni
umuhango wabiwacu, kandi ndetse tubasha kuzana nabagabo
bo guhamya yuko uwo muhango wahereye kera, hashize
imyaka iruta igihumbi.
Arababaza ati: Uwo muhango wanyu, mwaburanywa,
mwawutsindira?
Baramusubiza bati: Umuhango umenyerewe ukamara
imyaka iruta igihumbi, ntitwabura kwemerwa numucamanza
utabera ko uhwanye namategeko. Kandi ubwo tugeze muri iyi
nzira, uko twagezemo kose ntibihwanye? Ubwo turimo, turimo:
nawe winjiye mu irembo ntuturusha kuba mu nzira, nubwo
twuriye inkike. None uturusha iki?
Arabasubiza
ati:
Ngenda
nkuko
mbwirizwa
namategeko ya Databuja, mwebweho mugenda nkuko
mubwirizwa nibyo mwibwira byubupfu. Na none mumaze
kwitwa abajura na nyiri iyi nzira, nicyo gitumye nibwira
ndashidikanya yuko mutazemerwa ko muri beza, nimugera aho
ino nzira iherera. Mugeze mu nzira ku bwanyu mudakurikije
itegeko rye, muzavamo mwenyine mutagiriwe imbabazi ze.
Ntibagira icyo bamusubiza, keretse kumubwira bati:
Upfa iki ku byacu? Maze bose bakomeza inzira, ntibaganira
byinshi: keretse ko bamubwiye bati, Twibwira tudashidikanya
yuko utazaturusha kwitondera amategeko yImana neza. Nicyo
gitumye tutamenya ikigutandukanya natwe, keretse uwo
mwenda wawe; nawo ntiwawuhawe nabaturanyi bawe ngo
uhishe isoni zubwambure bwawe?

41

UMUGENZI
Arababwira ati: Amategeko ntazabakirisha, kuko
mutanyuze muri rya rembo (Abagal 2:16). Nawo umwenda
nambaye, nawuhawe na Nyiri aho njya: ibyo byo muvuze ukuri
ko nawuherewe guhisha isoni zubwambure bwanjye, nanjye
nibwira ko ari ikimenyetso cyo kungirira neza: kuko nari
nambaye ubushwambagara gusa ntarawuhabwa. Kandi ngenda
nihumuriza ntya: ningera ku irembo rya rwa rurembo, Umwami
nyirarwo ntazabura kumenya ngo angirire neza, kuko nambaye
numwenda yampereye ubuntu ubwo yanyamburaga
ubushwambagara. Kandi mfite ikimenyetso mu ruhanga -- ahari ntimucyitayeho; nagishyizweho ninshuti yamagara
yUmwami wanjye ku munsi umutwaro wamviriye ku
mugongo. Kandi icyo gihe nahawe umuzingo wigitabo uriho
ikimenyetso ngo ngende nywusoma, umpumurize mu nzira.
Nategetswe kuzawutanga ningera ku irembo ryururembo rwo
mu ijuru, ngo umbere ikimenyetso cyuko nzinjizwayo. lbyo
byose ngira ngo ntimubifite; kandi igituma mutabifite ni uko
mutanyuze muri rya rembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira.
Ntibagira icyo bamusubiza kuri ibyo, ahubwo barebana
baseka. Maze bose bakomeza inzira, Mukristo ari we uri
imbere, ntiyaganira nabo. Agenda yibwira, ubundi asuhuza
umutima ubundi anezerwa, agasubizwa umutima mu nda no
gusoma wa muzingo wigitabo yahawe numwe muri ba bantu
barabagirana.
10. UMUSOZI WITWA BIRUHANYA
BOSE
baragenda,
bagera
munsi
yumusozi
witwa
BIRUHANYA, basangayo isoko. Aho hantu kuri iyo nzira ivuye
kuri rya rembo hashamikiraho izindi nzira ebyiri: imwe
izenguruka ibumoso, iyindi izenguruka iburyo. Inzira ifunganye
iterera uwo musozi wi Biruhanya. Mukristo ajya kuri iyo soko,
anywaho, abona intege, maze atangira kuzamuka uwo musozi,
aririmba ati:

42

UMUSOZI WITWA BIRUHANYA


Erega uyu musozi
Ko ari muremure!
Nyamara numva nshaka
Kuwuzamuka.
Sinemeye gucogozwa
Nuko haterera,
Kuko iyi ari yo nzira
Ijya mu ijuru.
Nuko, mutima wanjye,
Humura witinya
Komeza inzira nziza
Nubwo iruhije.
Za zindi nubwo zoroshye
Ukizitangira,
Ku iherezo zigeza
Ku kurimbuka. (Ijwi 193)
Ba bandi bombi nabo bagera munsi yuwo musozi. Maze
babonye uko ari muremure uterera cyane kandi ko hari nizindi
nzira ebyiri, bibwira yuko izo nzira ziri buhurire inyuma yuwo
musozi niyo Mukristo yaciyemo; nicyo cyatumye bashima
kuzinyuramo. Kandi muri izo nzira, imwe yitwaga KAGA,
iyindi yitwa MURIMBUZI. Nuko umwe aca mu yitwa Kaga,
imutungura mu ishyamba rinini: undi aca mu nzira yitwa
Murimbuzi, nayo imutungura mu butayu bugari, burimo imisozi
yumwijima mwinshi, arasitara, aragwa, ntiyasubira kubyuka.
Maze nterera amaso, ndeba Mukristo azamuka wa
musozi: mbona abanza kuwuterera yiruka: maze ananizwa
kwiruka nuko umusozi uterera, agenda buhoro; maze agera aho
agenda maka. Aringanije uwo musozi, agera ku kazu keza,
nyiri uwo musozi yubakiye abagenzi barushye, kugira ngo
baruhukiremo,
babone
intege.
Mukristo
yinjiramo,
aricara
araruhuka.
Maze
asohorora
wa
muzingo
wigitabo mu isaho yumwenda we yo mu gituza, arawusoma,

43

UMUGENZI
uramuhuriza. Maze yongera kwitegereza wa mwenda yaherewe
hafi yumusaraba. Amara umwanya yinezeza atyo, arahunikira,
arasinzira, nicyo cyatumye atinda, akageza nimugoroba. Kandi
agisinziriye, wa muzingo wigitabo uramunyikuka ugwa hasi.
Nuko haza umuntu aramukangura, ati: Wa munyabute we,
genda urebe ikimonyo witegereze uko kigenza kandi ugire
ubwenge (Imigani 6:6). Uwo mwanya Mukristo arahaguruka,
agenda yihuta agera mu mpinga yuwo musozi. Ageze hejuru
yawo, ahura nabantu babiri biruka cyane; umwe yitwaga
BWOBA, undi yitwa MUTIRINGIRA, Mukristo arababaza ati:
Ko mukimiranye mwiruka? Mubaye iki??
Bwoba aramusubiza ati: Twajyaga mu rurembo Siyoni,
kandi twari tumaze kuzamuka wa musozi uruhije, ariko uko
twajyaga imbere niko twarushagaho kujya mu kaga. Nicyo
gitumye duhindukira tugasubira inyuma.
Mutiringira nawe abwira Mukristo ati: Ni koko, imbere
bugufi mu nzira duturutsemo, hari intare ebyiri ziryamye; niba
zisinziriye, niba ziri maso ntitubizi: ntitwashidikanya yuko iyo
tuzigeraho, ziba zidutanyaguye uwo mwanya.
Mukristo ati: Munteye ubwoba, ariko mpungire he?
Nasubira mu gihugu cyacu, cyiteguriwe umuriro namazuku
sinabura kurimbukirayo; nabasha kugera kuri rwa rurembo rwo
mu ijuru, sinabura kubayo mu mahoro: ni cyo gitumye nkwiriye
kwihara. Gusubira inyuma ntikwabura kunzanira urupfu: kujya
imbere kuzana gutinya urupfu ariko hirya yarwo ni ubugingo
budashira: noneho ndajya imbere.
Bwoba na Mutiringira bamanuka biruka, baragenda,
Mukristo akomeza inzira. Ariko yongeye kwibwira ibyo
yumvanye ba bandi, ashakira mu isaho yumwenda we wa
muzingo wigitabo arawubura. Maze arababara cyane,
ashidikanya icyo ari bukore, kuko abuze icyamuhumurizaga,
cyazamwinjirishije mu rurembo rwo mu ijuru. Amaze
akanya ashidikanya yibuka ko yasinziriye muri ka kazu ko

44

UMUSOZI WITWA BIRUHANYA


mu mbavu zumusozi, arapfukama asaba Imana kumubabarira
icyo cyaha. Asubira inyuma, ajya gushaka uwo muzingo. Ariko
agisubira inyuma, agenda afite agahinda katavugwa; ubundi
asuhuza umutima, ubundi arira, yicira urubanza kenshi yuko
yakoze ibyubupfu, agasinzirira ahantu hubakiwe kuruhukira
umunaniro gusa. Agenda ashaka mu nzira hose, akenguza, ngo
ahari yabona wa muzingo wigitabo cyamuhumurizaga iteka mu
rugendo. Ageze aho yitegeye ka kazu yasinziriyemo, kukareba
bimwongerera umubabaro yibutse icyaha cye uko kiri (lbyahish
2:4-5; 1 Abates 5:6-8) Nuko yicuza ibyo bitotsi bibi ati: Ndi
indembe, ni iki cyanteye gusinzira ku manywa, gusinzirira
hagati yibirushya, kandi ako kazu ari ako kuruhuriramo
imitima yabagenzi, maze sinirinde, nkaruhuriramo umubiri
wanjye? Ibyo si ukunezeza umubiri? Ngenze urugendo runini
rwubusa. Uko niko byagenze ku Bisiraheli. Ku bwibyaha
byabo, Imana yabashubije inyuma mu nzira yo ku nyanja
itukura. Nanjye nkwiriye kunyurana agahinda mu nzira mba
nanyuranyemo umunezero, iyo ntakora icyo cyaha. None mba
ngeze he? Urugendo mba nagenze rimwe, ndugenze inkubwe
eshatu; kandi none bugiye kunyiriraho, kuko bwije. Iyo
ntasinzira!
Nuko agera muri ako kazu, arabanza aricara, amara
akanya arira: nyuma arunguruka nagahinda munsi
yintebe, abonamo umuzingo we wigitabo; arihuta, awusingira
ahinda umushitsi, awubika mu isaho yumwenda we.
Kuwubona kumutera kwishima ibyishimo bitavugwa, kuko ari
wo ngwate yubugingo bwe imumenyesha yuko azemerwa
nagera ku iherezo ryurugendo rwe. Nicyo cyatumye
awubika mu isaho yumwenda we, agashimira Imana yuko
imweretse aho wari uri, akomeza urugendo yishimye arira.
Kandi azamuka igice cyumusozi gisigaye yihuta bitangaza.
Ariko ataragera mu mpinga, izuba rirarenga: bimwibutsa
ubupfu bwo gusinzira kwe, aricuza ati: Wa bitotsi bibi we,
utumye bugiye kunyiriraho, nkagenda nijoro, umwijima
ukampisha inzira, nkumva amajwi yinyamaswa zinkazi!

45

Intare zari zishumitswe

46

NYUMBANZIZA
lbyo byose binzanyweho nibitotsi bibi. Maze yibuka ibyo
Mutiringira na Bwoba bamubwiye, yuko intare zabatinyishije.
Arongera aribwira ati. Izo nyamaswa ko zizerera nijoro
zishaka icyo zirya zansanga mu mwijima, nagira nte?
Nakwikiza nte ngo zitantanyagura?
11. NYUMBANZIZA
Nuko acyiganyira atyo, yubura amaso, abona imbere ye
inyumba yigikundiro cyinshi yitwa NYUMBANZIZA, iri ku
nzira. Nuko ndota yihuta ngo ahari yacumbikamo. Yicumye
imbere ho hato, anyura mu nzira ifunganye cyane, akazu
kumukumirizi wiyo nyumba kari imbere ye ho hato. Agenda
akenguza cyane, abona intare ebyiri ku nzira. Aribwira ati:
Mbonye icyagaruye Mutiringira na Bwoba. Ariko izo ntare
zari zishumitswe niminyururu, Mukristo ntiyayibona. Aratinya,
ashaka gukurikira ba bandi; kuko yibwiye yuko, najya imbere
atari bubure gupfa. Umukumirizi witwaga MURYEGE abona
Mukisto ahagaze nkushaka gusubira inyuma, aramuhamagara
ati: Ukutse umutima utyo? (Mar 4:40) witinya intare, kuko
zishumitswe, kandi zashyiriweho kugerageza abafite kwizera,
no kugaragaza abatagufite: ca hagati mu nzira, ntacyo uri bube.
Mukristo agenda ahindishwa umushitsi no gutinya izo ntare,
ariko akora nkuko uwo mukumirizi amubwiye, azica hagati,
yumva kwivuga kwazo, ntizagira icyo zimutwara. Akoma mu
mashyi, agera ku irembo, aho uwo mukumirizi ari. Aramubaza
ati: lyi nzu ni iya nde? Nayiraramo?
Umukumirizi aramusubiza ati. lyi nzu yubatswe na
nyiri uyu musozi; yayubakiye abagenzi, ngo bajye
bacumbikamo, babe amahoro. Wowe se urava he, ukajya he?
Mukristo ati: Ndava mu mudugudu witwa Kurimbuka,
nkajya ku musozi Siyoni: none izuba ryarenze; ni cyo gituma
nshaka kurara hano.

47

UMUGENZI
Umukumirizi ati: Witwa nde?
Mukristo ati: Kuri ubu nitwa Mukristo, ariko mbere
nitwaga SINAGIRIWUBUNTU.
Umukumirizi ati: Ariko ni iki gitumye wiririje utyo,
izuba rikarenga?
Mukristo ati: Mba nasohoye kare, ariko nabonye
ishyano, nasinziriye mu kazu kinyuma yuyu musozi, kandi
nubwo nakoze ibyo mba nasohoye kare, iyo ntabura umuzingo
wigitabo wanjye. Nageze mu mpinga yumusozi, ndawushaka,
ndawubura, ndababara cyane, nsubirayo, ngera aho nahoze
ndyamye, nywusangaho; none ndaje.
Umukumirizi ati: Reka mpamagare umukobwa umwe
mubo mu nzu; nakunda imvugo yawe, arakwinjiza ngo ubane
na bene wabo ba nyiri inzu nkuko umuhango wiyi nzu uri.
Nuko Muryege avuza inzogera, umukobwa mwiza
witonda, witwaga Mwigengesero, asohoka mu nzu, abaza
umukumirizi icyo amuhamagariye.
Umukumirizi aramusubiza ati: Uyu mugabo arava mu
mudugudu wa Rimbukiro, akajya ku musozi Siyoni. Ararushye
cyane, kandi nizuba ryarenze; nicyo gitumye ansaba kurara
hano: mubwira ko ngiye kuguhamagara. Numara kuvugana
nawe, urakora icyo uri bushime nkuko umuhango wiyi nzu
uri.
Uwo mukobwa abaza Mukristo ati: Urava he ukajya
he? Aramusubiza. Aramubaza ati: lnzira wayibwiwe niki?
Arabimubwira. Aramubaza ati: Wabonye ibiki mu nzira?
lbyakubayeho ni ibiki? Arabimubwira. Amubaza uko yitwa.
Aramusubiza ati: Nitwa Mukristo; kandi cyane cyane
ndashakishwa kurara hano nuko menye yuko iyi nzu yubakiwe
abagenzi na nyiri uyu musozi, kugira ngo bajye bacumbikamo,
babe amahoro.
Uwo mukobwa aramwenyura, ariko amarira azenga:
hashize
akanya,
aramubwira
ati:
Reka
ngende
mpamagare
bene
wacu
babiri
cyangwa
batatu.
Yirukira ku rugi, ahamagara abandi batatu, umwe
yitwaga MWIRINZI, undi yitwa MWUBAHAMANA, uwa
gatatu
48

NYUMBANZIZA
yitwa NYIRARUKUNDO, barasohoka, bamara akanya
baganira na Mukristo, barahumuriza ngo abane na bene wabo
bari mu nzu. Benshi muri bo bamusanganirira mu muryango,
baramubwira bati: lnjira, uwo Umwami wacu yahaye umigisha;
kuko icyatumye yubaka iyi nzu ari ukugira ngo icumbikwemo
nabagenzi bameze nkawe. Yunamisha umutwe, arabakurikira,
yinjira mu nzu. Maze aricara, bamuha icyo kunywa, bahuza
inama yuko bamwe muri bo baganira na Mukristo, bacyitegura
ibyo kurya, kugira ngo igihe kidapfa ubusa. Bategeka
Mwubahamana na Mwirinzi na Nyirarukundo kuganira na we.
Mwubahamana aramubwira ati: Mukristo mwiza,
nubwo tugucumbikiye ku buntu muri iyi nzu, tuganirire
ibyakubereyeho mu nzira. Ahari natwe byatugirira umumaro.
Mukristo ati: Mbyemeye mbikunze cyane, nishimiye
yuko mushaka ibyo byiza.
Mwubahamana ati: Ni iki cyaguteye umutima wo
gutangira kugenda uru rugendo?
Mukristo ati: lcyampagurukije ni iki: nirukanywe mu
gihugu navukiyemo nijwi riteye ubwoba ryahoraga mu matwi
yanjye, rimbwira yuko ntazabura kurimbuka ningumayo.
Mwubahamana ati: Mu nzira zose ziva mu gihugu
cyanyu ni iki cyatumye utoranya guca muri iyi?
Mukristo ati: Byabaye nkuko Imana yabishatse, kuko,
ngitangira gutinya kurimbuka, nari ntazi aho njya: maze
ngihinda
umushitsi
ndira,
haza
umuntu
witwa
Mubwirizabutumwa, anyereka irembo rirasukirwaho ryo muri
iyi nzira, iryo ntabashije kwiyereka na hato atarinyeretse,
anyobora atyo inzira injyana kuri iyi nzu.
Mwubahamana ati: Ntiwanyuze ku nzira ya
Musobanuzi?
Mukristo ati: Nayinyuzeho, mbonamo ibyo ntazibagirwa
nkiriho cyane cyane ibintu bitatu. Icya mbere ni uko Kristo
akomeza umurimo we wubuntu mu mutima wumuntu, nubwo
Satani agerageza kuwubuza: icya kabiri ni ibyumuntu wakoze
ibyaha byamukuye mu byiringiro byimbabazi zImana: icya
gatatu ni inzozi zuwarose yuko umunsi wamateka usohoye.
49

UMUGENZI
Mwubahamana ati: Wumvise arotora inzozi ze?
Mukristo ati: Narazumvise, kandi ziteye ubwoba cyane:
akizirotora zanteye agahinda. Ariko nishimiye yuko nazumvise.
Mwubahamana ati: Ibyo ni byo wabonye mu nzu ya
Musobanuzi byonyine? Mukristo ati: Nabonye nibindi:
yanjyanye, anyereka inyumba nziza, irimo abantu bambaye
imyenda yizahabu. Maze haza intwari imwe, iratwarana, ica
mu bafite intwaro barinda umuryango, barayibwira bati: Injira,
urahabwa ubwiza budashira. Bibaye, numva umutima wanjye
wishwe numunezero. Nifuje kumara umwaka muri iyo nzu,
ariko nari nzi yuko nkwiriye gukomeza urugendo.
Mwubahamana ati: Nta bindi wabonye mu nzira?
Mukristo ati: Nicumye imbere ho hato, nibwira ko
mbona umuntu ubambye ku giti, ava amaraso, mubonye,
kumureba gutuma umutwaro umva mu mugongo, uragwa: uwo
mutwaro warandemereraga cyane, ukanihisha, icyo gihe
umvaho. Ndatangara cyane, kuko aho nabereye, ntarabona
nkibyo. Ngihagaze, ndaramye, haza abantu batatu
barabagirana. Umwe arambwira ati: ibyaha byawe
urabibabariwe, undi anyambura ubushwambagara, anyambika
uyu mwenda utangaje; uwa gatatu anshyira iki kimenyetso mu
ruhanga, ampa uyu muzingo wigitabo, uriho ikimenyetso.
Avuze ibyo, awukura mu isaho yo mu mwenda we.
Mwubahamana ati: Nta bindi wabonye?
Mukristo ati: Ibyo nakubwiye nibyo byiza biruta ibindi.
Ariko hariho nibindi nabonye. Nabonye abantu batatu,
Muswa na Bute na Ruhangara, basinziriye hirya yinzira ho
hato, bafunze iminyururu ku maguru: ngerageza kubabyutsa,
ntibankundira. Kandi mbona Mihangoyidini na Ndyarya
bagera mu nzira buriye inkike bibwira ko bajya i Siyoni: Maze
bahaba vuba, nkuko nababwiye, ariko ntibanyemera. Kandi
naruhijwe cyane no kuzamuka uyu musozi, kandi no guca
ku ntare na ko kwashatse kunanira, iyo umukumirizi mwiza,

50

NYUMBANZIZA
uhagaze ku irembo ryanyu, atangira inama, ahari mba nasubiye
inyuma. None ndashimira Imana yuko ngeze aha, namwe
ndabashimira ko munyakiriye. Maze Mwirinzi yifuza kumubaza
amagambo make, ashaka ko amusubiza.
Nuko aramubaza ati: Ubundi nubundi ntiwibuka
igihugu wavuyemo?
Mukristo ati: iyo nkibutse, ngira isoni, nkacyanga. Iyo
mba narakumbuye igihugu navuyemo, mba narabonye uburyo
bwo gusubirayo. Ariko noneho ndashaka ikirusha icyo kuba
cyiza: ni icyo mu ijuru (Abaheb 11:15-l6).
Mwirinzi ati: Ntugifite bimwe wari umenyereye
mbere?
Mukristo ati: Ndacyabifite, ariko ntabishaka na hato:
cyane cyane ni ukwibwira ibihura na kamere yanjye yumubiri
bikunda kunezeza abiwacu, nanjye byaranezezaga. Ariko kuri
ubu, ibyo byose birambabaza; nabasha guhitamo ibyo nshaka,
nakunda kutazabyibwira ukundi; ariko iyo nshatse gukora
ibyiza, ibibi biba ari byo bItanga imbere (Abarom 7:15-21).
Mwirinzi ati: lbikunanira igihe kimwe, ikindi ntubona ko
bimeze nkibineshejwe?
Mukristo ati: Mbibona ntyo, ariko nibuke: iyo mbirimo,
mba ndi mu byishimo byinshi, kandi mbyibuka numunezero.
Mwirinzi ati: Ubasha kwibuka ibituma ibikurushya ibyo
bimera nkibineshejwe?
Mukristo ati: lyo nibutse ibyo nabonye ku musaraba,
biranesheka; cyangwa iyo nitegereje umwenda wanjye udaraje,
biranesheka; cyangwa iyo nsomye mu muzingo wigitabo
nambaye mu gituza, biranesheka; cyangwa iyo nibwiranye
urukundo igihugu njyamo, biranesheka.
Mwirinzi ati: Ni iki kigushakisha utyo kujya i Siyoni?
Mukristo ati: Ni uko ari ho niringiye kuzabona
Uwabambwe ku musaraba ari muzima; kandi ni uko
ari ho niringiye kuzakurirwamo ibindimo bindushya kuri
ubu. Bavuga yuko nta rupfu rubayo (Ibyahish 21: 4): kandi iyo
niho
nzabana
nuwo
nakunda
cyane
kubana nawe. Kuko mukundira ko yankuyeho wa mutwaro
51

UMUGENZI
wanjye: kandi ndambiwe nindwara yo mu mutima wanjye.
Ndashaka kuba aho ntazapfira ukundi, nkabana nabahora
basingiza bati: Uwera, Uwera, Uwera.
Maze Nyirarukundo abaza Mukristo ati: Ufite umugore
nabana?
Mukristo aramusubiza ati: Mfite umugore nabana bato
bane.
Nyirarukundo ati: Ni iki cyakubujije kubazana?
Mukristo ararira, aramusubiza ati: Nashakaga kubazana
cyane, ariko bose ntibakunda na hato ko nza muri uru rugendo.
Nyirarukundo ati: Ariko wari ukwiriye kubareshyareshya
ukabasobanurira ibyago bizaba ku bahasigaye.
Mukristo ati: Narabibasobanuriye, kandi mbabwira
kuzarimbuka kumudugudu wacu, nkuko Imama yabinyeretse:
ariko kuri bo nahindutse nkuwikinira, ntibabyemera (Itang 19:14)
Nyirarukundo ati: Wasabye Imana kugira ngo ihe umugisha
inama wabagiriye?
Mukristo ati: Nabasabiranye urukundo rwinshi: kuko
mbakunda cyane; nawe ndashaka ko ubimenya.
Nyirarukundo ati: Ntiwababwiye agahinda kawe nuko
utinya
kurimbuka?
Ngira
ngo
uko
kurimbuka
kwarakugaragariraga.
Mukristo ati: Najyaga mbibabwira hato na hato. Kandi
ubwoba bwanjye bwagaragazwaga no mu maso hanjye, namarira
yanjye numushitsi nahindishwaga no gutinya ubugi bwintorezo
turagijwe. Ariko ibyo byose ntibyabemeza ngo bazane nanjye.
Nyirarukundo ati: Bari bafite rwitwazo ki rwo kutaza?
Mukristo ati: Umugore waniye yanze gusiga ibyiyi si:
abana banjye bakundaga ibinezeza byubupfu byabana; izo
mpamvu nizindi nkazo zatumye bandeka ngo ngende njyenyine.
Nyirarukundo ati: Ariko se, ingeso zawe mbi ntizononnye
impamvu zose wababwiye zo kubareshya ngo muzane?
Mukristo ati: sinashima ingeso zanjye, kuko nzizimo ibibi
byinshi. Kandi nzi yuko ibyo umuntu ahirimbanira kohesha abandi
amagambo ye, ngo abagirire umumaro, abasha kubyononesha vuba
ingeso ze. Ariko ndabasha kwireguza iki, yuko nirindaga cyane

52

NYUMBANZIZA
gukora ibidakwiriye, byabaha urwitwazo rwo kutagenda uru rugendo.
Kandi icyo ni cyo cyatumaga bambwira yuko niyima ibyo bagira ngo
si bibi, ngakabya gukora ibyo nibwira ko bikwiriye; no kwanga ibyo
nibwira ko bidakwiriye; ariko ibyo byose nabikoraga ku bwabo, Kandi
ngira ngo, ibyo bambonanye, byababujije ni uko nakabyaga kwirinda
gucumura ku Mana cyangwa Kugirira mugenzi wanjye nabi.
Nyirarukundo ati: Na Kaini yangiye murumuna we
(1 Yoh 3:12) kuko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba
nziza. Nuko niba ari icyo umugore wawe nabana bawe bakwangira,
baba biyerekanye ko ari abanzi bibyiza, nawe ukaba wikijije
urubanza rwamaraso yabo (Ezek 3:18- 19).
Maze ndota bicaye baganira batyo, bageza aho bazaniye ibyo
kurya, babizanye bicara ku meza, bararya. Kandi ku meza baganiraga
ibya nyiri uwo musozi gusa. Ibyo yakoze nicyabimukoresheje
nicyatumye yubaka iyo nzu bicayemo. Ibyo bavuze bimenyesha yuko
yabaye intwari ikomeye, kandi ko yarwanije akica uwari ufite
ubutware bwurupfu (Abaheb 2:14-15), nubwo yishyize mu kaga
gakomeye muri iyo ntambara. Bituma ndushaho kumukunda, kandi
Mukristo afatanya nabo guhamya ibyo, ati: Nizeye yuko
yamuneshesheje kuva amaraso menshi, kandi igitumye ibyo byose
byerekana ubwiza nubuntu ni uko yabikoreshejwe nurukundo
akunda igihugu cye gusa.
Kandi bamwe muri bene inzu bavuga yuko bamubonye,
bakavugana nawe, hanyuma yurupfu rwe rwo ku musaraba: bahamya
yuko ubwe yavuze ko akunda cyane abagenzi babakene: ntawe
bahwanye, uhereye aho izuba rirasira, ukageza aho rirengera. Bavuga
nicyerekana ibyo bahamije, yuko yiyambuye ubwiza bwe
nicyubahiro cye kugira ngo akize abakene, kandi ko bumvise avuga
ko adakunda kuba wenyine ku musozi wi Siyoni. Kandi bavuga yuko
yahinduye abagenzi benshi kuba imfura zikomeye, nubwo kuri
kavukire yabo bari abasezi, kandi bari basanzwe ku icukiro (1 Sam
2:8; Zab 3:7)
Batarama baganira batyo, bageza mu gicuku; maze biragiza
Umwami wabo ngo abarinde, baragenda, bararyama, Bajyana uwo
mugenzi, bamuryamisha mu nzu yo hejuru nini ifite idirishya
ryerekana aho izuba rirasira. Iyo nzu yitwa Amahoro. Mukristo
53

UMUGENZI
arasinzira yicura mu gitondo, arakanguka araririmba ati:
Mbega abagenzi nkanjye
Dukundwa dutyo se?
Akadukuyakuya
Atubabarira?
Yandihiriye ibyaha:
None uba aha yampaye
Kuba ahahereranye
Nubwiza bwuru. (Ijwi 201)
Bose bakangutse, bamara umwanya baganira, bamubuza
kugenda bataramwereka ibitangaza byaho hantu. Babanza
kumujyana mu nzu yinzandiko, bamwereka inzandiko zahozeho
kera cyane: muri zo nibuka ko babanje kumwereka urwandiko
rwanditswemo amasekuruza yUmwami nyiri uwo musozi.
Yerekana yuko ari umwana wIyahozeho kera kose, kandi no
kuvuka kwe ko ari ukwa kera kose. Kandi harimo nibyo yakoze
byinshi namazina yabantu amagana menshi yashatse, kandi
yuko yabatuje mu mazu adasazishwa nubukuru cyangwa ikindi
cyose cyonona byo mu isi. Maze bamusomera ibyiza bamwe mu
bagaragu bUmwami bakoze, yuko batsinze abami, bakoze ibyo
gukiranuka, bahawe ibyasezeranijwe, bazibye iminwa yintare,
bazimije umuriro ugurumana cyane, bakize ubugi bwinkota,
bakuwe mu ntege nke bagahabwa intege nyinshi, babaye intwari
mu
ntambara,
banesheje
ingabo
zabanyamahanga
(Abaheb 11:33-34)
Maze basoma ikindi gice cyinzandiko zo muri iyo nzu,
cyerekana yuko Umwami wabo akunda cyane kwemera umuntu
wese, uko ari kose, nubwo mu bihe byashize yaba
yaramucumuyeho cyane, agatuka ibyo yakoze. Kandi muri iyo
nzu harimo ibitereko byibyiza bindi byinshi, babyereka Mukristo
byose: ibitereko yibyabaye kera nibya vuba, nibihanura
ibitazabura gusohora, bigatera abanzi ubwoba no gutangara,
bigahumuriza abagenzi, bikabamara umubabaro.
Bukeye bwaho, bamujyana mu nzu yintwaro, bamwereka
intwaro nyinshi zamoko yose Umwami wabo yateguriye
abagenzi: inkota ningabo ningofero zibyuma nibyuma
bikingira igituza no gusenga kuburyo bwose ninkweto zidasaza.
54

NYUMBANZIZA
Kandi muri iyo nzu hari intwaro zirangiza abantu
bangana ninyenyeri zo mu ijuru ngo barwanire Umwami wabo.
Kandi bamwereka ibyo bamwe mu bagaragu bUmwami
bakoresheje ibitangaza. Bamwereka inkoni ya Mose
(Kuva 4:2-4:17) nibibindi namakondera nimuri Gideoni
yirukanishije ingabo zAbamidiani (Abacam 7:10) nigufa
ryuruhekenyero Samusoni yakoresheje ibitangaza bikomeye
(Abacam 15:16). Kandi bamwereka numuhumetso nibuye
Dawidi yicishije Goliyati wi Gati (1 Sam 17:49), bamwereka
ninkota Umwami wabo azicisha wa Mugome ku munsi
azahagurukiraho agafata umuhigo (2 Abates 2:8). Kandi
bamwereka nibyiza bindi byinshi bimunezeza cyane.
Babirangije, bararyama.
Maze ndota yuko bukeye ahaguruka ngo agende; maze
bamusibiza undi munsi umwe, bati: Ejo, nihatagira urwokotsi,
tuzakwereka
IMISOZI
YIGIKUNDIRO,
izarushaho
kuguhumuriza, kuko iri bugufi bwigihugu ushaka kujyamo
kuruta ino: arabyemera, arahasibira. Bukeye bamujyana hejuru
yinzu, bamutegeka kureba ikusi*. Arahareba, yitegera igihugu
cyiza kirimo imisozi myinshi, irimo ibigombe ninzabibu nibiti
byamoko yose byera imbuto ziribwa, irimo namasoko
nimigezi, igihugu cyigikundiro cyinshi (Yes 33:16-l7). Abaza
uko cyitwa. Baramusubiza bati: Ni igihugu cya Imanuweli,
abagenzi bose bakundirwa kujyamo, nkuko bakundirwa kuza
kuri uyu musozi. Nugerayo, abungeri bintama bahaba
bazakwereka kure irembo ryururembo rwo mu ijuru.
Ashaka kugenda, baramwemerera, ariko baramubwira
bati: Reka tubanze twongere kujya muri ya nzu yintwaro.
Bagezemo, bamufureba ibyuma byo kumukingira, bihereye ku
mutwe bikageza ku birenge, bamuha nintwaro, kuko ahari
yatererwa nababisha mu nzira.
Amaze guhabwa ibyo, asohokana nizo nshuti ze, ajya ku
irembo, abaza wa mukumirizi yuko hari umugenzi wahanyuze.
Umukumirizi aramusubiza ati: Nabonye umwe.
Mukristo ati: Wamenya izina rye?
*

Kusi ni iburyo bwumuntu, iyo yerekeye aho izuba rirasira.

55

UMUGENZI
Umukumirizi ati: Namubajije uko yitwa, ambwira yuko
yitwa MWIZERWA.
Mukristo ati: Ndamuzi: dusangiye umudugudu; imihana
yacu irafatanye; yaturutse aho navukiye. Kuri ubu ageze he?
Umukumirizi ati: Kuri ubu ahari ageze mu gikombe.
Mukristo ati: Mukumirizi mwiza, Umwami abane nawe,
akongere imigisha myinshi kuko wangiriye neza.
Maze aragenda, ariko Mwigengesero na Mwubahamana
na Nyirarukundo na Mwirinzi bashaka kumuherekeza ngo
bamugeze mu gikombe. Nuko baragendana, bongera kuganira
nkibya mbere, hagera aho umusozi utangira kumanuka.
Mukristo arababwira ati: Nkuko kuzamuka uyu musozi kwari
kuruhije, niko mbonye yuko kumanuka ari kubi.
Mwirinzi aramusubiza ati: Ni koko; uvuze ukuri; kuko
biruhije
umuntu
kumanuka
mu
gikombe
cyitwa
MUCISHABUGUFI, nkuko umanuka none, ntanyerere: nicyo
gitumye tuguherekeza ngo tukugezeyo.
Nuko atangira kumanuka yitonze cyane, ariko ntiyabasha
kwibuza kunyerera buke, nka rimwe cyangwa kabiri. Maze
ndota yuko ageze mu gikombe bamuha umutsima nicupa
ryamazi nisere ryinzabibu zumye; basezeranaho, aragenda.
12. IGIKOMBE CYITWA MUCISHABUGUFI
MURI
ICYO
gikombe
Mucishabugufi,
Mukristo
ahabonera intambara ikomeye. Ataragera kure, abona
dayimoni wumwaku uteye ubwoba, aje amusanganira,
witwa APOLUONI (Ibyah 9:11), risobanurwa ngo
Umurimbuzi.
Mukristo
abanza
gutinya,
yiburanya
gusubirayo cyangwa gushikama. Maze yibuka yuko
mu mugongo atifurebyeho ibyuma bimukingira, ati:
Nimuha ibitugu ndaba mwigabije ngo anshumite
amacumu. Nicyo cyatumye yibwira ati: Ibyiza ni uko
nashikama, kuko naho ntashaka ikindi keretse gukiza
ubugingo, gushikama ari ko kwaruta. Maze aragenda
ahura na Apoluoni. Uwo yari icyago cyubwahuro,
56

IGIKOMBE CYITWA MUCISHABUGUFI


afite ishusho mbi cyane, afite uruhu rwingamba nkurwingona,
arirwo yiratanaga (Yobu 41:15) afite namababa nkayimbwa
yiswa, namajanja nkayingwe; mu nda ye havagamo umuriro
numwotsi, akanwa ke kasaga nakintare. Ageze aho Mukristo
ari, amurebana agasuzuguro aramubaza ati: Urava he ukajya he?
Mukristo ati: Mvuye mu mudugudu wi Rimbukiro, urimo
ibibi byose, ndajya mu rurembo Siyoni.
Apoluoni ati: Ibyo bimbwiye yuko uri ingabo yanjye kuko
icyo gihugu cyose ari icyanjye, ari jye mwami wacyo nimana
yacyo. Ni iki cyatumye unyimura, ndi umwami wawe? Mba
ngukubise rimwe, ukagwa ugapfa, ni uko niringiye ko uzongera
kunkorera.
Mukristo ati: Nzi yuko navukiye mu gihugu cyawe koko;
ariko kugukorera kwarananiye, nibihembo utanga ni ibitabasha
gutunga umuntu; kuko ibihembo byibyaha ari urupfu (Abarom
6:23), nuko namaze kuba umuntu mukuru, ushaka ubuhake
burutaho, nkuko abandi bafite ubwenge bakora.
Apoluoni ati: Nta mwami wakundira vuba ko abantu be
bamwimura, nanjye sinkunda ko umvaho: umva yuko wababajwe
nibihembo byawe nubuhake bwawe, emera kungarukira, kandi
icyo mbasha gukura mu gihugu cyanjye, ngusezeranije yuko
nzakiguha.
Mukristo ati: Nahatswe nundi, niwe Mwami utwara
abami: none nabasha nte kujyana nawe? Si ukumuhemukira?
Apoluoni ati: Ubaye iciro ryimigani ngo Ntaho uvuye
ntaho ugiye. Ariko bijya biba ko abatuye ko ari abe bamara
iminsi bamukorera, maze bakamucika. Nawe wagira utyo ntacyo
waba.
Mukristo ati: Narasezeranye ndahira yuko nzajya mukorera:
nabasha nte kwica iryo sezerano, simanikwe bampora ubugome?
Apoluoni ati: Sibyo wangiriye? Ariko nemeye
kukubabarira nuhindukira ukangarukira.
Mukristo ati: Nasezeranije kugukorera nkiri
umwana ntaragira ubwenge. Kandi ngira ngo Umwami
ndwanira none ashobora kunkuraho urubanza rwo
kwica iryo sezerano, no kumbabarira ibyo nakoraga
57

UMUGENZI
nkiri uwawe. Kandi, Apoluoni, wa murimbuzi we, reka
nkubwire ukuri, nkunda ubuhake bwe nibihembo atanga,
nabagaragu be no gutegeka kwe no kubana nawe nigihugu
cye, mbirutisha ibyawe: none rorera kunyoshya, ndi umugaragu
we ndashaka kumukurikira.
Apoluoni ati: Nurakaruka, wongere utekereze ibyago
bizakuberaho mu nzira unyuramo. Uzi yuko benshi mu
bagaragu buwo bapfa nabi, kuko bangomeye bakava mu nzira
zanjye. Mbese abenshi muri bo ntibishwe urupfu ruteye isoni?
Umva ko wakunze buhake bwe, ukaburutisha ubwanjye.
Ntiyigeze kuva aho ari ngo akize abamukorera abanzi babo; nta
numwe yakijije. Ariko jyeweho ninde utazi yuko we
nabagaragu be nabakijije kenshi abankiranukiye, mbakirisha
amaboko cyangwa uburiganya, nubwo bari bafashwe mpiri.
Niko nawe nzagukiza.
Mukristo ati: Icyatumye atabakiza none muri iki gihe, ni
ukugira ngo agerageze amenye urukundo rwabo, yuko bazabana
nawe akaramata, bakageza ku gupfa. Kandi urwo rupfu rubi
uvuze rubabera icyubahiro gikomeye, kuko agakiza ka none
atari ko biringira cyane ahubwo bategereza icyubahiro nubwiza
byabo, kandi bazabihabwa ubwo umwami wabo azazana ibye
nibyabamarayika.
Apoluoni ati: Umaze kumukorera nabi no
kumuhemukira, uzagororerwa ute?
Mukristo ati: Apoluoni namuhemukiye iki?
Apoluoni ati: Mu itangiriro ryurugendo waracogoye,
ubwo wasayaga mu isayo Gahindagasaze, ugasigazaho hato,
ikaguhotora. Wagerageje gukurwaho umutwaro wawe uburyo
budategekwa, ariko wari ukwiriye gutegereza kuwukurwaho
nUmwami wawe. Kandi wasinziriye ibitotsi bibi, utakaza
ibintu byawe byigiciro cyinshi. Wari bugufi bwo gusubira
inyuma, ubwo wabonaga za ntare. Kandi iyo uganira ibyo
wabonye nibyo wumvise muri uru rugendo, mu mutima wawe
ushaka kubahirwa ibyo wakoze nibyo uvuga byose.

58

IGIKOMBE CYITWA MUCISHABUGUFI


Mukristo ati: Ibyo uvuze byose ni ibyukuri, kandi
hariho nibindi byinshi wibagiwe: ariko Umwami nkorera
nkubaha ni umunyebambe ukunda kubabarira. Kandi izo ntege
nke za kamere narazihoranye ntarava iwawe, kuko ariho
zamfatiye; kandi nanihishijwe no kuremera kwazo, ndazihana,
Umwami wanjye arazimbabarira.
Apoluoni ararakara cyane, ati: Ndi umwanzi wuwo
Mwami; ndamwanga, nkanga namategeko ye nabagaragu be;
iki ni cyo kinzanye: ni ukukubuza.
Mukristo ati: Apoluoni, irinde, kuko ndi mu nzira
yUmwami, ari yo nzira yo gukiranuka: ni cyo gitumye
ukwiriye kwirinda.
Apoluoni atambikiza mu nzira, arayimara, aramubwira
ati: Simbikangwa: itegure gupfa, kuko ndahiye isenga yanjye
yi Gehinomu yuko utari butambuke intambwe imwe,
ntakwiciye aha ngaha.
Maze amutera mu gituza agacumu kameze nkumwambi
kaka umuriro; ariko Mukristo akinga ingabo, arakaranga
ntikagira icyo kamutwara. Maze Mukristo akura inkota kuko
abonye yuko atagikwiriye kujunjama. Apoluoni arihuta,
aramwipfunyira amutera uducumu twinshi nkurubura:
Mukristo ntiyabasha kuturanga twose, akomereka mu mutwe no
ku kuboko no ku kirenge. Agenza umugongo ho hato, Apoluoni
aramwegera cyane, Mukristo akanyabugabo karaza, arwanisha
ubutwari, uko ashoboye. Bacagasa umunsi barwana iyo
ntambara ikomeye; Mukristo araruha asigaza ho hato, agacika
intege: kuko inguma ze zagendaga zimumara intege. Apoluoni
amubonye uburyo, aramwegera aramusumira, amukubita hasi
cyane; inkota ya Mukristo bagwa ukubiri. Apoluoni aramubwira
ati: Ndagushyikiriye, sindi bubure kukwica. Aramushikamira,
asigaza ho hato akamwica: Mukristo ashaka kwiheba yuko atari
bukire. Maze ku bwimbabazi zImana, Apoluoni
acyihanukiriye ngo amuhorahoze, Mukristo arambura ukuboko
vuba, asingira inkota ye, aramubwira ati: Wa mubisha we,
winyishima hejuru; iyo nguye ndabyuka (Mika 7:8).

59

Mukristo arwana na Apoluoni

60

IGIKOMBE CYITWA MUCISHABUGUFI


Avuze ibyo, acumita Apoluoni inkota cyane, amusubiza
inyuma, nkukomeretse uruguma rwica. Mukristo abibonye,
arongera aramwegera, aramubwira ati: Muri ibyo byose
turushishwaho kunesha nuwadukunze (Abarom 8:37).
Apoluoni atanda amababa ye yimbwa yiswa araguruka
aragenda, Mukristo ntiyasubira kumubona (Yakobo 4:7).
Utari
uhari,
nkuko
nari
mpari,
ntiyabasha
kwigereraniriza gutaka no kwivuga bya Apoluoni byo muri iyo
ntambara: kuko yavugaga nkintare. Kandi no gusuhuza
umutima no kuniha bya Mukristo nta wabasha
kubyigereraniriza. Muri iyo ntambara yose sinigeze kubona
agaragaza umunezero na rimwe kugeza aho yamenyeye ko
akomerekesheje Apoluoni inkota ye. Nicyo cyamuteye
kumwenyura, yubura amaso, areba mu ijuru. Aho nabereye,
sinari nabona intambara iteye ubwoba nkiyo. Ishize, Mukristo
araririmba ati:
Daimoni uyu unteye
Ava kwa Satani:
Ni we wamutumye;
Ni we shebuja.
Twiriwe turwana;
Nuko Apoluoni
Asigaza hato,
Akanyica pe!
Maze Imana yanga
Ko uwo mwanzi anyica;
Mfate inkota yanjye,
Ndamucumita.
Nshima Uwantabaye,
Akaneshereza.
Sinzasiba iteka,
Kumusingiza. (Ijwi 300)

61

UMUGENZI
Maze abona ukuboko kumuha ibibabi byigiti cyubugingo;
arabifata, abishyira ku nguma ze, yakomerekeye muri iyo
ntambara; uwo mwanya arakira. Arya umutsima, anywa ya
mazi bamuhaye mu icupa, abona intege, aragenda agifite inkota
mu ntoke kuko yakekaga yuko ahari undi mubisha yaba bugufi.
Ariko Apoluoni ntiyongeye kumutera muri icyo gikombe cyose
ukundi.
13. IGIKOMBE CYIGICUCU CYURUPFU
Arangije icyo gikombe, agera ku kindi gihereranye nacyo,
cyitwa IGIKOMBE CYIGICUCU CYURUPFU: kandi
Mukristo nacyo yari akwiriye kukinyuramo kuko inzira ijya mu
rurembo rwo mu ijuru yagicagamo hagati. Icyo gikombe cyari
igiswa rwose. Umuhanuzi Yeremiya yakivuze atya ati: Ni
ubutayu, igihugu cyumutarwe nimyobo, igihugu cyumye
kirimo igicucu cyurupfu, kitagira ugituyemo kandi
kitanyurwamo numuntu wese (utari Umukristo) (Yer 2:6).
Muri icyo gikombe, Mukristo abonamo ibishaka kumubuza,
birusha intambara yarwanije Apoluoni kumubabaza, nkuko
ngiye kubatekerereza.
Ndota yuko Mukrisro ageze ku rugabano rwigicucu cyurupfu,
ahura nabantu babiri bo mu rubyaro rwa ba batasi babaze
inkuru mbi ya cya gihugu cyiza (Kubara 13:32), bakimirana
bihuta. Mukristo arababaza ati: Murajya he?
Abo bagabo bati: Turagarutse, turagarutse, nawe niba
ukunda amahoro cyangwa ubugingo bwawe, wagaruka.
Mukristo ati: Mubaye iki?
Abo bagabo bati: Tubaye iki? Twajyaga iyo ujya iyo,
tugeze aho twahangaye kugenda. Twashigajeho hato tukarenga
aho umuntu yabonye uko agaruka. Iyo twicuma imbere ho hato
yaho twagarukiye, ntituba twabayeho, ngo tuze tubikubwire.
Mukristo ati: Mwasanze iki?
Abo bagabo bati: Twendaga kugera mu gikombe
cyIgicucu cyUrupfu; twahiriwe kuko twarungurutseyo
tukabona akaga kariyo tutaragerayo (Zab 44:19; 107:10)

62

IGIKOMBE CYIGICUCU CYURUPFU


Mukristo ati: Ariko mwabonyeyo iki?
Abo bagabo bati: Ni ishyano! Twabonye igikombe
kirimo umwijima wicuraburindi. Tubonamo nabadayimoni
nimyuka mibi nibiyoka byo muri rwa rwobo. Twumva gutaka
no kuboroga nkukwabantu bababazwa umubabaro utavugwa,
bicayemo baboheshejwe umubabaro nibyuma. Kandi no hejuru
yicyo gikombe hari ibicu bivurungana byihebesha umuntu,
nurupfu rugitwikiriye amababa iteka. Igikombe cyose cyari
giteye ubwoba bwinshi, gicuze icyuna. (Yobu 3:5; 10:22.)
Mukristo ati: Ntimurambwira ibimbuza kwibwira yuko
ari yo nzira ijya aho nshaka kujya (Zab 44:18-19; Yer 2:6).
Abo bagabo bati: Ibe iyawe wenyine; twe ntidushaka ko
iba iyacu.
Baragenda; Mukristo akomeza inzira, agifite inkota mu
ntoke, kuko ahari yagira ikimutera mu nzira. Ndota yuko iburyo
bwinzira hari uruhavu rufite umuhato muremure cyane,
rurangije icyo gikombe cyose: urwo ruhavu ni rwo impumyi
zirandase izindi zijya zigwamo iteka ryose, zikarimbukiramo.
Kandi ibumoso hari isayo mbi cyane, uguyemo, naho yaba ari
umunyangeso nziza, ntabona aho ashinga ibirenge. Iyo sayo
niyo umwami Dawidi yaguyemo kera, iba yaramuhotoye, iyaba
Ibishobora itamusayuye (Zab 69:14; 40:1-2).
Iyo nzira ica hagati yibyo byago byombi yari ifunganye
cyane; nicyo cyatumye Mukristo aboneramo ibimurushya. Muri
uwo mwijima, iyo yashakaga kutagwa mu ruhavu mu ruhande
rumwe, yabaga bugufi bwo kugwa mu isayo mu rundi ruhande:
kandi yashaka kutagwa mu isayo, yirindaga cyane kugwa mu
ruhavu. Nuko agenda yomboka atyo. Numva asuhuza umutima
cyane: kuko ako kaga mvuze atari ko konyine, ariko kandi
umwijima wahishaga inzira, nicyo cyatumye, iyo yashinguraga
ikirenge, atamenyaga aho agiye kugishinga, cyangwa icyo agiye
gukandagira.
Hagati yicyo gikombe, mbona umunwa wi Gehinomu,
nawo uri bugufi bwinziza. Mukristo aribwira, ati: Noneho
ndagira nte? Kandi kenshi umuriro numwotsi byinshi cyane
byavanagamo nibishashi nurusaku rubi ruteye ubwoba, ibyo
Mukristo atakwirengeresha inkota,
63

UMUGENZI
nkuko yayirengeje kuri Apoluoni. Nicyo cyatumye asubiza
inkota mu rwubati, yenda intwaro yindi yitwa UBURYO
BWOSE BWO GUSENGA (Abef 6:18). Numva ataka ati:
Uwiteka ndakwinginze, kiza ubugingo bwanjye (Zab 116:4).
Amara umwanya munini agenda atyo, wa muriro ugurumana
ushaka kumugeraho. Kandi yumvaga amajwi ateye ubwoba
nibimugenda iruhande bigenda bigaruka; nicyo cyatumye
ubundi yibwira yuko bigiye kumushishimura cyangwa
kumukandagira, arahagarara, ashidikanya icyo ari bukore.
Ubundi yibwiraga gusubira inyuma, maze agakeka yuko ahari
acagashije icyo gikombe. Nyuma yibuka yuko yakize akaga
kenshi, yigira inama yuko gusubira inyuma kwamuzanira akaga
kuruta ako kujya imbere. Nicyo cyatumaga agambirira kujya
imbere: maze ba badayimoni bakomeza kumwegera. Bagiye
kumugeraho, avuga ijwi rirenga ati: Ndagendana imbaraga
zUwiteka Imana. Maze basubira inyuma ntibamugeraho.
Hariho kimwe ntari busige nabonye yuko icyo gihe
Mukristo yari ahagaritse umutima cyane bimubuza kumenya
ijwi rye ubwe, nanjye namenye umubabaro we ntya: ageze
bugufi bwumunwa wa rwa rwobo rwaka umuriro, umwe mu
badayimoni aromboka, amwegera inyuma amwongorera ibitutsi
byinshi bibi cyane bituka Imana. Mukristo yibwira ko bivuye
mu mutima we ubwe. Ibyo bibabaza Mukristo cyane, birusha
ibyamubayeho byose bindi, kuko yibwiye ko atutse Iyo akunda
cyane, Iyaba yarabashije kwirukana ibyo bitutsi, aba
yarabyirukanye uwo mwanya: ariko ntiyagira ubwenge bwo
kwipfuka mu matwi cyangwa ubwo kumenya aho bivuye.
Amara umwanya agendana agahinda atyo, yibwira ko
yumva ijwi ryumuntu umuri imbere, ati: Naho nanyura mu
gikombe cyigicucu cyurupfu, sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi
kumwe nawe (Zab 23:4). Yishimishwa nizi mpamvu:
(1) Nuko bimumenyesheje yuko muri icyo gikombe
harimo bagenzi be bubaha Imana nka we, atari we

wenyine ukirimo.

64

IGIKOMBE CYIGICUCU CYURUPFU


(2) Yishimishwa nuko amenye ko abe bari kumwe
nImana nubwo bari muri uwo mwijima numubabaro
mwinshi. Nuko aribaza ati: Mbese, nanjye hari ikimbuza
kubana nayo, nubwo ibirushya byaha hantu bimbuza
kubimenya?
(3) Anezezwa nuko yiringiye kubona abo kujyana na
we, yabasha kubageraho.
Akomeza kugenda ahamagara uwimbere: maze uwo
ashidikanya ikimuhamagaye, kuko na we yibwiraga yuko
ari wenyine, ntiyamwitaba. Maze, buracya: Mukristo
aravuga ati: Yahinduye igicucu cyurupfu kuba igitondo
(Amosi 5:8). Nuko areba inyuma, si uko ashaka gusubirayo,
ahubwo ni ukugira ngo arebe ku mugaragaro akaga kenshi
yanyuzemo mu mwijima. Abona neza rwa ruhavu ruri ku
ruhande rumwe, na ya sayo iri ku rundi: areba nuko inzira
ifunganye ica hagati yibyo. Abona na ba badayimoni na ya
myuka mibi na bya biyoka byo mu rwobo rwi Gehinomu,
ariko byose byari bimuri kure. Ntibyamuba bugufi ijoro
rikeye, ariko byaramugaragariye, nkuko byanditswe, ngo
Uwiteka agaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima, kandi
igicucu cyurupfu agishyira mu mucyo (Yobu 12:22).
Mukristo abonye ibyo byago byose byo mu nzira
yaciyemo
nuburyo
yabikize,
arumirwa
amaze
kubyitegereza neza kuko amanywa abigaragaje, amenya ko
byari ibyo gutinywa koko. Muri ako kanya izuba rirarasa.
Nabyo bibera Mukristo imbabazi zImana kuko igice
gisigaye cyIgikombe cylgicucu cyUrupfu cyarushije icya
mbere kubamo akaga cyane. Uhereye aho yari ageze,
ukageza aho giherera inzira yari irimo ibisambi nibigoyi
niyindi mitego yamoko menshi; ahandi yari irimo inzobo
namashya, nimirerajuru miremire; ahandi yari ibogamye.
Nuko iyaba harabaye ijoro, nkuko ryari riri agitangira
kunyura muri icyo gikombe, naho yagize ubugingo

65

UMUGENZI
nkubwabantu
igihumbi,
atari
ku
bwImana
buba
bwararimbukiyemo bwose. Ariko, nkuko mvuze, icyo gihe izuba
ryari rirashe. Mukristo aravuga ati: ltabaza ryUwiteka rimurikira
ku mutwe, nkagendera mu mwijima nyobowe numucyo wawe
(Yobu 29:3). Kuri ayo manywa, agera ku iherezo ryicyo gikombe.
Nuko ndota yuko aho igikombe kigarukiye, hari amaraso
namagufa nintumbi zabantu bavunaguwe nivu ryabatwitswe,
nibo bagenzi banyuze muri iyo nzira kera. Agitangara nshidikanya
impamvu yibyo, mbona imbere yanjye ho hato ubuvumo
bwababwagamo kera nibihanda bibiri byitwa NZIKAYIDINI na
NZIKAYABISI.* Ubutware no gutwaza igitugu byabo ni byo
byicishije nabi ba nyiri ayo maraso nayo magufa na rya vu byari
aho. Ariko Mukristo ahanyuze ntiyagira icyo aba. Birantangaza,
ariko ubwa nyuma numvise yuko Nzikayabisi hari hashize imyaka
myimshi apfuye; kandi Nzikayidini nubwo yari akiriho, ubusaza
nintambara nyinshi bamurwanyije mu busore bwe nibyo
byamukonyakonye; nicyo cyatumye asigara yicaye ku munwa
wubuvumo bwe ashinyikira amenyo abagenzi banyuraga aho,
ashavuzwa nuko atabashije kubashyikira. Nuko mbona Mukristo
akomeza urugendo. Maze abonye uwo musaza wicaye ku munwa
wubuvumo, ashidikanya ibyo ari byo. Cyane cyane atangazwa
nuko uwo yavuganye nawe, nubwo atabashije kumukurikira, ati:
Ntimuzatunganywa abandi bo muri mwe.
* Nzikayisi ni igihanda kirenganya abantu kibahora gukunda Imana
kwabo ningeso zabo nziza. Kera cyicaga Abakristo nabi, nko mu bihe
byAbaroma. Bunyan yatekereje yuko ibyo byashize. Ariko twe tuzi ko
atari ko biri: icyo gihanda ntigiheruka kutwicira abakijijwe muri Kenya
se? Icyakora, ubupagani nyabupagani bwiki gihe si ubwo kuraguza no
guterekera, ahubwo ni ugukunda ibyisi ukabirutisha Imana; ubwo
ntibwica kuri ubu ariko ahari niryo herezo. Nzikayidini ni igihanda
kirenganya abantu mu izina ryImana, kirengera imihango yidini ipfuye,
kibahora gukizwa byukuri. Kera kose, Itorero rigararagara
ryarabarenganyaga rityo, ubundi ribatwika, ubundi ribavunagurisha
ibyuma. Ariko mu bihe bya Bunyan, ibyo byari byaracogoye. Nicyo
cyatumye agira ngo icyo gihanda cyakonyaguritse. Ariko rero, tuzi ko
kikiri kizima!

66

MWIZERWA
Mutaratwikwa! Mukristo aramwihorera, ntiyagaragaza ubwoba,
anyuraho, ntiyagira icyo aba. Maze araririmba ati:
Mbega igitangaza ko nakize ibyago
Byaha hantu nibibi biriyo!
Nshimira Umukiza kuko yantabaye:
Nshima ukuboko kwe kwanshoreye.
Nkiri mu gikombe kibi cyigicucu,
Nagoswe nibyago bitarondoreka
Ibya ba badaimoni nibyi Gehinomu
Nibyo gushukwa nibyumwijima
Nibuka ibisambi nimitego myinshi
Nibigoyi nabyo, byose bingenewe
Byangotaga inzira, byenda kumfata
Nkagwa mu bushya, nkabuheramo
Njyewe ubwanjye ntabwo najyaga kwikiza
Ndi umupfapfa mubi: sinzi ibikwiriye
Yesu Umwami wanjye byose arabinkiza
Nkuriye ubwatsi uwo murengezi (Ijwi 1)
14. MWIZERWA
MUKRISTO akigenda, agera ku gasozi karundiwe kugira ngo
abagenzi barebe ibiri imbere. Mukristo arakazamuka, Arebye
imbere, abona MWIZERWA amuri imbere. Aramuhamagara
ati: Yewe, mugabo, ndinda tujyane. Mwizerwa arakebuka,
Mukristo arongera aramuhamagara ati: Ndindira aho. Maze
Mwizerwa aramusubiza ati: Sindi buhagarare, kuko nkiza
ubugingo bwanjye, kandi uhora inzigo ankurikiye. Mukristo
ararakara, yiruka uko ashoboye, amugeraho vuba, amucaho:
uwa nyuma aba uwa mbere. Mukristo amwenyuzwa no

67

UMUGENZI
kwihimbariza kuko yamuciyeho. Maze ntiyirinda, arasitara
aragwa, ntiyabasha kubyuka Mwizerwa ataramugeraho ngo
amwegure. Maze ndota bajyanye bakundanye cyane, baganira
ibyababayeho mu rugendo rwabo, birabanezeza.
Mukristo abanza kubwira Mwizerwa ati: Nshuti yanjye
nkunda, nishimiye kukugeraho, kandi nishimiye yuko Imana
yahwanije imitima yacu, tukabasha kujyana muri iyi nzira nziza
twuzuye.
Mwizerwa ati: Nshuti yanjye, nari niringiye kuzana nawe,
mva mu mudugudu wiwacu; ariko untanga kuvayo, nicyo
cyatumye nza jyenyine iki gihe cyose.
Mukristo ati: Wamaze iminsi ingahe mu mudugudu wi
Rimbukiro utarankurikira?
Mwizerwa ati: Nagumyeyo ngeza aho ntakibasha
kwihangana: kuko hanyuma yo kugenda kwawe, abantu benshi
baganiraga yuko umudugudu wacu ugiye gutwikwa vuba
numuriro uvuye mu ijuru.
Mukristo ati: Mbese abaturanyi bacu bavugaga batyo?
Mwizerwa ati: Ye, bose bamaze igihe gito bavuga ibyo.
Mukristo ati: Nta wundi muntu wavuyeyo ngo yikize,
keretse wowe wenyine?
Mwizerwa ati: Nubwo benshi baganiraga ibyo, ngira ngo
ntibabyemeraga cyane. Kuko numvise bakibivuga, bamwe muri
bo bakuneguraga ngo urugendo rwawe ni ubwihare gusa. Ariko
jyeweho nemeraga, kandi ndacyabyemera, yuko umudugudu
wacu uzarimburwa numuriro namazuku bivuye mu ijuru: nicyo
cyatumye mpunga.
Mukristo ati: Umuturanyi wacu Nyamujyiryanino
ntiwumvise bamuvuga?
Mwizerwa ati: Bamuvugaga: numvise yuko yagukurikiye,
akagera ku Isayo Gahindagasaze, akagwamo; niko bamwe
bavuga. Ubwe ntashaka ko babimenya, ariko ntekereza
ntashidikanya yuko yivurunze cyane mu byondo byaho.
Mukrito ati: Abaturanyi bacu bamubwiye iki?
Mwizerwa ati: Uhereye aho yasubiriyeyo, abantu bose
baramuseka, abandi bakamushungera, abandi bakamusuzugura.
Abona umurimo kuri umwe bimuruhije cyane.
68

MWIZERWA
Noneho ari hanyuma yuko yari ari, inshuro ndwi, atarava mu
mudugudu wiwacu.
Mukristo ati: Bamuhora iki, ko wumva bagaya urugendo
yaretse? Mwizerwa ati: Baravuga bati: Yariguranuye;
ntiyakomeje ibyo yatuye, yarabiretse: akwiriye gupfa.
Ndatekereza yuko Imana yahagurukirije nabanzi bayo
kumucurira ingoni no kumuhindura iciro ryimigani kuko
yaretse inzira yayo.
Mukristo ati: Utaravayo, ntimwavuganye?
Mwizerwa ati: Nari ngiye guhurira nawe mu nzira, maze
akikira abwerabwera, nkufite isoni zibyo yakoze, ntitwagira
icyo tuvugana.
Mukristo ati Ngitangira urugendo, niringiraga uwo
muntu yuko azahinduka mwiza, ariko none ndatinya yuko
azarimbukana numudugudu wacu. Ibyamusohoyeho ni ibyuyu
mugani wukuri ngo, Imbwa isubiye ku birutsi byayo; kandi
ngo, Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo
(2 Petero 2:22).
Mwizerwa ati: Nanjye ni byo ntinya kuri we; ariko ninde
ubasha kubuza ibitazabura kubaho?
Mukristo ati: Ni uko nshuti yanjye Mwizerwa, ibyuwo
reka tubiveho; tujye ku byacu ubwacu. Mbwira ibyo waboneye
mu nzira, kuko nzi yuko hari ibyo wabonye; waba utabibonye
byantangaza.
Mwizerwa ati: Nakize ya sayo namenye ko waguyemo,
ngera no kuri rya rembo amahoro, uretse ko nahuye numugore
witwa MUSAMBANYIKAZI, agashaka kungirira nabi.
Mukristo ati: Ni byiza ko wakize ikigoyi cye. Na Yosefu
yohejwe cyane nawe, aramukira, nkuko nawe wamukize, ariko
byashigaje ho hato bikamwicisha (Itang 39:11-13).
Yakugenjeje ate?
Mwizerwa ati: Ntiwabasha kwigereraniriza gushimagiza
kwe, keretse yuko nawe umuzi: yaranguyaguye ngo njyane
nawe, ansezeranya ibinezeza byuburyo bwose.

69

UMUGENZI
Mukristo ati: Ariko rero ntiyagusezeranije umunezero
uturuka mu mutima wiyizihiwe ibyiza. Imana ishimirwe yuko
wamukize: abanzi bUwiteka nibo bazagwa mu bushya
bwuwo.
Mwizerwa ati: Sinzi yuko namukize rwose.
Mukristo ati: Byagenze bite? Wemeye ibyo ashaka?
Mwizerwa ati: Sinamwemereye ngo niyanduze kuko
nibutse, ibyanditswe ngo, intambwe ze ziherera ikuzimu
(Imigani 5:5). Nicyo cyatumye mpumiriza ngo ntamureba,
ikibengukiro cye kikandoga kikanyica. (Yobu 31:1). Maze arantuka
nanjye ndagenda.
Mukristo ati: Nta kindi cyagutereye mu nzira?
Mwizerwa ati: Nageze munsi ya wa musozi witwa
Biruhanya, mpura numusaza wa kera; ambaza uko ndi naho njya.
Mubwira ko ndi umugenzi, njya mu rurembo rwo mu ijuru. Uwo
musaza arambwira ati: Usa numunyangeso nziza: wakunda
kunkorera nkazaguhemba? Ndamubaza nti: witwa nde? Utuye
he? Aransubiza ati: Ndi ADAMU WA MBERE; ntuye ku
mudugudu wi BUSHUKANYI (Abef 4:2). Ndamubaza nti:
Umurimo ukoresha ni umuki? Uzampemba iki? Aransubiza ati:
Umurimo ngukoresha ni uwumunezero wuburyo bwinshi,
ibihembo ni uko nzakuraga ibyanjye. Ndamubaza nti: Ufite abana
bangahe? Aransubiza ati mfite abakobwa batatu gusa; umwe yitwa
RARIRYUMUBIRI, undi yitwa RARIRYAMASO, uwa gatatu
yitwa NYIRABWIBONE (1 Yoh 2:16-17). Nushaka uzabarongore
bose. Ndamubaza nti: Urashaka ko ngukorera nkageza ryari?
Aransubiza ati: ndashaka ko unkororera ukageza igihe nzapfira.
Mukristo aramubaza ati: Ibyawe nuwo musaza byahereye
he?
Mwizerwa ati: Nabanje kubyemera, kuko nagize ngo ibyo
avuze ni byiza: maze tukiganira, mwitegereza mu ruhanga, mbona
handitsweho ngo Mwiyambura numuntu wa kera ningeso ze
Mukristo ati: Nyuma bimera bite?
Mwizerwa ati: Maze byinjira mu mutima wanjye
nkumuriro waka, yuko naho yavuga byinshi, agashimagiza cyane,
yamara kungeza iwe yangurira kuba imbata. Ndamubwira nti:
Hora, kuko
70

MWIZERWA
nanze no kujya bugufi bwirembo ryurugo rwawe. Arantuka,
ambwira yuko ari bunkurikize umuntu uri butume ngendana
umubabaro mwinshi. Ndahindukira ngo ngende, maze
ngihindukira numva afashe umubiri wanjye, awushikuza
acyane, nibwira yuko asigaranye igice cyawo. Ndataka nti:
Ndababaye cyane (Abarom. 7:24). Nuko nkomeza urugendo,
nzamuka wa musozi. Nywucagashije, ndeba inyuma, mbona
umuntu unkurikiye, agenda nkumuyaga. Angeraho nenda
kugera kuri ka kazu ko kuruhukiramo.
Mukristo ati: Niho nicaye ngo nduhuke, ibitotsi
biranganza, ntakaza uyu muzingo wigitabo, uva mu isaho
yumwenda yo mu gituza.
Mwizerwa ati: Winsha mu magambo, mugenzi wanjye.
Uwo mugabo angezeho, avuga ankubita, nikubita hasi,
ndambarara nkupfuye. Mpembutseho hato, mubaza icyo
ankubitiye, Aransubiza ati: Ngukubitiye ko washakaga
kujyana na Adamu wa mbere, kandi mu mutima wawe
ukibishaka. Avuze ibyo, arongera ankubita cyane mu gituza,
angarika hasi, ndambarara imbere yibirenge bye nkupfuye,
nkuko nari ndi. Ndongera ndahembuka, ndamutakira nti
Mbabarira: aransubiza ati: Sinzi kubabarira. Arongera
arankubita, ngwa hasi. Ntaba yarabuze kunyica, ni uko haje
umuntu, akamubuza.
Mukristo ati: Uwamubujije ni nde?
Mwizerwa ati: Ubwa mbere sindakamumenya, maze
agiye kunshaho, mbona mu biganza bye no mu rubavu rwe
inkovu zimbereri, menya ko ari Umwami wacu. Nuko
nkomeza kuzamuka wa musozi.
Mukristo ati: Uwagukurikiye ni MOSE. Nta we
ababarira; ntazi kugirira ibambe abishe amategeko ye.
Mwizerwa ati: Ibyo ndabizi neza: icyo gihe sicyo
twabanje guhura, Ni we wazaga aho ndi; nkiba iwacu mu
mahoro, ambwira yuko azantwikira mu nzu, ninkomeza
kugumayo.
Mukristo ati: Ariko ntiwabonye ya nzu, yubatswe mu
mpinga yumusozi wahuriyeho na Mose?
71

UMUGENZI
Mwizerwa ati: Narayibonye, mbona na za ntare,
ntarageraho. Ariko ngira ngo zari zisinziriye ntarayigeraho,
kuko hari nko ku manywa yihangu.
Ni cyo cyatumye mbonye ko hakiri kare, nyura ku kazu
ka wa mukumirizi, manuka wa musozi.
Mukristo ati: Yambwiye yuko yakubonye uhanyura:
ariko ibyabaye byiza ni uko wavunyishije, ukigera muri iyo
nzu. Baba barakweretse ibintu byinshi byiza utazibagirwa iteka
ryose. Ntawe mwahuriye mu gikombe cyitwa Mucishabugufi.
Mwizerwa ati: Nahuye numuntu witwa MIBURO,
ashaka kunyoshya gusubiranayo nawe, kuko yagize ngo icyo
gikombe ntikirimo MWIZERWA icyubahiro na gike. Kandi
yambwiye yuko ninjya muri cyo, nziyangisha inshuti zanjye
zose, nka BWIBONE na GASUZUGURO na NZIMARIZA na
NKUNDICYUBAHIRO nabandi. Ati abo bose bazabigaya
cyane: ni ukwiteza igisuzuguriro kunyura muri icyo gikombe.
Mukristo ati: Wamushubije ute?
Mwizerwa ati: Naramushubije nti: Abo uvuze abo bose
babasha kwiyita bene wacu, sinabihakana (kuko ku mubiri ari
ko bari), ariko uhereye aho nabereye umugenzi, baranshiye,
nanjye ndabareka, none ntacyo duhuriyeho; ntibatandukana
nabo tudafitanye isano. Kandi ibyicyo gikombe siko biri, kuko
guca bugufi kubanziriza kubahwa, kandi kwibona kubanziriza
gusubizwa hasi. Nicyo gituma nakunda kunyura muri icyo
gikombe, ngo mbone kubahwa no gushimwa nabarusha abandi
ubwenge nyabwenge, nkabirutisha ibyo uvuze ko dukwiriye
gushaka.
Mukristo ati: Nta kindi wabonye muri icyo gikombe?
Mwizerwa ati nahuye numuntu witwa Soni, ariko nta wundi
twahuriye muri uru rugendo rwose, umurusha kwitwa
impushyane. Wa wundi naramuhakaniye tumara akanya tujya
impaka, yemera ko birangiye: ariko Soni uwo wumunyasoni
nke ntiyarambirwa no kunyoshyoshya.
Mkristo ati: Yakubwiye iki?

72

MWIZERWA
Mwizerwa ati: Yasebyaga kubaha Imana ubwako.
Yavuze yuko kwita ku byo kubaha Imana biteye igisuzuguriro
numugayo no kubwerabwera. Ati: Uwumvira umutima
ukabya kumuhana uwo si umugabo nyamugabo. Kandi umuntu
azasekwa na bose niyirinda mubyo akora akiyima umudendezo
ufatanye nagasuzuguro bikundwa nabanyacyubahiro biki
gihe. Ati: ni bake cyane bo mu bakomeye cyangwa abatunzi
cyangwa abanyabwenge bigeze gutekereza nkawe: kandi ntawo
muri abo bake wigeze kubyemera, atabanje koshywa guhinduka
umupfapfa no kwiyambura ubwenge no guharira ibye byose
kubona ibitazwi nundi wese (1 Abakor 1:26; 3:18; Abafil 3:79; Yoh 7:48). Ati: mu bihe byose abanyacyubahiro gike
naboroheje nabanyabwenge buke bwo gucurika ibyisi nibo
babaye abagenzi. Kandi yavuze nayandi magambo menshi
nkayo. Ati biteye isoni kujya mu rusengero, ukicara ubabazwa,
urizwa nibyo ubwirizwa, ugataha iwawe usuhuza umutima,
uniha. Ati: Biteye isoni gusaba mugenzi wawe kukubabarira
ibyaha bito wamugiriye, cyangwa kuriha umuntu ibyo
wamuriganije. Kandi yavuze ko kubaha Imana gutuma umuntu
adakunda kubana nabanyacyubahiro, abahoye ingeso mbi nke
(ku bwe azita nziza): akubaha aboroheje, abakundira ko
basangiye Imana: ati ibyo nabyo ntibiteye isoni se?
Mukristo ati: Wamushubije iki?
Mwizerwa ati: Nabanje kutabona icyo musubiza, kuko
yangishije impaka cyane, ipfunwe rikantera gutugengeza
amaraso: yari asigaje ho hato akansinda. Maze ubwa nyuma
nibuka yuko igishyizwe hejuru mu maso yabantu ari ikizira mu
maso yImana (Luk 16:15). Kandi ndibwira nti Soni uyu
ambwiye uko abantu bari, ariko ntambwiye uko Imana iri
cyangwa ijambo ryayo uko rivuga. Ndibwira nti ku munsi
wamateka, ubwo tuzacibwa imanza zo kurimbuka cyangwa zo
guhabwa
ubugingo
budashira,
ntituzacirwa
izuko
twanyuranyije nibyabanyagasuzuguro bo mu isi bibwira,
ahubwo tuzacirwa izuko

73

MWIZERWA
twanyuranije nubwenge namategeko byIsumbabyose. Nicyo
gituma ibyo Imana ivuga ari byo byiza, nubwo abari mu isi
bose babihakana. Nuko mbwira Soni, nti Soni, genda, uri
umwanzi wagakiza kanjye. Nabasha nte kukwemerera
kukurutisha Umwami wanjye? Nakwemera, nabasha nte
kuzamureba mu maso ubwo azaza? (Mar 8:38) Nigirira isoni
none nabagaragu be ningeso akunda, nakwiringira nte
kuzahabwa umugisha? Ariko Soni uwo yari impambiranyi:
kumwiyaka kwaranduhije cyane. Yaranyegeraga cyane,
akanyongorera akajambo kagayisha Imana. Nyuma ndamubwira
nti: ibyo unyoshya ibyo ni ukurushywa nubusa, kuko ibyo
usuzugura ari byo mbonamo icyubahiro gikomeye. Ni uko
mperuka guca kuri iyo mpambiranyi. Maze kumwiyaka
ndaririmba nti:
Abahamagarwa nIyo mu ijuru
Ntibasiba koshywa numushukanyi.
Uwo yizigiraga yuko iherezo
Ibyo aboshyoshya bizabacogoza.
Noneho bagenzi, nimukanguke,
Mwiragize Yesu, mube intwari ze (Ijwi 99)
Mukristo ati: Nshimiye yuko warwanije uwo mubi
ubutwari: kuko wavuze neza yuko ntawe umurusha kwitwa
impushyane. Ahangara no kudukurikira mu nzira, akagerageza
kudukoreza isoni imbere yabantu bose, adutera isoni zibyiza.
Iyo ataba umunyasoni nke, ntaba agerageza gukora ibyo. Ariko
tumurwanye dukomeje, kuko nubwo yirarira atyo, umupfapfa
ari we ashyira hejuru, nta wundi. Salomo yaravuze ati:
Umunyabwenge azaragwa ubwiza, ariko isoni zizaba gushyirwa
hejuru kwabapfu (Imigani 3:35)
Mwizerwa ati: Dukwiriye gusaba Imana ngo idutabare,
iduhe kunesha Soni, kuko ari yo ishaka ko tugira ubutwari bwo
kurwanira ukuri mu isi.
Mukristo ati: Ni koko. Ariko se, hari undi mwahuriye
muri icyo gikombe?
Mwizera ati: Ntawe, nanyuze ahasigaye hacyo na cya
74

MAGAMBO
gikombe cyigicucu cyurupfu cyose, mvirwa nizuba ridakingirwa
nibicu.
Mukristo ati: Warahiriwe: Jyeweho byabaye ukundi rwose.
Nageze muri cya gikombe cyitwa Mucishabugufi, nyuramo
akanya, ndwanya daimoni mubi cyane Apoluoni intambara
ikomeye. Ndetse nkagira ngo aranyica; cyane cyane antsinze hasi,
aranshikamira cyane nkushaka kumvunagura. Kandi akintsinda
hasi, inkota yanjye tugwa ukubiri, arambwira ati: Ndagushyikiriye.
Maze ntakira Imana, iranyumva, inkiza amakuba yanjye yose
(Zab 34:6). Nuko ngera mu gikombe cylgicucu cyUrupfu,
nkigendamo mu mwijima, ngeze aho ngicagashirije. Nibwiraga
hato na hato ko ndi bupfiremo. Bishyize kera, buracya, izuba
rirarasa, nyura mu gisigaye gifite uruburaburizo.
15. MAGAMBO
NDOTA yuko bakigenda, Mwizerwa yarebye iruhande,
abona umuntu witwaga MAGAMBO, abagenda uruhunge, kuko
aho hantu inzira yari ngari, babashaga kugenda babangikanye. Yari
umugabo muremure wigikundiro, agituruka kure; wamwegera,
igikundiro cye kikagabanuka ho hato.
Mwizerwa aramubaza ati Urajya he? Urajya mu gihugu cyo
mu ijuru?
Magambo ati: Niho njya.
Mwizerwa ati: Ni byiza: noneho tujyane.
Magambo ati: Nanjye ndabikunze cyane.
Mwizerwa ati: Nuko tugende tuganira ibigira umumaro.
Magambo ati: Nkunze cyane kuvugana ibyiza nawe
cyangwa nundi wese: nishimiye yuko mpuye nabantu bakunda
kuganira ibyiza, kuko abashaka kuganirira ibyiza mu rugendo ari
bake. Abenshi bakunda kuganira ibitagira umumaro. Ibyo bihora
bimbabaza.
Mwizerwa ati: Ni ukuri koko ni ibyo kubabaza umuntu.
Mbese, hari undi murimo wururimi nakanwa byumuntu wo mu
isi, uhwanye nuwo kuvuga ibyImana yo mu ijuru?
Magambo ati: Ndagukunze cyane, kuko uvuze ibifite uburyo
bwo kwemeza umuntu. Ni kindi ki kinezeza, kigira umumaro, nko

75

UMUGENZI
kuganira ibyImana? Ni kindi ki gihwanye nibyo kunezeza
umuntu ukunda kunezezwa nibitangaza? Umuntu nakunda
kugira ibitekerezo byibyabaye, cyangwa ibyahishwe, cyangwa
imirimo ikomeye nibitangaza nibimenyetso, ibyo yabibona
he? Byanditswe neza nkuko biri mu Byanditswe Byera?
Mwizerwa ati: Uvuze ukuri; ariko icyo dukwiriye
gushaka ni ukubona umumaro mu byo tuganira ibyo.
Magambo ati: Si cyo mvuze se? Kuganira ibyo kugira
umumaro mwinshi, kuko ubivuga na we bishobora kumwigisha
byinshi ku mumaro muke wibyisi numumaro mwinshi
wibyo mu ijuru nibindi byinshi. Cyane cyane umuntu abasha
kumenya yuko akwiriye kubyarwa ubwa kabiri, kandi yuko
imirimo yacu itarangiza kudukirisha, kandi yuko dukwiriye
kubarwaho gukiranuka kwa Kristo, kandi yamenya nibindi
nkibyo. Kandi kuganira ibyImana kwakwigisha umuntu
kwihana uko ari ko, no kwizera no gusenga no kwihangana ibyo
ari byo, nibindi nkibyo. Kandi uko kuganira kwakwigisha
umuntu ibyasezeranijwe bikomeye byo mu butumwa bwiza
nibyo kumuhumuriza nibyo kumumara umubabaro ngo
bimukomeze, kandi niko kwamwigisha gutsinda imyigishirize
yibinyoma no kugira impaka neza ibyukuri no kwigisha
abaswa.
Mwizerwa ati: lbyo byose ni ibyukuri: nishimiye kumva
ubivuga. Magambo ati: kudakunda kuganira ibyImana niyo
mpamvu ituma ari bake bazi yuko bakwiriye kwizera no
gukorerwamo umurimo wubuntu mu mitima yabo, kugira ngo
bahabwe ubugingo budashira: ahubwo abenshi barajijwa
bakajya bakurikiza imirimo itegetswe namategeko itabasha na
hato guhesha umuntu ubwami bwo mu ijuru.
Mwizerwa ati: Ariko kumenya ibyo ni impano yImana:
ntawe ubigezwaho no guhirimbana kwe kwa kamere cyangwa
no kubivuga gusa.
Magambo ati: Ibyo ndabizi neza: kuko ari ntacyo umuntu
abasha kwakira atagihawe kivuye mu ijuru: byose bituruka mu
buntu bwImana, ntibituruka mu mirimo yacu. Nabasha
kuguhamiriza ibice ijana byo mu Byanditswe Byera byerekana
ibyo.
76

MAGAMBO
Mwizerwa ati: Nuko zana kimwe dutangiriraho ibiganiro
byacu.
Magambo ati: Ba ari wowe utoranya. Tuganire ibyo mu
ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibyImana cyangwa ibyabantu,
ibyabaye cyangwa ibizaba, ibyo mu mahanga cyangwa
ibyiwacu, ibyibikwiriye iteka ryose, cyangwa ibyibigira
umumaro rimwe na nimwe. Ibyo nshaka gusa ni uko tuvuga
ibitugirira umumaro.
Mwizerwa aratangira, yongera gusanga Mukristo
aramwongorera ati: Turahiriwe kuko tubonye uyu muntu
mwiza. Ntazabura guhinduka ngo abe umugenzi mwiza cyane.
Mukristo aramwenyura, aramubwira ati: Uyu muntu
ukunze utyo yabeshya abatamuzi makumyabiri.
Mwizerwa ati: Mbese uramuzi?
Mukristo ati: Uko muzi biruta uko yiyizi,
Mwizerwa ati: Yitwa nde?
Mukristo ati: Yitwa Magambo; atuye mu mudugudu
wacu. Ntangajwe nuko utamuzi, ahari ni uko umudugudu wacu
urimo abantu benshi.
Mwizerwa ati: Ni mwene nde? Atuye ahagana he?
Mukristo ati: Ni mwene VUGANEZA. Atuye ku
murenge witwa MUVUGABUPFU. Ngo ibyigikundiro, ni
umunyamumaro-muke. Mwizerwa ati: Ku bwanjye mbonye ko
ari mwiza cyane.
Mukristo ati: Niko abonekera abatamuzi neza; kuko
ubwiza bwe bubonwa cyane, ari kure yiwabo; iyo ageze bugufi
bwaho, aba mubi. Mwizerwa ati: Ahari urakina: nabonye
umwenyura.
Mukristo ati: Ntibikabeho. Nubwo namwenyuye, ibyo
sinabikinisha, kandi sinabeshyera umuntu. Reka nongere,
ngusobanunire uko ari. Akunda-kubana numuntu wese, uko ari
kose, agakunda ibiganiro byose. Uko aganiriye nawe none, niko
azaganira nabandi niyicara mu banywi; uko inzoga imugwira
mu mutwe, niko arushaho kuganira nkibyo yaganiriye nawe.
Kubaha Imana ntikuri mu mutima we, cyangwa mu nzu ye,
cyangwa mu ngeso ze, uko afite kose kuri ku rurimi rwe: kuri
we kubaha Imana ni ukubomborekanya ururimi rwe.
77

UMUGENZI
Mwizerwa ati: Ni ko biri? Niba ari ko biri najijwe cyane;
ntameze uko namutekerezaga.
Mukristo ati: Wajijwe koko. lbuka wa mugani ngo, Ibyo
bavuga
ntibabikora;
ariko
ubwami
bwImana
si
ubwamagambo, ahubwo ni ubwimbaraga (Mat 23: 3; 1
Abakor 4:20). Avuga cyane ibyo gusenga no kwihana no
kwizera no kubyarwa ubwa kabiri; ariko nta byo afite; azi
kubivuga gusa. Nabaye mu nzu ye, namwitegereje ari iwe,
kandi ari ahandi: nzi yuko ibyo muvuzeho ari ukuri. Inzu ye
ntirimo kubaha Imana nkuko umurenda wigi utarimo
akaryohe. Iyo ari iwe, ntasenga, ntiyihana ibyaha bye;
inyamaswa uko ziri zimurusha cyane gukorera Imana. Azanira
kubaha Imana ikizinga nigitutsi nisoni mu maso yabamuzi
bose (Abaroma 2:24-25). Muri icyo gice cyumudugudu wacu
niwe watumye hatagira numwe uvuga neza kubaha Imana.
Aboroheje bamuzi baramuvuga bati: Mu nzu ye ni daimoni,
ahandi ni uwera. Mbabariye abari iwe, bazi yuko ari ko ari. Ni
umunyamwaga numunyarutoto. Akoresha umuntu ibyo
adashoboye: abagaragu be ntibazi uko bamukorera; biganya
kumubwira. Abagura nawe bavuga yuko kugura numupagani
kuruta kugura nawe, kuko umupagani uko ari yagura neza
kumurusha. Magambo yabibasha yabariganya, akabahenda.
Kandi yigisha abana be kugera ikirenge mu cye; iyo abonye
muri bo utewe no gutinyishwa nubusa (niko yita umutima
utangira gusa kwanga ibyaha), amwita umupfapfa utagira icyo
azi, ntakunde kumukoresha imirimo ikomeye, cyangwa
kumushimira imbere yabandi. Ku bwanjye ngira ngo
yagushishije benshi ingeso ze mbi; kandi Imana nitabibuza,
azazirimburisha nabandi benshi.
Mwizerwa ati: Mwene Data, sinakwanga kwemera ibyo
uvuze, si uko uvuze ko umuzi gusa, ariko kandi nuko ubara
inkuru zabantu nkuko bikwiriye Umukristo. Sinatekereza
yuko ubivugishijwe nurwango, ahubwo ni uko bimeze nkuko
uvuze.
Mukristo ati: lyo ntakurusha kumumenya, ahari mba
namushimye nkuko wabanje kumushima: kandi iyo avugwa
nabi nabanga kubaha
78

MAGAMBO
Imana bonyine, mba naratekereje yuko bamubeshyera, nkuko
abantu babi bakunda kubeshyera abubaha Imana. Ariko ibyo
mvuze nibindi byinshi bihwanye na byo, mbasha kubimushinja
nanjye ubwanjye. Kandi abubaha Imana abakoza isoni;
ntibatinyuka kumwita mwene Se cyangwa inshuti yabo; no
kumva izina rye gutera abamuzi ipfunwe.
Mwizerwa ati: Mbonye yuko kuvuga no gukora bitagira
aho bihuriye: uhereye none nzajya nibuka iryo tandukaniro neza.
Mukristo ati: Ntibigira aho bihuriye koko, bitandukana
nkuko ubugingo butandukana numubiri. Nkuko umubiri
udafite ubugingo ari intumbi gusa, niko kuvuga kuri konyine ari
intumbi gusa. Ubugingo bwo kubaha Imana ni ugukora ibihura
na ko: nkuko Yakobo yavuze ati: Kubaha kwiza kutandura
imbere yImana Data wa twese ni ugusura imfubyi nabapfakazi
mu mibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa nibyiisi (Yak
1:27, reba na 1:22-26). Magambo ntazi ibyo, Yibwira yuko
kumva no kuvuga bihagije guhindura umuntu Umukrito mwiza.
Niko yibeshya. Kumva ni nko kubibwamo imbuto, kuvuga
ntikurangiza kwerekana yuko umutima wingeso byeza imbuto.
Tumenye neza yuko ku munsi wamateka abantu bazacirwa
imanza zihwanye nimbuto beze (Mat. 7:79). lcyo gihe,
ntibazabazwa ngo Mwarizeraga: ahubwo bazabazwa ngo
Mwarakoraga cyangwa mwaravugaga gusa. Maze bacirwe
imanza zibyo. Igitabo cyImana kigereranya imperuka yisi
nisarura; kandi nzi yuko mu
isarura ntawe usarura
ibyagumbwa. Si ukuvuga yuko hari icyemerwa kidaturutse ku
kwizera, ahubwo ibyo mvuze byerekana yuko ibyo Magambo
yatura bitazagira umumaro kuri uwo munsi.
Mwizerwa ati: lbyo binyibukije ibyo Mose yavuze byo
gutandukanya inyamaswa itazira nizira. Itazira niyatuye
inzara, ikuza; si iyatuye inzara gusa, cyangwa iyuza gusa.
Urukwavu ruruza, ariko rurazira, kuko rutatuye inzara. (Abalewi
11:1-8). Ibyo bihwanye koko nibya Magambo. Aruza: ashaka
ubwenge, akuza ljambb ryImana. Ariko ntiyatuye inzara:
ntatandukana ninzira yabanyabyaha. Ahubwo ameze
nkurukwavu, kuko afite ijanja nkiryimbwa cyangwa
iryimpyisi. Nicyo gituma azira.
79

UMUGENZI
Mukristo ati: Usobanuye neza ayo magambo
yIbyanditswe Byera, Nanjye mfite ibyo nshaka kongeraho.
Hariho abo Pawulo yita imiringa ivuga nibyuma birenga (1
Abakor 13:1-3), kandi abo ni abanyamagambo menshi.
Ahandi abita ibidafite ubugingo bigira amajwi (1 Abakor14.).
Ni ibidafite ubugingo: bisobanurwa ngo ni abadafite kwizera
nyakuri nubuntu nyakuri bivugwa nUbutumwa bwiza nicyo
gituma batazashyiranwa mu bwami bwo mu ijuru nabana
bubugingo, naho ijwi ryabo no kuvuga kwabo byahwana
nibya ba marayika.
Mwizerwa ati: Uko nashakaga kugumana nawe ubwa
mbere ntikungana nuko murambiwe kuri ubu. Tugire dute ngo
tumwiyake? Mukristo ati: Reka nkugire inama; unyumvire:
urabona nawe akurambiwe, keretse Imana yakora ku mutima
we, ikawuhindura.
Mwizerwa ati: Urashaka ko ngira nte?
Mukristo ati: Genda uganire nawe ibyimbaraga
zikoresha umuntu ibyo Imana ikunda. Namara kubishima (kuko
atari bubure kwemera ibyo uvuze), umubaze umweruriye yuko
izo mbaraga ziba mu mutima we, zikagaragara mu nzu ye no
mu ngeso ze.
Mwizerwa yicuma imbere, yegera Magambo, aramubaza
ati: Wiriwe ute?
Magambo aramusubiza ati: Niriwe neza: ariko iyo tuba
tukiganira tukageza ubu, tuba tuganiriye byinshi.
Mwizerwa ati: Tuganire: kandi ubwo wemeye ko aba ari
jye ubanza kukubaza, ndakubaza ibi: Ubuntu bwImana bukiza
bwo mu mutima wumuntu bwiyerekana bute?
Magambo ati: Mbonye yuko tugiye kuganira
ibyimbaraga zo kubaha Imana. Nuko ubajije neza; nanjye
ndagusubiza. Irya mbere, iyo ubuntu bwImana buri mu mutima
wumuntu, bumutera kuborozwa nibyaha bye, akabigaya. Irya
kabiri
Mwizerwa ati: Ba uretse. Reka tubanze tumare rimwe.
Ahubwo wari ukwiriye kuvuga uti: Ubuntu bwImana
bwiyerekana kuko bwangisha umutima ibyaha byawo.
80

MAGAMBO
Magamho ati: Kuborozwa nibyaha no kubyanga
bitandukana bite?
Mwizerwa ati: Itandukaniro ni ryinshi. Umuntu yaborozwa
nibyaha ngo yibonere ibigira icyo bimumarira; ariko ntabasha
kubyangishwa nikindi keretse Imana ari yo ibimwangishije.
Numvise benshi baborozwa nibyaha bakabwiririza abantu mu
rusengero, ariko mu mitima yabo no mu ngo zabo no mu ngeso
zabo, bakemera kugumana na byo. Nyirabuja wa Yosefu
yatakishije ijwi rirenga nkuwirinda gusambana cyane: ariko
nubwo yatatse atyo, iyo Yosefu akunda, aba yarasambanye
nawe, abikunze cyane (Itang 39:12-15). Bamwe baborozwa
nibyaha nkuko nyina acyaha akana akikiye, ati: Wa
munyamwanda we, wa gakobwa kabi we: maze ubwa nyuma
akamuhobera, akamusoma.
Magambo ati: Mbonye yuko ushaka kuntegesha amagambo.
Mwizerwa ati: Oya, icyo nshaka ni ugutunganya ibyo
uvuze gusa. Ariko irindi jambo rya kabiri ni irihe rigaragaza
Ubuntu bwImana bukorera mu mutima wumuntu?
Magambo ati: Ni uko amenya cyane ibyahishwe byo mu
Butumwa Bwiza.
Mwizerwa ati: Icyo kimenyetso ni cyo cyari gikwiriye
kubanza. Ariko naho cyabanza cyangwa kigaheruka, nacyo si
ikimenyetso cyukuri, kuko umuntu yabasha kumenya
ibyahishwe byo mu butumwa bwiza, ntakorerwemo nubuntu
bwImana. Ndetse naho umuntu yagira ubwenge bwose,
byashoboka ko ari nta cyo ari cyo, bigatuma ataba umwana
wImana (1 Abakor 13:2). Hariho kumenya kudafatana no
gukora: nkuko Yesu yavuze ati: Uzi ibyo shebuja ashaka
ntabikore, azakubitwa inkoni nyinshi (Luk 12:4). Umuntu
yabasha kumenya byinshi nkibitazwi na marayika, ntabe
Umukristo. Nicyo gituma ikimenyetso cyawe atari icyukuri.
Ndetse kumenya kunezeza abanyamagambo nabirarira, ariko
gukora ni ko kunezeza Imana. Si ukuvuga yuko umutima ubasha
gutungana udafite ubwenge bwibyImana, kuko umutima utagira
ubwo bwenge uba ntacyo ari cyo. Hariho ubwenge bwuburyo
bwinshi: bumwe ni ubwo gutata ibyImana gusa. Ubundi
bufatanye nubuntu no kwizera
81

UMUGENZI
bituruka mu rukundo, bushakisha umuntu gukora ibyo Imana
ikunda, abikundishije umutima wose. Ubwa mbere buhaza
umunyamagambo, ariko Umukristo nyakuri ahazwa nubwa
kabiri bwonyine. Nkuko byanditswe ngo Umpa ubwenge,
kugira ngo nitondere amategeko yawe; nyitondereshe umutima
wose (Zab 119:34).
Magambo ati Wongeye gushaka kuntegesha amagambo;
ibyo si ibyo gukomeza umuntu.
Mwizerwa ati: Ongera umbwire ikindi kimenyetso
kigaragaza yuko Ubuntu bwImana bukorera mu muntu.
Magambo ati: Oya mbonye yuko tutari buhuze umutima.
Mwizerwa ati: Nudakunda kumbwira icyo kimenyetso,
nyemerera nkikubwire.
Magambo ati: Kivuge.
Mwizerwa ati: Ubuntu bwImana bwiyerekana mu
mutima wumuntu, bukagaragarira nabandi butya: ubufite
bumwemeza ko ari umunyabyaha, cyane cyane yuko kamere ye
yanduye, kandi ko afite icyaha cyo kutizera; kandi bumwemeza
yuko ibyo bitazabura kumuzanira gucirwaho iteka natizera
Yesu Kristo akamuhesha kubabarirwa nImana. Uko
kwimenyaho ibyaha bikamuzanira kugira agahinda nisoni
byibyaha bye (Zab 38:18; Yoh 6:18; Abarom 7:24; Mar 16:16;
Abagal 2:16; Ibyahish 1:6), kandi akamenya ko ahishuriwe ko
Yesu ko ari we Mukiza wabari mu isi; kandi yuko ushaka
ubugingo budashira akwiriye rwose kumugundira. Ibyo
bikamutera kumugirira inzara ninyota. Abagira batyo nibo
bahabwa ibyasezeranijwe byo mu Butumwa. Uko kwizera
umukiza we kungana, niko nurukundo akunda gukiranuka
rungana, niko no kwifuza kurushaho kumenya Yesu no
kumukorera muri iyi si kungana. Abandi babana nawe berekwa
uwo murimo wubuntu bumurimo batya.
1. Bawerekwa nuko ahamya ibya Kristo, uko nibyo
yamukoreye
2. Bawerekwa ningeso ze zihwanye nuko guhamya:
bisobanurwa ngo ahora ari ukiranuka mu bugingo bwe no
mu byo agirira umugore we nabana be, niba abafite, no
mubyo agirira
82

MAGAMBO
abandi. Mu bugingo bwe, yanga ibyaha akabyirinda; abiwe nabo iyo
ababonye babikora, arabahana nabahandi hose agira umwete wo
kubakundisha ibyo gukiranuka. Ntabivuga gusa, nkindyarya cyangwa
abanyamagambo, ahubwo abisohoza mubyo akora byose, nkuko
Imana ibimutegeka mu ijambo ryayo, abiterwa no kuyizera nurukundo
rwayo (Zab 50:23; Mat 5:8; Yoh 14:15;Abarom 10. zo; Abafil 1:27;
3:17). Nuko maze kukubwira mu magambo make ibyumurimo
wubuntu bwImana nuko bwiyerekana. Niba ufite impaka ubigisha,
uzibigishe. Kandi niba utazifite, nyemerera, nkubaze ijambo rya
kabiri.
Magambo ati: Oya sinjya impaka nonaha, ahubwo nemeye
kukumva: mbaza iryo jambo rya kabiri.
Mwizerwa ati: Nkubaze ijambo ryanjye rya kabiri. Mu mutima
wawe ubonye uwo murimo wubuntu, nkuko nywuvuze? Ingeso
zawe zirawuhamya, yuko ari ko uri? Cyangwa kubaha ni
ukwamagambo
nururimi,
kutari
ukwimirimo
nukuri?
Ndakwinginga niba wemeye kunsubiza ibyo, ntumbwire amagambo
utazi ko Imana yayashima ko ari ayukuri. Ntumbwire ijambo
umutima wawe utabasha guhamya; kuko uwiyogeza atari we
ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, niwe ushimwa (2
Abakor 10:18). Kandi kwivuga uti meze ntya na gutya, ingeso zawe
nabaturanyi bawe bose bigahamya yuko ubeshye, ni icyaha
gikomeye cyane. Magambo yumvise ibyo, abanza kugira ipfunwe;
ageze aho ariyumanganya, aramusubiza ati: Noneho ngeze ku
mimerere yabantu, no kubyo biyiziho, no kubyo Imana
ibatekerezaho. Kandi urashaka ko nyitangaho umugabo wibyo
mvuga. Sinari nzi yuko uri buvuge nkibyo. Nanjye sinkunda
gusubiza ibisa bityo: sinemeye no kwigira umucamanza wibyanjye,
ariko ndakwinginze, mbwira igituma ubaza ibyo.
Mwizerwa ati: Ni uko nabonye ukunda kuganira, kandi ni uko
ntamenye yuko ubizi ubwawe cyangwa ko ari ikekwe gusa. Kandi
reka nkubwire ibyukuri byose: numvise yuko kubaha kwawe ari
ukwamagambo gusa, kandi yuko ingeso zawe zinyurana nibyo
watura. Bavuga yuko uri ikizinga mu Bakristo, kandi yuko ingeso
zawe mbi
Abarom 10. zo Ntabwo byoroshye kumenya neza ibyizi nyuguti ziyongereye kuri Abarom 10.
Ahubwo muri Yakobo 1:22 tuhasaga amagambo avuga ngo Ariko rero mujye mukora ibyiryo
jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka

83

UMUGENZI
zakojeje isoni kubaha Imana; ngo bamwe bamaze kugushwa
ningeso zawe, abandi benshi bari mu kaga ko kurimbuzwa na
zo; ngo kubaha kwawe kubasha gufatana no kwicara mu
munywi no kwifuza ibiteye isoni no gusambana no gutuka
Imana no kubeshya no kubana nabantu babi. Umugani baca ku
musambanyikazi wagucirwaho, ngo umukobwa aba umwe,
agatukisha bose; niko nawe uri umwe, ugatukisha Abakristo
bose.
Magambo ati: Ubwo ukunda gushyushya inkuru no guca
urwumwe,
mbonye
yuko
uri
umunyacyanganga
ninyangabirama. Kuganira kwawe ntacyo bimaze; nuko
urabeho.
Maze Mukristo yegera Mwizerwa, aramubwira ati:
Sinakubwiye uko biri bube? Ibyo umubwira ntibihura nibyo
yifuza. Akunda gutandukana nawe biruta kwitunganya.
Aragiye, nuko nagende. Niwe wigiriye nabi. Kandi intumwa
Pawulo yarategetse iti: ujye utandukana nabameze batyo.
Mwizerwa ati: Nishimiye yuko naganiriye nawe ibyo:
ahari azongera abyibuke. Kandi namweruriye, yarimbuka
amaraso ye ntiyambaho.
Mukristo ati: Wakoze neza yuko wamweruriye. Muri iyi
minsi, abenshi ntibakunda kubwira bagenzi babo ibikwiriye
bitanezeza nkibyo. Nicyo gituma kubaha Imana kwangwa
urunuka nabantu benshi, kuko abanyamagambo bameze
nkuriya bubaha Imana mu magambo gusa, bagira ingeso mbi
rwose. Kuko bemererwa kubana nAbakristo, nibo
bashidikanisha abisi, bagakoza isoni ubukristo bagororotse.
Icyampa abantu bose bakagirira abameze batyo nkibi ugiriye
uriya: ahari bahinduka abakora ibikwiriye abubaha Imana,
cyangwa batinya Imana nabera. Mwizerwa aherako araririmba
ati:
Erega Magambo we,
Koko uvuga neza!
Uzi gusobanura
IbyImana byose. Ibyo bigushakisha

84

MAGAMBO
Kwigira munini,
Kandi uko kwiyemera,
Mbese uzabigeza he?
Reka tukwibarize?
Ku bugingo bwawe:
Warihannye uzinukwa
Ibyo Imana yanga?
Mbe, ko udashubije?
Nta magambo ufite?
Turakubababariye
Ibyo ntibikurimo (Ijwi 419)
Nuko bagenda baganira ibyo babonye mu nzira: ibiganiro byabo
bibibagiza kuramba kurugendo rwabo rwo mu butayu.
16. URUREMBO RWIMBURAMUMARO
BAGIYE kuva muri ubwo butayu, Mwizerwa areba inyuma,
abona ubakurikiye, aramumenya, abaza mugenzi we, ati: Uriya
ni nde? Mukristo nawe areba inyuma, aramusubiza ati: Ni
inshuti yanjye nziza Mubwirizabutumwa. Mwizerwa ati: Kandi
ni iyanjye, kuko ari we wanyeretse inzira ijya kuri rya rembo.
Abagezeho arabasuhuza ati: Abo nkunda cyane, amahoro abe
muri mwe!
Mukristo ati: Urakaza neza, Mubwirizabutumwa
nishimiye kukubona, kureba mu maso hawe kunyibukije kugira
neza kwawe kwa kera nuko utarambirwaga kungira inama
zibyubugingo budashira. Mwizerwa nawe ati: Ni amahoro,
Mubwirizabutumwa? Nanjye nishimiye cyane kukubona.
Kubana nawe kuradufasha cyane abagenzi babakene.
Mubwirizabutumwa arababaza ati: Uhereye igihe
duherukana, ibyababayeho ni ibiki? Mwabonye iki mu rugendo
rwanyu? Mwabaye mute?

85

UMUGENZI
Mukristo na Mwizerwa bamutekerereza ibyababereyeho mu nzira
byose, nuko bageze aho bari bibaruhije cyane.
Mubwirizabutumwa ati: Ndishimye cyane, ariko sinishimiye
yuko mwabonye ibyago, ahubwo nishimiye yuko mwanesheje,
mugakomeza kuguma muri iyi nzira, mukageza ubu, nubwo
mwagushijwe kenshi nintege nke zanyu. Mbyishimiye cyane ku
bwanjye no ku bwanyu. Narabibye, murasarura. Igihe kizaza vuba,
ubwo
umubibyi
numusaruzi
bazanezeranwa
(Yoh 4:36), nimukomeza: kuko byanditswe ngo igihe nigisohora
tuzasarura nitutagwa isari (Abagal 6:9). Ikamba ritangirika riri
imbere yanyu: mwiruke neza kugira ngo muzarigororerwe
(1 Abakor 9:24-27). Hariho bamwe bagendera kugira ngo bahabwe
iryo kamba, ariko bagera kure, undi akaza akaribanyaga: nkuko
byanditswe ngo komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba
ryawe (Ibyahish 3:11). Nturageza aho Satani atageza imyambi;
nkuko byanditswe ngo ntimuragera kubyo kuva amaraso mu
ntambara murwanya ibyaha (Abaheb 12:4). Ubwami bwImana
bubabe imbere iteka; mwizerane umwete ibitagaragara. Mubyo
mureba mutaragera muri ya si yindi, he kugira icyo mukunda.
Kandi cyane cyane murinde imitima yanyu no kwifuza kwayo,
kuko irusha ibintu byose gushukana, kandi ifite indwara, ntiyizera
gukira (Yerem 17:9). Mwikomeze, imbaraga zose zo mu ijuru nisi
ziri mu ruhande rwanyu.
Mukristo amushimira guhugura kwe, kandi amusaba
kubabwira ibizabafasha mu nzira isigaye; cyane cyane kuko bari
bazi ko ari umuhanuzi ubasha kubabwira ibyababaho, nuko
babasha kubirwanya bakabitsinda. Mwizerwa afatanya nawe
kumusaba ibyo.
Mubwirizabutumwa arabasubiza ati: Bana banjye, mwumvise mu
magambo yukuri yo mu butumwa bwiza ko mukwiriye guca mu
makuba menshi nimushaka kwinjira mu bwami bwImana
(Ibyahish. 14:28), kandi yuko ingoyi nimibabaro bibategerereje
mu midugudu yose (Ibyak. 20:23). Nicyo gituma mutabasha
kumara igice kinini cyurugendo rwanyu, mutabonye ibyago
byuburyo butari bumwe. Mumaze kubona bike byerekana yuko
ibyo mbahamirije ari ibyukuri, kandi nibindi bizaza vuba.
Nonaha nkuko mureba mugiye kurangiza
86

URUREMBO RWI MBURAMUMARO


ubu butayu; nimugera hirya yabwo ho gato, muri bugere mu
rurembo muri bubone vuba. Muzatererwayo nabanzi
bazagerageza cyane kubica; kandi mwembi cyangwa umwe
muri mwe ntazabura kwerekanisha amaraso ye ukuri kwibyo
ahamya ku Mwami we. Ariko mujye mukiranuka muzageze ku
gupfa, Umwami azabaha ikamba ryubugingo (Ibyahish 2:10).
Uzapfirayo, ahari nubwo yapfa urupfu rubi rubabaza, niwe
uzaruta mugenzi we; si uko azamutanga kugera mu rurembo
rwo mu ijuru gusa, ariko azakira ibyago byinshi uriya azabona
mu rugendo rusigaye. Nimugera muri rwa rurembo rubi, ibyo
mbabwiye bikababaho, muzanyibuke inshuti yanyu, muzabe
abagabo, mubitse Imana ubugingo bwanyu, mukore ibyiza,
kuko ari yo Muremyi wo kwizerwa (1 Pet 4:19).
Maze ndota yuko barangije ubwo butayu, bamara
umwanya, babona ururembo rubari imbere rwitwa
MBURAMUMARO, rurimo iguriro ryitwa iguriro ryi
Mburamumaro. Bariguriramo iteka ryose, igituma ryitwa
iguriro ryi Mburamumaro; ni uko ibigurirwamo byose
nibijyayo byose bitagira umumaro: nkuko wa munyabwenge
yavuze ati: ibibaho byose ni ubusa: nta kamaro bigira
(Umubwiriza 11:8). Iryo guriro si rishya; ni irya kera. Reka
mbabwire icyarishyirishijeho. Hashize imyaka nkibihumbi
bitanu, hariho abagenzi bajyaga mu rurembo rwo mu ijuru,
nkuko ba Mukristo bajyagayo. Beezebuli na Apoluoni na
Legioni. (Mar 5:9) na bagenzi babo babonye yuko inzira
barema ngo bajye mu rurembo rwo mu ijuru, ikwiriye kunyura
muri urwo rurembo rwi Mburamumaro, bajya inama yo
gushyiramo iguriro, ryo kuguriramo ibibura umumaro
byuburyo bwose, kandi ngo ribe iryo kugurwamo iteka ryose.
Nicyo gituma muri iryo guriro baguriramo byinshi cyane:
amazu nimirima no kwemererwa gutunda nimirimo ihesha
abayikora indamu namazina yicyubahiro no gushyirwa hejuru
nubupfura nibihugu nubwami nakahe nibinezeza, kandi
nibyishimisha byuburyo bwose. Kandi iminsi yose
habonekagamo ubufindo nuburiganya nibikino nibirori
nibishyenzi nabahenzi nabanyabyaha byuburyo bwose.
87

UMUGENZI
Kandi ushaka yaboneramo ku busa abiba nabica nabasambana
nabarahira ibinyoma.
Nkuko mvuze inzira ijya mu rurembo rwo mu ijuru inyura
hagati mu rurembo rurimo iryo guriro: ushaka kujya i Siyoni
atanyuze muri urwo rurembo, akwiriye kuva mu isi
(1 Abakor 10). Umwami utwara abami ubwe, akiri muri iyi si
yanyuze muri urwo rurembo, ngo ajye mu gihugu cye, kandi
ngira ngo Beezebuli (Mar 12:24), umutware mukuru wiryo
guriro, niwe wamwinginze kugura ku bitagira umumaro bye;
kandi iyo yemera kumuramya, akinyura muri urwo rurembo,
aba yaramuhaye kuba umutware wiryo guriro. Kuko ari
umunyacyubahiro gikomeye Beezebuli amunyuza mu nzira
zose, amwereka ibihugu byabami bo mu isi bose mu kanya
gato, ngo ahari yamushukashuka kugura ku bibura umumaro
bye; maze ntiyakunda ubwo butunzi, ava muri urwo rurembo,
ataguze ibibura umumaro byo muri rwo nikuta na rimwe
(Mat 4:8-10; Luk 4:5-8). Noneho biragaragara yuko iryo guriro
ari irya kera cyane, rigakomera cyane.
Nkuko mvuze, Mukristo na Mwizerwa bari bakwiriye
kurinyuramo. Bakiryinjiramo, abo muri ryo bose nabo mu
rurembo bahagarika imitima nizi mpamvu.
1. Abo bagenzi bari bambaye imyenda iciye ukwayo, idasa
niyabagurira muri iryo guriro. Nicyo cyatumye
abanyeguriro babatumbira cyane, ntibabakureho amaso;
bamwe babitaga abapfapfa, abandi bagira ngo ni abasazi,
abandi bagira ngo ni abanyamahanga ya kure
(1 Abakor 4: 9-10)
2. Uko batangazwaga nimyenda yabo, niko batangazwaga
nimvugo yabo, kuko abamenyaga ibyo bavuga ari bake.
Bavugaga ururimi rwi Siyoni, ariko abaguriraga muri iryo
guriro bari abiyi si. Nicyo cyatumye aho banyuze mu
iguriro hose, abanyaguriro babitaga abururimi rugawa,
abagenzi nabo bakibwira yuko abanyaguriro ari abururimi
rugawa.

3. Icyashegeshe abo batunzi ni uko abo bagenzi batitaga ku


bintu byabo byose. Ntibakundaga no kubireba; babahamagara
ngo bagure, bakipfuka mu matwi, bakavuga bati: Ukebukishe
amaso yanjye, ye
88

URUREMBO RWI MBURAMUMARO


kureba ibitagira umumaro (Zab 119:37), bakararama
nkabasobanura yuko urutundo rwabo ruri mu ijuru
(Abafil 3:20). Umuntu umwe arebye uko basa arabaseka,
arababaza ati: Muragura iki? Baramwitegereza, baramusubiza
bati Ukuri niko tugura (Imigani 23:23). Babona urwitwazo
rwo kurushaho kubasuzugura, bamwe barabakoba, abandi
barabaratiriza, abandi barabatuka, abandi babwira bagenzi
babo kubakubita. Nyuma mu iguriro habaho urusaku
nimidugarararo, ryose riravurungana. Babibwira umutware
wiguriro, aza vuba, atuma ku nshuti ze yiringira, ngo zizane
abo bantu bateye iguriro rye kuvurungana, bababaze. Nuko
barabazana: abicaye mu rukiko bababaza iyo bava niyo bajya,
bati: Muzanywemo niki mwambaye imyenda isa ityo?
Barabasubiza bati: Turi abagenzi nabashyitsi muri iyi si,
turajya mu gihugu cyacu, nicyo Yelusalemu yo mu ijuru
(Abaheb 11:13-16); kandi abo muri uru rurembo cyangwa
abanyeguriro ntitubahaye urwitwazo na ruto rwo kudutuka no
kutwicira urugendo, keretse ko twashubije uwatubajije ngo
turagura iki, tuti Ukuri niko tugura. Maze abanyarukiko
ntibemera yuko atari abasazi, cyangwa abazanywe no gutera
iguriro ryabo kuvurungana. Nicyo cyatumye babajyana
bakabakubita, bakabasiga ibisogororo, bakabashyira mu
kazitiro kugira ngo abanyaguriro babashungere. Babatinza
muri ako kazitiro, umuntu wese abashinyagurira uko ashaka,
umutware wiguriro akishimira ibyo babagirira, agasetswa
nabyo. Maze bo bakihangana, ntibiture abantu ibitutsi
babatutse, ahubwo bakabitura kubasabira umugisha (1 Petero
3:9). Bakitura ababahemukiye kubagirira neza. Abanyaguriro
bamwe, batanangiwe imitima cyane, barusha abandi
kugenzura, batangira kubuza abanyarugomo no kubahana
kugumya
kubagirira nabi. Bararakara,
barabatuka,
barababwira bati: Muhwanye nabo mu kazitiro; mumeze
nkabafatanije nabo; mukwiriye gusangira nabo amakuba
yabo. Barabasubiza bati: Kubyo tureba, aba bantu ni
abagwaneza bitonda; ntibashaka kugirira umuntu wese nabi.
Kandi mu iguriro ryacu harimo benshi bagura barusha aba
kuba abo gushyirwa mu kazitiro, ndetse no
89

UMUGENZI
mu mbago. Baratongana (za mbohe zikora ibyubwenge,
zicyitondeye imbere yabo); bararwana, barakomeretsanya.
Bongera kujyana abo banyamubabaro mu rukiko, babarega
yuko ari bo bateye iyo midugararo mu iguriro. Barabakubita
cyane, babafunga iminyururu, babazerereza mu iguriro
bayambaye, kugira ngo babe akabarore kabandi, he kugira
ubarengera cyangwa wifatanya nabo. Maze Mukristo na
Mwizerwa barushaho gukora ibyubwenge, bihanganira
igisuzuguriro nisoni bakozwa, berekana ubugwaneza no
kwihangana cyane. Nicyo cyatumye abanyeguriro bamwe
bibareshya, bakajya mu ruhande rwabo, nabwo bari bake ku
benshi. Ibyo birushaho kurakaza ba bandi, bajya inama yo
kubica: bati akazitiro cyangwa iminyururu ntibirangiza
kubahana. Ikiruta ni uko twabica tubahora gukora nabi no
gushukashuka abanyaguriro.
Bongera kubashyira muri ka kazitiro, kugeza aho bazamarira
kujya inama zuko babacira urubanza; babashyizemo, bashyira
amaguru yabo mu mbago,
Muri ka kazitiro bibukiramo ibyo babwiwe ninshuti yabo
ikiranuka, Mubwirizabutumwa. Ibyo yababwiye ko bizababaho
birushaho kubakomeza mu mibabaro yabo. Barahumurizanya bati:
Uzicwa niwe uzaruta mugenzi we. Nicyo cyatumye umwe yifuza
ko aba ari we upfa, nundi uko. Maze bishyira mu maboko yIfite
ubwenge bwose nubushobozi bwose; bemera uko bari, kugeza aho
bazabagirira ukundi.
Igihe bashakaga gisohoye, babajyana mu rukiko kugira ngo
babacireho iteka; babashyira imbere yabanzi babo barabarega.
Umucamanza yitwaga MWANGIBYIZA. Ibirego bya bombi byari
nka bimwe nubwo amagambo yatandukanagaho gato. Byanditswe
ngo: aba bantu ni abanzi burutundo rwacu, bakagutera
imidugararo. Batumye abo mu rurembo rwacu bavurungana,
birema ibice. Kandi boheje bamwe kwibwira ibitera ibyago cyane,
bihwanye nibyo bibwira baca mu mateka yumwami wacu.
Mwizerwa aba ari we ubanza kwiregura, ati: Ntawe
nagomeye, keretse abagomeye Isumba byose. Nta midugararo
nateye kuko ndi
90

URUREMBO RWI MBURAMUMARO


umunyamahoro: kandi abagiye mu ruhande rwacu barehejwe no
kureba ibyukuri twakoraga nuko baduhora ubusa, bituma bava
mu bibi bajya mu byiza. Uwo mwami wanyu, ubwo ari
Beezebuli, umwanzi wUmwami wacu, simwihohora,
sinihohora na ba marayika be bose.
Maze bararika abo mu rurembo bose, ngo ufite ibyo
ashinja urezwe yagomeye umwami wabo, naze, amushinje.
Nuko haza abagabo batatu: umwe yitwaga SHYARI, undi yitwa
MUZIRIRIZIBITARIBYO,
uwa
gatatu
yitwa
MWIHAKIRIZWA.
Barababaza bati Muzi urezwe?
Muramushinja iki yagomeye umwami wacu?
Shyari ahagarara hagati aravuga ati: Mutware, uyu muntu
nsanzwe muzi, uhereye kera. Ndarahira imbere yaba
banyarukiko bubahwa yuko
Umucamanza ati: ba uretse. Nimumuhe icumu arahize.
Bararimuha ararahira.
Maze Shyari aravuga ati: mutware, nubwo uyu muntu afite
izina ryiza, arusha abenshi bo mu gihugu cyacu kuba mubi.
Ntiyubaha umwami wacu cyangwa abakomeye cyangwa
aboroheje cyangwa amategeko yacu cyangwa imigenzo yacu.
Ahubwo ahirimbanira kwigisha abantu bose ibyo yibwira
byubugome, akabyita amagambo yo kwizera no kwera.
Ndaguha ikimenyetso cyibyo: ubwanjye numvise avuga yuko
ubukristo bunyurana rwose nimigenzo yabo mu rurembo
rwacu Mburamumaro, bitagira aho bihuriye. Ubwo yavuze atyo,
aba agaye imihango yacu ishimwa yose; natwe atugaye ko
tuyikora.
Umucamanza ati: hariho undi umurega?
Shyari ati: mutware mfite nibindi byinshi, ariko ndeke
kukurambira; nyamara abandi bagabo nibamara kumushinja,
niba bitabasha kumwicisha, nushaka ndongera mushinje
Bamutegeka kuba agumye aho, maze bahamagara
Muziririzibitaribyo, bamutegeka kwitegereza urezwe, nawe
bamubaza ibyo amushinja yagomeye umwami wabo.

91

UMUGENZI
Bamucurikisha icumu. Aravuga ati: Mutware uyu muntu
simuzi neza, kandi sinshaka kurushaho kumumenya. Icyo
nzi ni uko ari icyago gikomeye, kuko ubundi navuganiraga
nawe muri uru rurembo, nkumva avuga yuko idini yacu ari
ubusa kandi ko uyifite adashobora na hato kuyinezeresha
Imana.
Nawe, mutware, uzi neza yuko ibyo byakwemerwa, ibyo
bitahakanwa yuko dusengera Imana ubusa, tukiri mu
byaha byacu, yuko ku munsi wimperuka tuzacirwaho
iteka. Ibyo nibyo mushinja.

92

Mwizerwa ariregura

93

UMUGENZI
Maze bacurikisha Mwihakirizwa icumu, bamutegeka
kuvuga ibyo ashinja urezwe yagomeye umwami wabo.
Mwihakirizwa ati: Mutware, namwe banyarukiko, uyu
muntu nsanzwe muzi kuva kera: uhereye kera numvise, avuga
ibitavugwa rwose. Yatutse umwami wacu mwiza Beezebuli;
yavuganye agasuzuguro inshuti zicyubahiro: umutware
MUNTUWAKERA
numutware
MUNEZEZAMUBIRI
numutware
MUNYANDANINI
numutware
MWISHAKIRICYUBAHIRO
numutware
wumusaza
MUHEHESI numutware KAHE nizindi mfura zacu, kandi
yavuze ngo bishobotse abantu bose guhuza nawe, muri abo
batware ntihasigaye numwe mu rurembo rwacu. Kandi
mutware yahangaye no kugutuka, none utegetswe nkuba
umucamanza we: yakwise umunyabyaha utubaha Imana, akwita
amazina yibitutsi nkayo yatutse abenshi mu banyacyubahiro
bo mu rurembo rwacu. Mwihakirizwa amaze gushinja,
umucamanza abaza urezwe ati: wa kigwari we, wa muyobe we,
wa mugome we, wumvise ibyo aba bagabo beza bagushinje?
Mwizerwa ati: Nakwireguza amagambo make?
Umucamanza ati: wa mubi we, ntukwiriye kubaho,
ukwiriye kwicirwa aho uhagaze aho: ariko kugira ngo abantu
bose bamenye ineza nkugiriye, twumve ibyo ushaka kuvuga.
Mwizerwa ati: Reka mbanze nsubize Shyari. Nta jambo
navuze risa nibyo yanshinje, keretse ko navuze yuko
amategeko cyangwa imihango cyangwa abantu binyurana
nijambo ryImana binyurana nubukristo nabwo, ntibigira aho
bihurira. Niba ibyo mvuze ibyo bidatunganye, munyereke icyo
najijweho, nanjye ndi bwemere uko kujijwa.
Muziririzibitariho nawe musubize: Icyo navuze icyo
navuze ni iki gusa: ni uko abasenga Imana bakwiriye kuyisenga
byukuri. Ariko ntibashobora kuyizera byukuri itabanje
kubihishurira uko iri nibyo ibashakaho. Icyakora abantu bagira
ibyo baseseka mubyo gusenga Imana, bidahura nibyo
yahishuye mu Gitabo cyayo. Ibyo ngibyo bikomoka mubyo
biyizerera ubwabo ntibibasha kubahesha ubugingo budashira.

94

URUREMBO RWI MBURAMUMARO


Mwihakirizwa ndamusubiza ntya, nti: umwami wuru
rurembo nabatware be bose uko abavuze simbita uko bari,
kuko bandeze gutukana; ariko iki nicyo mvuga yuko i
Gehinomu ari ahantu habakwiriye, haruta uru rurembo cyangwa
iki gihugu. Imana abe ari yo imbabarira.
Maze umucamanza abwira abanyarukiko cumi na babiri,
bari bahagaze aho, bareba bumva ati: Mubonye uyu muntu
wateye kuvurungana muri uru rurembo, kandi mwumvise ibyo
aba bagabo bamushinje, kandi mwumvise nibyo ashubije
nibyo yemeye. Noneho nimwe bisigayeho kumumanika
cyangwa kumukiza: ariko reka mbanze mbasobanurire
amategeko yacu.
Ku ngoma ya Farao, wa mwami ukomeye wumviraga
umwami wacu, abonye yuko abidini inyurana niye bororotse
cyane, atinya yuko ahari bakomeza kugwira bakamurusha
amaboko; nuko, ategeka itegeko ryo kuroha abahungu babo
(kuva 1:22). Kandi ku ngoma ya Nebukadinezari, umwami
ukomeye nawe wumviraga umwami wacu, nawe yaremesheje
igishushanyo cyizahabu, ategeka itegeko ati: umuntu wese
udapfukama ngo aramye igishushanyo cyizahabu naremesheje,
azajugunywa mu itanura ryumuriro ugurumana cyane
(Dan 3:6). Kandi ku ngoma ya Dario, yategetse itegeko ati: mu
minsi mirongo itatu, umuntu wese uzasenga imana yose, ntabe
ari njye asenga, azajugunywa mu rwobo rwintare (Dan 6:7).
Ayo mategeko uko ari atatu, uyu mugome yayishe, ariko
ntiyayicishije ibyo yibwira gusa (nabyo ntibyakwihanganirwa),
ariko kandi yayicishije ibyo yavuze nibyo yakoze: twabasha
dute kwihanganira ibyo? Kandi rya tegeko ryategekeshejwe na
Farao no gukeka ibyaba, kugira ngo ribuze ibyabasha kubaho;
ariko uyu amaze gukora icyaha kigaragara. Kandi yishe itegeko
rya kabiri nirya gatatu, kuko mwumvise agisha impaka idini
yacu:
kandi ubugome yemeye ubwe, nabwo bwarangiza kumwicisha.
Abanyarukiko batangira kujya inama: umwe yitwaga
RUHUMA, undi yitwa MUTARIMWIKIZA undi yitwa GOMWA,
undi yitwa MURIGIRA, undi yitwa MUDAHANWA, undi yitwa
95

UMUGENZI
MWIGIRAMUNINI, undi yitwa RWANGO, undi yitwa
MUCUMBACYAHA, undi yitwa MWANGUMUCYO, uwa
cumi na babiri yitwa NZIKA. Abo babanza kumucira urubanza
umwe umwe biherereye, maze bahuza inama yo kuvuga yuko
urubanza rutsinze Mwizerwa. Uwabanje kuvuga biherereye ni
Ruhuma, umukuru wabo ati: ku bwanjye, biragaragara yuko
uwo muntu akunda idini yibinyoma no kwirema ibice.
Mutarimwikiza aravuga ati: Nimukure umeze atyo mu isi
Gomwa ati: Nanjye ndabishimye kuko nanga no
kumureba.
Murigira aravuga ati: ahora andambira sinihanganire
kubana nawe.
Musongarere ati; Nanjye simbyihanganira, kuko ajya
ampana ibyo nikora
Mudahanwa ati: Namanikwe, namanikwe
Mwigiramunini ati: Ni umunyagisuzuguriro utagira
umumaro.
Rwango ati: iyo murebye umutima uraniga.
Binyoma ati: Ni umunyabyaha mubi
Mucumbacyaha ati: kumanikwa ni urupfu rwiza
rutamukwiriye.
Mwangumucyo ati: Tumwice, tumukureho.
Nzika ati: Naho nahabwa ibyo mu isi byose, sinakuzura
nawe; nuko tubwire umucamanza yuko urubanza rumutsinze,
akaba akwiriye gupfa.
Bahuza inama batyo. Umucamanza amuciraho iteka ryo
kujyanwa aho bamukuye, ngo yicirweyo urupfu rurusha izindi
kumubabaza. Nuko baramujyana bamwica urupfu ruhwanye
nuko amategeko yabo yari ari. Babanza kumukubita ibiboko,
maze bamukubita bipfunsi, bamutikagura intambi, bamutera
amabuye, bamucumita inkota, ubwa nyuma bamuhambira ku
giti, baramutwika. Urwo nirwo rupfu Mwizerwa yapfuye.
Mbona ko inyuma yabantu hari igare rikururwa namafarashi
abiri, ritegereje Mwizerwa; abanzi be bakimara kumwica, ako
kanya ashyirwa muri ryo, arazamurwa, ajyanwa mu ijuru
impanda zivuga, acishijwe mu nzira yubusamo, ica mu bicu,
ikagera ku irembo ryururembo rwo mu ijuru.
96

URUREMBO RWI MBURAMUMARO


Ariko Mukristo baramusiga, bamusubiza mu nzu yimbohe,
amaramo iminsi. Maze kuko Imana itegeka byose, igashobora
kubuza umujinya wabantu, bitinze ikoresha abo ngabo ibyo
ishaka batabizi; ituma Mukristo abacika, aragenda. Akigenda,
araririmba ati:
Mwizerwa, Wabaye
Umugabo mwiza
Wo guhamya Umwami
Wawe ukiri mu isi.
Kuba uwo kwizerwa
Niko kuguhesha
Kuzabana iteka
Nuwo ukunda cyane.
Ni aba batizera
Bihaye ibyo mu isi
Bazabona ibyago
No kubura byose
Mwizerwa ririmba!
Nubwo wishwe nabi
Uriho na none:
Uzabaho iteka. (Ijwi 29)
Ndota yuko Mukristo atavuyemo wenyine, kuko hari umuntu
witwaga BYIRINGIRO wahinduwe no kureba ibyo Mukristo na
Mwizerwa bakoraga bakavuga bakibabariza mu iguriro.
Yifatanya nawe, asezerana nawe kuba inshuti ye, barajyana. Ni
uko umwe yishwe, ahorwa guhamya ibyukuri; mu ivu rye
havamo undi wo kujyana na Mukristo mu rugendo rwe. Kandi
Byiringiro yabwiye Mukristo yuko mu banyeguriro harimo
benshi bazabakurikira hanyuma.

97

UMUGENZI
17. MWISHAKIRINDAMU
Bataragera kure, bagera ku muntu ubari imbere witwaga
MWISHAKIRINDAMU. Baramubaza bati: Urava he, ukajya
he?
Mwishakirindamu arabasubiza ati: Ndava mu mudugudu witwa
NIKUNDIRIZE. Nkajya mu rurembo rwo mu ijuru. Ariko
ntiyababwiye izina rye.
Mukristo ati: Urava i Nikundirize! Mbese hariyo
abanyangeso nziza?
Mwishakirindamu ati: Niringiye yuko bariyo.
Mukristo ati: Witwa nde?
Mwishakirindamu ati: Ntunzi, nanjye sinkuzi, ariko niba
muca muri iyi nzira; nakunda ko tujyana: kandi niba atari ho
muca ndagenda njyenyine.
Mukristo ati: Uwo mudugudu wanyu Nikundirize,
nibutse ko numvise bawuvuga ko urimo ubutunzi bwinshi?
Mwishakirindamu ati: Ni ukuri harimo na bene wacu
benshi babatunzi.
Mukristo ati: Wambwira bene wanyu abo ari abo?
Mwishakirindamu ati: Abenshi muri uwo mudugudu
wacu ni bene wacu, ariko ibirangirire ni aba: umutware
MUHINDAHINDUKA, umutware UKOZIVUZE, umutware
NIKUNDIRIZE, ba sekuruza buwo nibo uwo mudugudu
witirirwa: na MVUGONZIZA na NZIREBYIRI na
AHUSHYIZE, ni nawe marume. Nanjye narihutuye, mba
umunyacyubahiro, ariko sogokuruza yari umusare gusa,
wagashyaga areba aho ava, ntarebe aho ajya*: nanjye ubutunzi
bwanjye bwaturutse muri uwo murimo.
Mukristo ati: Ufite umugore?

* Abasare benshi bi Buraya niko bagashya. Bicara mu bwato bareba


inyuma, bateye umugongo aho bajya. Bigereranywa numuntu ushaka
kujya mu ijuru ariko agenda areba inyuma mu isi aho yavuye.

98

MWISHAKIRINDAMU
Mwishakirindamu ati: Mfite umugore wumunyangeso nziza
cyane, kandi na nyina ni umunyangeso nziza wumunyacyubahiro
witwa NDYARYA. Umuryango wumugore wanjye ni
uwicyubahoro cyinshi; azi uko akwiriye kumera, avugana
numwami cyangwa uworoheje; nkuko umugani uvuga ngo
imfura yibwami ni iyaharaye. Nemeye yuko mubyo kubaha Imana
dutandukana hato nabakabya kwirinda, ariko ni ku mpamvu ebyiri
zidakomeye gusa. Iya mbere ni uko tutagema umuyaga cyangwa
amazi ahurura; iya kabiri ni uko turushaho kugira umwete, iyo
kubaha Imana kwambaye imyenda myiza; dukunda kugendana
nako mu nzira, kuvirwa nizuba abantu bagushima.
Maze Mukristo aca hirya, ajya iruhande rwa Byiringiro
aramubwira ati: Ahari uyu niwe Mwishakirindamu wo mu
mudugudu witwa Nikundirize. Niba ari we tujyane ni intyoza iruta
abandi bino.
Byiringiro aramubwira ati: Mubaze: ngira ngo ntabasha
kugira isoni zo kwemera izina rye.
Mukristo arongera aramusanga; aramubwira ati: uvuga
nkuzi ibitazwi nabandi bantu bose, ngakeka ko ari wowe
Mwishakirindamu wo mu mudugudu wi Nikundirize.
Mwishakirindamu ati iryo siryo zina ryanjye nyakuri; abanzi
banjye nibo barimpimbye. Mpfa kuryihanganira, ari igitutsi, nkuko
abandi beza bihanganira amazina yibitutsi babahimbye.
Mukristo ati: Ariko ntiwigeze guha abantu impamvu yo
kuriguhimba?
Mwishakirindamu ati: Ntayo nabahaye, icyo nakoze
cyabasha kubaha urwitwazo rwo kurimpimba ni iki gusa, ni uko
njya ngira ihirwe ngahuza nibishimwa na benshi, uko ibihe biha
ibindi, nkabona indamu iteka ingwiririye. Ubwo ibyiza bingwirira
bityo, sinakwibwira ko ngira umugisha? Abanyagomwa
babintukira iki?
Mukristo ati: Nakekaga ko ari wowe numvise bavuga. Kandi
ne kuguhisha ibyo ntekereza: ngira ngo iryo zina risobanura uko
uri, rirusha uko ushaka ko tugutekereza.
Mwishakirindamu ati: Niba ukunze kwibwira ibyo,
sinabikubuza ariko niwemera ko tujyana, urabona ko ndi umugenzi
mwiza.
99

UMUGENZI
Mukristo ati: Nushaka kujyana natwe, uraba ukwiriye kugema
umuyaga namazi ahurura,ibyo wavuze ko udakunda; kandi
waba ukwiriye kwemera kubaha Imana, iyo kwambaye
ubushwambagara nkuko wakwemera kwambaye imyenda
myiza; kandi waba ukwiriye kukwemera bagufunze iminyururu
nkuko wakwemera, kugenda mu nzira gushimwa na bose.
Mwishakirindamu ati: Ntiwihindure umutware wo
kwizera kwanjye; nkundira ko nkora ibyo nshima, ariko
tujyane.
Mukristo ati: Ntituri bugendane nintambwe nimwe,
nudakora nkatwe mu byo nakubwiye.
Mwishakirindamu ati: Ntabwo nzareka ingeso zanjye
nahoranye kera, kuko atari mbi; zingirira umumaro. Niba
mudakunda ko tujyana, nzagenda njyenyine, nkuko nari
nsanzwe tutarabonana, kugeza aho abandi bazangereraho
bashaka kugendana nanjye.
Ndota yuko Mukristo na Byiringiro bamusize, bakajya
imbere. Ariko umwe muri bo arebye inyuma, abona abantu
batatu bakurikiye Mwishakirindamu, bamugeraho; abaramutsa
abubashye, nabo baramuramutsa. Umwe muri bo yitwaga
MUGUNDIRIBYISI, undi yitwa MUKUNDAFARANGA, uwa
gatatu yitwa NGUMYA: bari abamenyi ba kera ba
Mwishakirindamu, kuko bakiri bato bigiraga hamwe.
Bigishwaga numuntu witwa SINTIBYANJYE wigishirizaga
abantu mu mudugudu witwa MUKUNDINDAMU wo mu ntara
yitwa i RARI. Uwo mwigisha yabigishaga ubwenge bwo
kuronka, baronkesha kunyaga cyangwa kuriganya cyangwa
gushyeshya cyangwa kubeshya cyangwa kwigira nkabubaha
Imana. Abo bose uko ari bane bari bize cyane ubwo bwenge
bwumwigisha wabo, umuntu wese muri bo akaba yabwigisha
abandi. Bamaze kuramukanya, Mukundafaranga abaza
Mwishakirandamu ati: bariya baturi imbere ni bande?
Mwishakirandamu ati: Ni abagenzi babiri; barava kure,
baragenda ubwabo buryo, bajya mu rurembo rwo mu ijuru.
Mukundafaranga ati: Iyo baturinda, twajyanaga
tunezerewe. Kuko twese tujya muri urwo rurembo.
100

MWISHAKIRINDAMU
Mwishakirandamu ati: Niho tujya koko; ariko bariya bantu
baturi imbere bakabya kwirinda, bagakunda cyane ibyo bibwira,
bakagaya ibyabandi bibwira; nicyo gituma niba umuntu adahuza
nabo muri byose, bamwirukana, nubwo yubaha Imana cyane.
Ngumya ati: Ibyo ni bibi cyane; ariko byanditswe yuko
hariho abakabya gukiranuka, kandi abakabya batyo bacira abandi
bose urubanza mubyo batekereza. Ibyo mutahuje ni ibiki kandi ni
bingahe?
Mwishakirindamu ati: Erega ni abihare: bagira ngo
bagomba gukomeza urugendo rwabo mu mvura cyangwa mu
nkuba cyangwa mu muyaga, nkuko bari gukomeza ku mucyo.
Ariko jyeweho nkunda gutegereza ko byose bituza. Bo bemera
guhara ibyabo byose ku bwImana; jyeweho nkora ibibasha
byose gukiza ubugingo bwanjye nibintu byanjye. Bo bakunda
gukomeza ibyo bibwira, naho abandi bose babyanga; jyeweho
nkunda kubaha Imana, iyo kutanzwe cyangwa kutanshyize mu
kaga. Bakunda kubaha Imana iyo kwambaye ubushwambagara,
kugawa ariko jyeweho ngukunda iyo kugenda habayeho umucyo,
kwambaye imyenda myiza, gushimwa.
Mukundibyisi ati: Komeza utyo nshuti yanjye
Mwishakirindamu! Ku bwanjye, umuntu ubasha gukomeza ibyo
afite, akabyibuza ku bwubwenge buke, mwita umupfu. Tugire
ubwenge nkinzoka (Mat 10:16). Ku mucyo niho umuntu yanika.
Witegereze ku nzuki, ko ziruhuka ku gihe cyimvura, zikajya
gutara ku mucyo, aho zibasha kwishima. Imana igihe kimwe
ivuba imvura, ubundi ikavusha izuba; ubwo bariya ari abapfu
bagenda mu mvura, twe biraduhagije ko tugenda ku mucyo. Ku
bwanjye nkunda kubaha Imana uburyo buhura nimigisha myiza
twahawe nayo, ubwo Imana yaduhaye ibyiza byubu bugingo,
ninde ufite ubwenge watekereza ko idashaka ko tubikomeza?
Mbese Aburahamu na Salomo ntibatunze bubaha Imana?
Ngumya ati: Ngira ngo turahuje kuri ibyo reka tubirekere aho.
Mukundarafaranga ati: Tubirekere aho koko. Ubwenge
nibyanditswe byera byombi biri mu ruhande rwacu. Uwanga
kubyemera aba atazi umudendezo we, kandi aba adashaka
kwikiza.

101

UMUGENZI
Mwishakirindamu ati: Bene Data, twese ubwo turi
abagenzi tujya mu rurembo rwo mu ijuru, reka mbabaze iri
jambo, ritwibagize ubwo bupfu. Icyo mbaza ni iki. Umwigisha
cyangwa umukene yabona uburyo bwo gutunga imigisha myiza
yubu bugingo, ariko akamenya yuko icyabimuha ari uko
yakwihindura uwubaha Imana, mbese hari uwabimugaya
nubwo mbere atabihirimbaniraga? Kandi se yagenza atyo,
byamubuza kwitwa intungane?
Mukundafaranga ati: Mumenye neza ibyo ubajije, abandi
nibanyemerera, ndagerageza kugusubiza. Reka mbanze
ngusubize ku byumwigisha. Umwigisha wumunyangeso nziza
yakwigisha ahamuhesha ibihembo bike, agashaka ahandi
hamuhesha ibirutaho cyane, akibwira yuko batabura
kumutoranya ngo bahamushyire, yagira umwete wo kwigisha
no kubwiriza, agahindura bimwe mubyo yigisha byangwa naba
ha handi; ku bwanjye simbona impamvu ikwiriye kumubuza
kugenza atyo kandi nibindi byinshi bimeze bityo, niba
yarahamagawe nImana, kandi yakora atyo ntibyatuma ataba
intungane. Impamvu zanjye ni izi:
1. Gushaka ahamuhesha ibirutaho si bibi, nta wahakana
ibyo, kuko Imana ari yo yamuhaye ubwo buryo, nuko
abonye uko ahatumwa, ahatumwe, ntacyo yibajije ku
bwumutima uhana (Abakor 10:25)
2. Kuhashaka gutuma arushaho kugira umwete wo
kwiga no kubwiriza, bigatuma arushaho kuba umwigisha
mwiza, agakunda kugwiza ubwenge. Nabyo Imana
yabishima.
3. Kandi arekera bimwe mubyo yigisha kugira ngo
ahuze umutima nabantu be, abakorera neza. Nabyo si
bibi; kuko byerekana yuko akunda kwihotorera abandi,
kandi yuko afite ingeso zigikundiro, bigatuma arushaho
kuba uwo kwigisha ibyImana.
4. Noneho umwigisha urekera ahamuhesha bike kugira
ngo abone ahamuhesha byinshi, ntakwiriye kugayirwa ko
yifuza indamu; ahubwo akwiriye gushimirwa ko yagwije
ubwenge numwete ngo ahabone, akumvira guhamagara
kwImana agakurikiza uburyo yamuhaye bwo gukora
ibyiza.
102

MWISHAKIRINDAMU
Reka nsubize nijambo ryawe rya kabiri. Nihaba hariho
umukene, agahinduka uwubaha Imana kugira ngo atunge ibyo
mu isi, akibwira ti: Ndi umukene, ariko ninigishwa ibyImana,
nibwo nzabona vuba umurimo umpesha amafaranga, nkubahwa,
nkagira inshuti, nkarongora umukobwa wa runaka; ku bwanjye
ngira ngo yaba akoze neza, kuko yigiriye iyo nama. Impamvu
zanjye ni izi:
1. Kwihindura uwubaha Imana ni byiza, nta mpamvu yako
yabasha kuguhindura kubi.
2. Si bibi guhembwa byinshi cyangwa kugira inshuti cyangwa
kurongora umukobwa wa runaka. Uheshwa ibyo nuko
yihinduye uwubaha Imana, ahabwa ibyiza nabeza kuko
yihinduye mwiza: ibyo atunga ni byiza, akabiheshwa no
kwihindura uwubaha Imana: nabyo ni byiza. Nuko;
biragaragara yuko kwihindura uwubaha Imana kugira ngo
atunge ari byiza rwose. Bose bashima ibyo Mukundafaranga
yashubije Mwishakirindamu, bibwira ko nta wabihinyura. Nuko
babonye yuko Mukristo na Byiringiro bataragera aho umuntu
yananirwa kugeza ijwi, bahuza inama yo kubakurikira,
babageraho bakababaza iryo jambo. Barushaho kubishakishwa
nuko
abo
bagishije
impaka
Mwishakirindamu.
Barabahamaraga, barahagarara, barabarinda. Bakigenda
batarabageraho, bahuza inama yuko umusaza Mugundiribyisi
aba ari we ubabaza, atari Mwishakirindamu, kuko bagira ngo
batamusubizanya uburakari bwaturutse kuri bya biganiro byabo.
Babagezeho barabaramutsa, Mugundiribyisi abaza
Mukristo na mugenzi we iryo jambo, ababwira kubasubiza
nibabibasha.
Mukristo arabasubiza ati: Umeze nkumwana muto kubyo
kubaha Imana yasubiza iryo jambo nayandi inzovu nka ryo.
Ubwo ari bibi gukurikira Kristo ku bwimitsima (Yoh 6:26),
mbese ntibirushaho kuba bibi kumuhindura icyo kugutungisha
ibyisi, ukabyishimira? Nta bandi tubona bibwira batyo, batari
abapagani cyangwa indyarya cyangwa abadayimoni cyangwa
abarozi.

103

UMUGENZI
Abapagani bibwiye batyo ni Hamori na Shekemu. Ubwo
bifuzaga umukobwa wa Yakobo ninka ze, bakamenya ko nta
kindi cyabibahesha kitari ugukebwa nkuko Imana yategetse
Aburahamu, babwiye bagenzi babo bati: Umugabo wese
nakebwa nkabo, inka zabo nibintu byabo, namatungo yabo
yose bizaba ibyacu. Umukobwa wa Yakobo ninka ze nibyo
bashakaga, kubahira Imana kugira ngo babyiheshe. Usome icyo
gitekerezo cyose (Itang 34:20-24)
Abafarisayo bindyarya nabo bibwiraga batyo.
Basengaga byinshi, ariko bwari uburyarya, icyo bashakaga
kwari ukurya ingo zabapfakazi. Imana yabaciriye urubanza
ruruta izindi (Luka 20:46-47).
Yuda Isikariyota, uwo Umwami Yesu yagereranije na
satani, nawe yibwiraga atyo. Yakurikiriraga Yesu isaho
yimpiya, ngo ajyane ibyo babikagamo (Yoh 6:70-71; 12:4-6).
Maze ararimbuka. Na Yesu yamwise umwana wo kurimbuka.
Simoni umurozi nawe yibwiraga atyo: yashakiye Umwuka
Wera kugira ngo amuheshe ifeza, Petero amucira urubanza
rukwiriye ibyo (Ibyak 8:18-23).
Kandi nibwira yuko uwubahira Imana gutunga ibyisi,
uko kubaha azaguteshwa no kubigundira. Yuda yihinduye
uteshejwe ibyisi no gukurikira Yesu: ariko kuko yabikoreye
kubona amafaranga, hanyuma agurira Shebuja kubona andi.
Ubwo mushubije kwa kubaza kwanyu muti, Ntikizira kubahira
Imana kugira ngo biguheshe indamu, kuba muvuze ijambo
nkiryabapagani
nindyarya
nabadayimoni,
ni
uko
muzahembwa ibikwiriye ibyo mukora.
Bahagarara barebana, ntibagira icyo basubiza Mukristo.
Byiringiro ashima ibyo Mukristo abashubije, nuko baraceceka
rwose. Maze Mwishakirindamu na bagenzi be barikanga,
bisigaza inyuma kugira ngo Mukristo na byiringiro bajye
imbere. Mukristo abwira mugenzi we, ati: Ubwo bariya
batsinzwe nibyo abantu bababwiye, bizacura iki, Imana
nibacira urubanza? Ubwo baducecekeye tumeze nkinzabya
zibumba, bizacura iki nibahanwa nibirimi byumuriro
ukongora (Abaheb 12:19)?
104

DEMA NA MUKA LOTI NURUZI RWIZA


18.

DEMA NA MUKA LOTI NURUZI RWIZA

Mukristo na Byiringiro bajya imbere, bagera mu kibaya cyiza


cyitwa KWIYARA, banyuramo banezerewe cyane. Bakimara
vuba, kuko atari kikini. Ahajya guhera, hari agasozi kitwa i
NDAMU, karimo aho bacukura ifeza, bazicukura mu rwobo
rurerure. Abandi bagenzi bateshuwe no kuhareba, kuko ifeza
ziguma; maze begereye umunwa wurwo rwobo, igitaka
kirariduka bagwamo, baravunagurika barapfa. Abandi urwo
rwobo rwarabaremaje, ntibakira ubwo burema, barinda bapfa.
Maze ndota yuko iruhande rwurwo rwobo, bugufi
bwinzira hahagaze umuntu witwaga DEMA, ahamagara
abagenzi ngo baze barurebe. Ahamagara Mukristo na mugenzi,
ati Yemwe yemwe, nimunyure hano mubone icyo mbereka.
Mukristo ati: Ni kintu ki gikwiriye kudutesha inzira?
Dema ati: Hariho urwobo rwifeza nabazicukura.
Nimuza murabona ubutunzi bwinshi murushe buke.
Byiringiro ati: Reka tugende turebe.
Mukristo ati: Njyewe sinjyayo, kuko numvise bavuga hariya
hantu, kandi ko hica abantu benshi: kandi izo feza zimeze
nkikigoyi ku bazishaka, kuko zibabuza urugendo rwabo.
Mukristo ararangurura abaza Dema ati: Aho hantu si
habi? Ntihabujije benshi urugendo rwabo?
Dema ati: Si habi cyane, keretse ku batitonda. (Icyakora
abivugana ipfunwe)
Mukristo abwira Byiringiro ati: Ntiduteshuke nintambwe
imwe, ahubwo dukomeze inzira,
Byiringiro ati: Nzi yuko Mwikirishandamu naza, Dema
akamuhamagara nkuko aduhamagaye, ari buteshuke, ajye
kuhareba.

105

UMUGENZI
Mukristo ati: Ntari bubure guteshuka, kuko idini ye
imujyana muri iyo nzira. Ndetse ndakeka yuko azapfirayo.
Dema arongera arabahamagara ati: Ntimushaka kureba?
Mukristo aramwerurira ati: Dema uri umwanzi wingeso nziza
zikundwa nUmwami wiyi nzira. Umwe mu bacamanza be
yamaze kuguciraho iteka guteshuka kwawe (2 Tim 4:10), none
ushakira iki kutuzana natwe muri urwo rubanza? Kandi
twateshukaho na gato, Umwami wacu ntiyabura kubimenya,
akadukoza isoni aho dushaka kuzahagarara imbere ye dushize
ubwoba.
Dema arabasubiza ti: Ndi mwene wanyu: mwatinda aha
ho hato, nanjye najyana namwe.
Mukristo aramubaza ati witwa nde? Ntiwitwa nkuko
naguhamagaye?
Dema arasubiza ati: Nitwa Dema koko, ndi uwo mu
rubyaro rwa Aburahamu. Mukristo ati: Ndakumenye: Gehazi ni
sogokuruza wawe, na Yuda Isikariyota ni so, nawe ugeze
kirenge mu cyabo. Uratwoshya nka Satani. So yamanitswe
Imana imuhora, ubugome; nawe ukwiriye ibihembo bihwanye
nibye
(2 Abam 5:20-27; Mat. 26:14-15; 27:1-5). Nitugera aho
umwami wacu ari, ntituzabura kumubwira ibyo utugiriye.
Baramureka, baragenda. Ibyo bishize, Mwishakirindamu
bagera aho Dema yari ari arabahamagara, arabarembuza, uwo
mwanya bajyana aho ari. Icyo ntazi ni uko bagiye ku munwa wa
rwa rwobo kurunguruka, bakagwamo; cyangwa yuko
bamanutse bakajyamo bagacukura, cyangwa yuko bagiyemo
bakicwa numwuka ucucumukamo. Icyo nzi ni uko batongeye
kuboneka ukundi muri iyo nzira.
Mukristo araririmba ati:
Mwishakirindamu akunda Dema uwo.
Bahuje umutima, baranezerewe.
Umwe ahamagaye umwe undi ariruka
Ajya aho ari ashaka iyo ndamu ye

106

DEMA NA MUKA LOTI NURUZI RWIZA


Nuko rero bombi babiheramo,
Bahisemo ibyisi ntibarenga aho
Nta wamenya ibyabo namaherezo:
Ariko bazajya bate mu ijuru? (Ijwi 299)
Hirya yicyo kibaya, abagenzi bagera ku nkingi ihagaze ku
nzira: bombi irabatangaza, kuko ishusho yayo yasaga
niyumugore wahindutse inkingi. Barayitegereza, bamara
umwanya bananirwa kumenya icyo ari cyo. Nyuma
Byiringiro abona amagambo yanditswe ku mutwe wayo
uburyo buruhije. Maze kuko atize gusoma cyane,
akamenya yuko Mukristo yabyize, aramuhamagara ngo
ahari yabimenya. Araza amara umwanya asoma inyuguti
imwe imwe; amenya yuko amagambo ari aya ngo,
Mwibuke muka Loti. Ayasomera mugenzi we. Bombi
bamenya ko ari yo nkingi yumunyu muka Loti
yahindutse, Imana imuhora kureba inyuma ku
bwumutima wifuza, ubwo yavaga i Sodomu (Itang
19:26). Icyo gitangaza kibavugisha aya magambo.
Mukristo aravuga ati: Tubonye iyi nkingi mu gihe
gikwiriye. Byakurikiye neza koshywa na Dema guteshuka
tukareba wa musozi witwa i Ndamu. Iyaba twateshutse,
nkuko yadusabye kandi nkuko washatse, mwene Data
natwe tuba twahindukiye akabarore abadukurikiye.
Byiringiro ati: Nihannye ubwo bupfu bwanjye;
kandi ntangajwe nuko ntahindutse nka muka Loti. Icyaha
cye nicyanjye bitandukana bite? We yarebye inyuma
gusa; jyeweho nifuzaga kugenda ngo ndebe. Nkozwe
nisoni zuko ibyo byinjiye mu mutima wanjye. Icyakora
nshimira Imana Ubuntu bwayo.
Mukristo ati: Twite kubyo tubonye hano, tujye
tubyibuka kugira ngo bizadufashe mu bihe bizaza. Uyu
mugore yakize iteka rimwe, kuko atarimbukanye ni
Sodomu: maze arimburwa nirindi, nkuko tubonye,
ahinduka inkingi yumunyu.
107

UMUGENZI
Byiringiro ati: Uvuze ukuri koko: aduhindukire akabarore
nicyitegererezo. Abe akabarore gatuma twirinda icyaha cye;
abe nicyitegererezo cyiteka rizaba ku bantu batazita kuri ako
kabarore. Ariko rero cyane cyane ntangajwe nuko Dema na
bagenzi be bagitinze aho ngaho, bagatinyuka gushaka bwa
butunzi, kandi ari bwo bwatumye uyu mugore ahinduka inkingi
yumunyu. Nyamara we yarebye inyuma abwifuza gusa;
ntidusoma yuko yateshutse mu nzira intambwe nimwe. Kandi
niryo teka ryamubayeho ryamuhinduye akabarore kitegeye aho
bari, kuko bakubura amaso batabura kumureba.
Mukristo ati: Ni igitangaza koko cyerekana yuko imitima
yabo inangiwe rwose. Ndabahwanya nabahangara kwibira
imbere yumucamanza, cyangwa abakegeta imigozi yisaho
zamafaranga, bakayibira munsi yigiti abajura bamanikwaho.
Byanditswe yuko abi Sodomu bari abanyabyaha bikomeye,
kuko bakoreraga ibyaha imbere yUwiteka abareba, nubwo
yabagiriye neza, kuko igihugu cyabo cyari kimeze nkuko
Edeni yameraga kera (Itang 13:10-13). Nicyo cyatumye
bamutera umujinya mwinshi, barimbuzwa umuriro uvuye mu
ijuru. Ibyo bitumenyesha neza yuko abakorera ibyaha imbere
yakabarore gahorera imbere yabo kubarinda, nkuko ba Dema
bakora, bazacirwaho iteka riruta ayandi.
Byiringiro ati: Uvuze ukuri koko, ariko ni imbabazi
zikomeye zImana yuko wowe, cyangwa cyane cyane jyewe,
tutahindutse akabarore nkuyu. Nicyo gituma dukwiye gushima
Imana no kuyubaha no kujya twibuka muka Loti.
Mbona yuko bakomeza inzira, bagera ku ruzi rwiza
Umwami Dawidi yise URUZI RWIMANA, ariko Yohana
yarwise URUZI RWAMAZI YISOKO YUBUGINGO
(Zab 6:9; Ibyahish 22:1). Inzira yabo yakikiraga urwo ruzi:
Mukristo na mugenzi we bagendaga barukikiye banezerewe
cyane, bakanywa ku mazi yarwo, akabamara inyota,
akabasubizamo intege. Kandi hakurya no hakuno yarwo hari ibiti
bitoto byamoko yose byera imbuto ziribwa, ibibabi byabyo
baka-

108

BWIHEBE
birira kubabuza gutumba cyangwa kurwara izindi ndwara zifata
abagenzi. Urwo ruzi rwacaga mu cyanya cyarimo uburabyo
bwiza cyane nubwatsi buhorana itoto iteka ryose. Muri icyo
cyanya bararyama barasinzira, kuko ari aho gusinziririra
biziguye (Zab 4:8; 23:2). Uko bakangutse, basoromaga imbuto
za bya biti, bakazirya, bakanywa ku mazi ya rwa ruzi,
bakaryama bagasinzira. Bamara iminsi bakora batyo. Igihe
bashatse kugenda gisohoye, kuko urugendo rwabo rwari
rutarashira, bararya, baranywa, baragenda.
19. BWIHEBE
NDOTA yuko bamara akanya bagikikiye rwa ruzi. Maze inzira
itandukana narwo, bagira agahinda kenshi, ariko ntibahangara
kureka iyo nzira. Aho inzira iteshukira ku ruzi, yarimo amabuye
menshi, kandi ibirenge byabo byari bihishijwe imputa
nurugendo. Nicyo cyatumye imitima yabo icogozwa cyane
niyo nzira (Kubara 21:4); nuko bagenda bifuza indi.
Imbere yabo ho gato, hari urwuri ibumoso bwiyo nzira, hari
nirembo ryinjiza umuntu muri rwo, urwo rwuri rwitwaga
URWURI RWINZIRA ITESHUKA. Mukristo abwira mugenzi
we ati: Niba uru rwuri rukikiye inzira yacu, tunyuremo. Ajya ku
irembo ngo arebe, abona inzira ikikiye iyabo hirya yuruzitiro.
Aramubwira ati: Bimeze nkuko nifuzaga: aha niho heza;
ngwino, Byiringiro duce mu irembo.
Byiringiro ati: Iyo nzira nituyobya, biragenda bite?
Mukristo ati: Si iyo kutuyobya; dore ntikikiye inzira
yacu? Nuko Byiringiro yumvira mugenzi we, aramukurikira aca
muri iryo rembo, bagera muri ya nzira yindi, basanga ari nziza,
itababaza ibirenge. Kandi barebye imbere yabo, babona umuntu
uri muri iyo nzira witwa Mwiyiringira, baramuhamagara,
bamubaza aho iyo nzira ijya. Arabasubiza ati: Irajya ku irembo
ryururembo rwo mu ijuru.
Mukristo abwira mugenzi we ati: Sinakubwiye? Dore,
turagenda neza.

109

UMUGENZI
Baramukurikira, bakomeza iyo nzira. Maze burira,
umwijima uba mwinshi, ntibareba wa wundi ubari imbere.
Nuko Mwiyiringira uwo, kuko atabashije kureba inzira,
agwa mu bushya burebure, bwacukuwe na nyiri icyo gikingi
kugira ngo yiciremo abapfu bihimbaza; avunagurwa nuko
kugwa. Mukristo na mugenzi we bumva agwa,
barahamagara bati ubaye iki? Ntihagira ubasubiza, bumva
umuniho gusa. Byiringiro arabaza ati: none turi he? Mugenzi
we araceceka, kuko yari atangiye gukeka yuko ahari
bayobye kandi ari we wabayobeje; imvura nyinshi itangira
kugwa, ijuru rirahinda, inkuba zirakubita, imirabyo irarabya;
baratinya, umugezi uruzura amazi arushaho kugwira.
Byiringiro araniha, aravuga ati: Iyo nkomeza inzira
simvemo!
Mukristo ati: Twabonye iki cyakekesha umuntu yuko iyi
nzira yatuyobya?
Byiringiro ati: Nayitinye, tutarayigeramo, nguhana
buhoro: mba naguhannye cyane ni uko unduta ubukuru.
Mukristo ati: Nshuti yanjye, mbabarira, mbabajwe nuko
nakuyobeje, nkakujyana mu kaga kangana gatya.
Ndakwinginze mbabarira.
Byiringiro ati: Humura, mwene Data, ndakubabariye:
kandi wemere yuko ibi bituviramo umumaro ubwa nyuma
Mukristo
ati:
Nishimiye
yuko
ndi
kumwe
numunyambabazi, ariko twe guhagarara aha, ahubwo
tugerageze gusubira inyuma.
Byiringiro ati: Mwene Data, reka njye imbere. Mukristo
ati: Ahubwo reka abe ari jye ujya imbere, mbanze mu kaga
ko mu nzira, kuko ari njye watumye tuyoba twembi.
Byiringiro ati: Oya. Ninjye ujya imbere, ahari umutima
uhagaze watuma twongera kuyoba.
Bumva ijwi ribahumuriza riti: Werekeze umutima
ku nzira nyabagendwa, ya nzira wabanje kunyuramo:
hindukira
usubireyo
(Yeremiya
31:24).
Maze
amazi yari yuzuye cyane, gusubirayo kubatera

110

BWIHEBE
akaga gakomeye. (Maze menya yuko kuva mu nzira yImana
turimo bibangutse biruta kuyisubiramo twayivuyemo).
Bagira umwete cyane wo gusubira inyuma, ariko umwijima
wari mwinshi, namazi yari maremare; nicyo cyatumye baba
mu kaga ko kurengerwa inshuro cyenda cyangwa cumi.
Kandi nubwo bagize umwete mwinshi, ntibashobora kugera
kuri rya rembo muri iryo joro. Nyuma basanga ubwugamo
buto, bicara munsi yabwo, bategereza ko bucya. Maze kuko
bananiwe barasinzira. Aho bari basinziriye ntihari kure
yumusozi witwa i SHIDIKANYAMANA, wubatseho
igihome, nyiracyo yari igihanda cyitwa BWIHEBE. Mu
gikingi cyacyo niho bari basinziriye. Kibyuka kare mu
gitondo, kigendagenda mu gikingi cyacyo, gisanga Mukristo
na Byiringiro basinziriye. Kirabakankamira, kirabakangura,
kibabaza aho baturutse nicyo bakora mu gikingi cyacyo.
Baragisubiza bati: Turi abagenzi, twayobye. Igihanda
kirababwira kiti iri joro mwansuzuguye kuko mwandibatiye
igikingi, mukagisinziriramo. Mwakoze icyaha: reka
mbajyane iwanjye! Ntibabasha kwanga kuko cyabarushaga
amaboko; kandi ntibabona icyo bavuga, kuko bari biyiziho
icyaha. Nuko icyo gihanda kirabashorera kibajyana mu
gihome cyacyo, kibafungira mu kazu kari hasi yubutaka,
karimo umwijima mwinshi numunuko mubi ubababaza
cyane. Bamaramo iminsi ine namajoro ane batarya
batanywa, batabona umucyo cyangwa umuntu wabasuhuza;
ni uko bari mu mubabaro, mwinshi, batandukanirijwe kure
yinshuti nabakunzi babo (Zab 88:18). Mukristo arusha
mugenzi we agahinda, kuko ari we watumye bayoba bakajya
muri ayo makuba.
Ijoro rya mbere
Icyo gihanda Bwihebe cyari gifite umugore wigishegabo

111

UMUGENZI
witwa NYIRABYIRINGIROBIKE: kiryamye, kimubwira ibyo
cyagiriye abo bagenzi. Kimubaza ikindi gikwiriye kubagirira.
Akigira inama ati: Ni ibyukuri mu gitondo, uzabakubite cyane
we kubababarira.
Umunsi wa kabiri
Kibyutse mu gitondo, cyenda igikoni kinini, kiramanuka,
cyinjira muri ka kazu barimo. Kibanza kubatuka nkutuka
imbwa, nubwo batagishubije ijambo ribi na rimwe.
Kirabadukira, kibakubita cyane; ntibabasha kugira icyo
bihereza, kandi aho bari baryamye ntibabasha kwihindukiza.
Kiragenda kibasiga biganyira amaganya menshi no kuribwa
kwabo; nuko biriza uwo umunsi basuhuza umutima baboroga
cyane. Iryo joro, umugore wicyo gihanda avugana nacyo,
yumva ko bakiriho, abwira ikigabo cye ati: Uzababwire
biyahure.
Umunsi wa gatatu
Nuko mu gitondo kijya aho bari, kibatukagura nkubwa mbere,
gisanga bababazwa cyane na za nkoni, kirababwira kiti: Ubwo
mutazasohoka ukundi aho muri, icyiza ni uko mwakwiyahuza
intambi cyangwa umugozi cyangwa umuti wica. Mushakira iki
kubaho, ubwo kurimo imibabaro ingana ityo?
Bacyinginga kubarekura: kibareba igitsure, kirabadukira,
kirabaturumbukira, kiba cyarabishe rwose ni uko cyafashwe
nigicuri cyakundaga kugifata ubundi ku mucyo; kimara
umwanya kirabya ukuboko; kiragenda kibasiga nka mbere, ngo
bajye inama yicyo bakora. Izo mbohe zirabazanya ziti: Dukore
ibyo atubwiye, cyangwa turorere?
Mukristo abaza mugenzi we ati: Turakora iki? Kubaho
kwacu kwa none ni kubi cyane. Ku bwanjye mpeze mu
rungabangabo: sinzi yuko icyizere ari uko twabaho tumeze
dutya, cyangwa ari uko twapfa nonaha. Umutima wanjye
uhitamo kwiyahuza umugozi, bindutira kubaho: ikuzimu niho
heza: harusha iyi nzu yimbohe kunduhura.

112

BWIHEBE

Mbese, twumvire inama ya cya gihanda?


Byiringiro ati: Sinzi yuko tumerewe nabi cyane:
nahitamo gupfa, bindutira kugumya kumera ntya iteka.
Ariko reka twibwire:
Nyiri igihugu tujyamo yarategetse ati: Ntukice. Iryo
tegeko ritubuza kwica undi, noneho ntirirushaho
kutubuza kwiyica? Uwica undi, aba yishe umubiri we
gusa; ariko uwiyica, aba yicanye umubiri nubugingo.
Kandi mwene Data, umva ko uvuze uti, ikuzimu
harusha aha hantu kunduhura: ariko mbese wibagiye i
Gehinomu, aho abicanyi batazabura kujya? Byanditswe
ngo: Nta mwicanyi uhabwa ubugingo buhoraho
(1 Yoh 3:15). Kandi twibwire yuko cya gihanda
Bwihebe kidashobora byose, kuko numvise yuko
nabandi bafashwe nacyo bakagicika. Ahari Imana
yaremye isi yabasha kucyica: cyangwa ahari
yacyibagiza gufunga urugi; cyangwa ahari cyakongera
kuzukirirwa nigicuri imbere yacu, kikaharabira!
Cyakongera kumera gityo, ngambiriye yuko nagira
ubutwari ngakora icyo nshobora cyose ngo nkikize.
Nabaye umupfu kuko kare ntagerageje kucyikiza.
Ariko nshuti yanjye twihangane igihe gito, kuko ahari
igihe cyasohora tugakira: ariko reka tureke kwiyahura
tukihindura abicanyi. Byiringiro ahumurisha mugenzi
we ayo magambo, aramugerura. Biriza uwo munsi bari
mu mwijima bameze nabi. Bugiye kwira cya gihanda
kirongera kiramanuka, cyinjira muri ka kazu ko munsi
yubutaka ngo kimenye yuko bacyumviye. Kigezemo,
gisanga bakiriho, kirarakara cyane, kirababwira kiti:
kuko mutanyumviye, muzifuza muti iyo tutavuka.
Bahinda imishyitsi cyane, Mukristo arahondobera;
maze arahembuka, barongera bajya inama yibyo icyo
gihanda cyabategetse. Mukristo arongera asa
nushaka kucyumvira. Maze Byiringiro amusubiza ubwa
113

UMUGENZI
kabiri, ati: Mwene Data, wibagiwe uko wari intwari? Apoluoni
ntiyakunesheje, cyangwa ibyakubereyeho muri cya gikombe
cyigicucu cyurupfu nabyo ntibyakunesheje. Umaze kunyura
mu miruho myinshi nibiteye ubwoba nibitangaza byinshi:
none ucitse ubwoba? Dore ndi kumwe nawe muri aka kazu
kabi, kandi undusha amagara cyane. Kandi twasangiye
gukomereka no kugira inzara ninyota no kuba mu mwijima,
ariko dukomeze kwihangana. Ibuka uko wari umugabo muri
rwa rurembo Mburamumaro, ntiwatinye iminyururu cyangwa
ka kazitiro cyangwa urupfu nagashinyaguro. Nuko twihangane
uko dushoboye, kugira ngo twe gukorwa nisoni zidakwiriye
umukristo.
Nijoro cya gihanda numugore wacyo baryamye, akibaza
ibyimbohe zacyo yuko zumviye inama yacyo. Kiramusubiza
kiti: Ibyo birimarima bifite imitima ikomeye: bihitamo
kwihanganira ibyago byose bibirutira kwiyahura. Arakibwira
ati: Ejo mu gitondo uzabajyane mu mbuga, ubereke amagufwa
nibihanga byabantu wishe kera, ubakangishe ubabwira uti:
Iminsi irindwi itarashira, nzabatanyagura nkuko natanyaguye
bagenzi banyu aba.
Umunsi wa kane
Nuko mu gitondo, cya gihanda kirongera kijya aho bari,
kibajyana mu mbuga, kibereka amagufwa nkuko umugore
wacyo yakigiriye inama. Kirababwira kiti: Aya ni amagufwa
yabagenzi bameze nkamwe, bandibatiye igikingi nkamwe,
ndabafata; ngeze aho nashakiye, ndabatanyagura. Iminsi cumi
itarashira, nzabagirira ntyo namwe. Nimugende, musubire mu
isenga yanyu! Kivuze ibyo, kibasubizayo kigenda kibakubita.
Biriza uwi munsi barababara cyane. Bwije, icyo gihanda
numugore wacyo Nyirabyiringirobike baryamye, barongera
bajya inama yimbohe zabo. Icyo gihanda gitangazwa nuko
kitabashije kubicisha inkoni cyangwa kubemeza kwiyica.

114

BWIHEBE
Umugore wacyo arakibwira ati: Ahari bihanganishwa no
kwiringira yuko babona abantu babakuramo: cyangwa ahari
bafite icyo kumena ibyuma bifunze inzugi, bakiringira ko
cyabahesha gucika. Icyo gihanda kiramubwira kiti: ibyo nibyo
uvuze, mukunzi wanjye! Nuko nzabasaka hose mu gitondo.
Maze mu gicuku za mbohe zitangira gusaba Imana,
zikesha ijoro zisaba. Umuseke ugiye gutambika, Mukristo
aratangara, arirakarira ati: Ndi umupfu ntya! Naryamye mu
kazu kimbohe kanuka, kandi mbasha kwikiza uwo mwanya!
Mfite
urufunguzo
mu
myambaro
yanjye
rwitwa
IBYASEZERANIJWE, rubasha gufungura ibyuma bifunze
inzugi zose ziki gihome cyi Shidikanyamana. Byiringiro
aramusubiza ati: Uvuze inkuru nziza; rukuremo ugerageze.
Mukristo arukura mu myambaro ye, agerageza gufungura urugi
rwa ka kazu ko munsi yubutaka. Rukinguka uwo mwanya
rutamuruhije, bombi barasohoka, ajya ku rugi rundi rujya mu
mbuga, narwo arufunguza rwa rufunguzo. Ajya ku rugi
rwicyuma rukinze irembo, maze urwo rufunguka rumuruhije
cyane, ariko ntirwananira urwo rufunguzo. Basunika urwo rugi
ngo bacike vuba; maze rugikinguka, rukaka cyane, cya gihanda
Bwihebe kirakanguka. Kibyutswa vuba no kubakurikira ngo
kibafate;
kizukirwa
nigicuri
kiraraba,
nticyabasha
kubakurikira. Bariruka, bagera ku nzira yUmwami wabo,
barakira, kuko bavuye mu butware bwa cya gihanda.
Maze bajya inama yicyo bari bukore kugira ngo baburire
abandi bazagera kuri rya rembo, badateshuka bagafatwa na cya
gihanda. Bashinga inkingi kuri iryo rembo, bandikaho aya
magambo, bati inzira icyamiye muri iri rembo ijya mu gihome
cyi Shidikanyamana. Nyiracyo ni igihanda cyitwa Bwihebe
gisuzugura Umwami wigihugu cyo mu ijuru, gishaka
kurimbura abagenzi be bera.

115

Uko bacitse mu gihome cyi Shidikanyamana

116

BWIHEBE
Nuko ababakurikiye benshi basoma ibyo byanditswe, bakira
ayo makuba. Mukristo na Byiringiro bamaze gushinga iyo
nkingi, bararirimba bati:
Twataye inzira nziza
Duca ahatanyurwa:
Icyo cyatumye ibyago
Bihadufatira.
Uzadukurikira
Agana mu ijuru
Azirinde igihanda
Gitera ubwihebe! (Ijwi 78)
20.

IMISOZI YIGIKUNDIRO

BAKOMEZA urugendo bajya ku MISOZI YIGIKUNDIRO,


nyirayo ni umwami nyiri wa musozi wi Biruhanya. Baterera
iyo misozi, babona imirima nibigombe byibiti byera imbuto
ziribwa, babona ninzabibu namasoko. Baranywa,
bariyuhagira, barya imbuto zinzabibu, uko bashatse. Mu
mpinga ziyo misozi hari abungeri baragira intama bahagaze
iruhande rwinzira. Ba bagenzi barabasanga, bishingikiriza
inkoni zabo, nkuko abagenzi barushye bakora, barababaza
bati: Iyi misozi yigikundiro ni iya nde? Nizi ntama zirisha
ni izande? Abungeri bati iyi misozi ni iyigihugu cyImanueli
(Mat 1:2), yitegeye ururembo rwe: izi ntama nazo ni ize,
kandi yarazipfiriye (Yoh 10:11-15).
Mukristo ati: Iyi niyo nzira ijya mu rurembo rwo mu
ijuru?
Abo bungeri bati: Niyo nta yindi.
Mukristo ati: ni kure kungana iki?
Abo bungeri bati: Urugendo ni urwo kunanira abatazagerayo
byukuri.
Muri Bibiliya muri (Mat 1:2) haranditswe ngo: Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka
yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se

117

UMUGENZI
Mukristo ati: Iyi nzira irimo akaga, cyangwa ni nziza?
Abo bungeri bati: Ni inzira kubo yatunganirijwe, ariko
abanyabyaha bazayigwamo (Hosea 1:9).
Mukristo ati: Hariho uburuhukiro, aho abagenzi barushye
baruhukira? Abo bungeri bati: Umwami nyiri iyi misozi
yadutegetse
ko
tutibagirwa
gucumbikira
abashyitsi
tukabazimanira (Abaheb 13:2). Noneho ibyiza byaha hantu
byose ni ibyanyu. Kandi ndota yuko abo bungeri bamenye ko
ari abagenzi babaza amagambo nkayo bajya babazwa nabandi.
Bati: murava he? Kandi bati mwinjiye muri iyi nzira mute?
Kandi bati: Mwayikomeje mute? Ko abatangira kuza ino
bakagera kuri iyi misozi ari mbarwa. Bumvise ibyo
babashubije, abo bungeri barabishima, babarebana urukundo
barababwira bati: Murakaza ku misozi yigikundiro.
Amazina yabo bungeri ni BWENGE na KAMENYERO na
NTAGOHEKA na MUTARIGANYA. Babafata mu ntoke,
babajyana mu mahema yabo, barabagaburira. Barababwira bati:
turashaka ko mumarana natwe iminsi mike, kugira ngo
tumenyane cyane, namwe murye ibyiza byo kuri iyi misozi
yigikundiro, mwidagadure. Barabyemera. Uwo mwanya
bararyama, kuko ijoro ryari rishyize kera.
Maze ndota yuko mu gitondo abo bungeri bahamagaye
Mukristo na Byiringiro, ngo bazererane nabo kuri iyo misozi.
Nuko bamara umwanya bazererana, bitegera hose, basanga ari
heza. Maze abo bungeri barabazanya bati: Twereke aba bagenzi
ibitangaza? Bahuza inama yo kubibereka, babajyana mu mpinga
yumusozi witwa BUYOBE, ku ruhande rwo hirya yawo hari
imanga ndende. Babageza hejuru yiyo manga, babategeka
kureba hasi, babona intumbi zabantu bamwe bavunaguwe no
kugwa muri iyo manga.
Mukristo ati: Ibi ni ibiki?
Abo bungeri bati: ntimwari mwumva ibya Humenayo na Fileto,
uko bayobeje bamwe mu byerekeye umuzuko (2 Tim 2:17-19)?
Mukristo ati: Twarabyumvise. Abo bungeri bati bariya mubonye
bavunaguwe no kugwa hasi nibo abo. Ntibarahambwa na bugingo

118

IMISOZI YIGIKUNDIRO
nubu, kugira ngo babere abandi akabarore, be kurira hejuru
yuyu musozi wi Buyobe, be kwegera niyi manga. Baherako
babajyana mu mpinga yumusozi witwa MWIRINDE,
babategeka kureba kure. Barareba, babona abantu
bagendagenda mu bituro byari aho: babona ko ari impumyi
kuko basitaraga kuri ibyo bituro hato na hato, ntibabashe
kubivamo.
Mukristo arabaza ati: Bariya babaye bate?
Abo bungeri bati: Mutaragera kuri iyi misozi, ntimwabonye
irembo ibumoso bwinzira, rijya mu rwuri?
Mukristo ati: Ye, twararibonye.
Abo bungeri bati: Kuri iryo rembo hacyamiye inzira ijya mu
gihome cyubatse ahitwa i Shidikanyamana, nyiracyo ni
igihanda cyitwa Bwihebe, abo mureba bariya bari abagenzi
nkamwe, bagera kuri iryo rembo. Bumva inzira nziza ihisha
ibirenge byabo imputa, bateshwa iyo, barayoba, bajya muri
muri rwa rwuri, icyo gihanda Bwihebe kibafatirayo, kibajyana
mu gihome cyacyo cyi Shidikanyamana, kibashyira mu kazu
ko munsi yubutaka, kibatinzamo, hanyuma kibamena amaso
kibajyana muri biriya bituro, kirabasiga ngo barindagire:
bagejeje nuyu munsi bakirindagira. Mukristo na Byiringiro
bararebana amarira ngo bugubugu, ntibagira icyo basubiza abo
bungeri.
Maze ndota abungeri babajyana ahandi hantu ho mu
gikombe, hari urugi mu mucyamu wumusozi. Bakingura urwo
rugi, babategeka kurungurukamo. Barungurukamo, babonamo
umwijima wicuraburindi numwotsi mwinshi, bakeka ko
bumvise umuriro ugurumana no gutaka kwabababazwa
numunuko wamazuku. Mukristo arababaza ati: Ibi ni ibiki?
Abo bungeri baramusubiza bati: Iyi ni inzira yubusamo ijya i
Gehinomu: niyo indyarya zinyuramo zaguze imirage yabo
yabana bimfura, nka Esawu (Abaheb 12:16); nizaguze
shebuja, nka Yuda (Luka 22:3-6); nizabeshye zikaryarya, nka
Ananiya numugore we Safira (ibyak 5:1-2)

119

UMUGENZI
Byiringiro abwira abo bungeri ati: mbonye yuko abo
bose bishushanyaga nkabagenzi baca mu nzira ijya mu
ijuru, nkuko natwe tuyicamo. Si ukuri?
Abo bungeri bati: Bamwe bagarukiye imbere; abandi
ntibarakagera kuri iyi misozi.
Byiringiro ati: Bagarukiye he, babona kurimbuka?
Abo bagenzi baravuga bati: Dukwiriye gusaba imbaraga
wa Munyembaraga. Abo bungeri bati: Ni koko; kandi uko
muzazihabwa, muzaba mukwiriye kuzikoresha.
Maze abagenzi bashaka gukomeza urugendo,
nabungeri barabemerera: ariko barabanza barabaherekeza,
babageza aho iyo misozi iherera, abo bungeri baravugana
bati: Reka twereke aba bagenzi irembo ryururembo rwo
mu ijuru, niba babasha kurirebesha darubini yacu.
Abagenzi babyemera babikunze cyane, babatereza
umusozi muremure witwaga AHITEGEYE, babaha
darubini iyo ngo barebe. Bagerageza kuyirebesha, ariko
amaboko yabo yahindaga umushyitsi, kuko bibukaga ibyo
abungeri baherutse kubereka, ntibabasha kuyirebesha
neza. Ariko bibwira yuko babonye igisa niryo rembo
nigice cyubwiza bwaho.
Bagiye kugenda, umwe muri abo bungeri abaha
urwandiko rubayobora inzira. Undi babwira kwirinda
abariganya. Undi arabahugura, ngo babe maso, be
gusinziria ahantu haroga. Uwa kane arabasezerera ati: ku
Mana. Nuko ndakanguka.

120

NTABWENGE NA NIZERABUHORO
21. NTABWENGE NA NIZERABUHORO
NDASINZIRA, ndongera ndota mbona ba bagenzi bamanuka
ya misozi, baca mu nzira ijya mu rurembo rwo mu ijuru. Hasi
yiyo misozi, ibumoso bwinzira yabo hari igihugu cyitwa
NYIRANDABIZI: muri icyo gihugu haturutse inzira nto
yikigorogoro ihuye ninzira abo bagenzi bacagamo. Mu
mayirabiri bahahurira numusore uturutse muri icyo gihugu
witwaga NTABWENGE. Mukristo aramuramutsa, aramubwira
ati: urava he, ukajya he?
Ntabwenge ati: Navukiye muri kiriya gihugu, ndajya mu
rurembo rwo mu ijuru.
Mukristo ati: Wibwira ko uzinjira mu irembo ryarwo ute?
Ngira ngo nugerayo uzabona ibinanirana.
Ntabwenge ati: Nzarwinjiramo nkuko abandi barwinjiramo.
Mukristo ati: Ufite iki, uzereka abo kuri iryo rembo, ngo
bakugururire?
Ntabwenge ati: Nzi ibyo Umwami wacu akunda, ngira
ingeso nziza, nishyura uwo mbereyemo umwenda wese;
ndasenga, niyiriza ubusa, ntanga igice cya cumi cyibyanjye,
kandi nasigiye igihugu cyiwacu kugira ngo njye iyo ngiyo.
Mukristo ati: Ko utinjiye muri rya rembo rirasukirwaho
ryo muri iyi nzira, ahubwo waciye muri iyo nzira nto
yikigorogoro? Nicyo gitumye nubwo wiyogeza, ntinya yuko
ku munsi wurubanza utazinjizwa muri urwo rurembo, ahubwo
urubanza ruzagutsindira ko uri umujura numunyazi (Yoh 10:1)
Ntabwenge ati: Yemwe bagabo, muri inzaduka simbazi!
Mwemere gukurikiza idini yiwanyu, nanjye ndakurikiza
iyiwacu. Niringiye yuko byose bizaba byiza. Iryo rembo
muvuze, bose bazi yuko riri kure cyane yiwacu. Nibwira yuko
ari nta wiwacu numwe uzi ninzira irigeraho. Kandi ntacyo
bitwaye, kuko dufite iyacu nzira ubonye nziza yubusamo, ihura
niyi. Mukristo abonye yuko yiyita umunyabwenge,
yongorera Byiringiro ati: Umupfu yarusha uyu kuba uwo
gukira. Tugenze dute? Dukomeze kuvugana nawe, cyangwa

121

UMUGENZI
tujye imbere tumusige, abe yibwira ibyo tumubwiye; hanyuma
duhagarare tumurinde, tumenye yuko ahari twamufasha
dukomeje kuganira nawe ayo magambo hato na hato.
Byiringiro aravuga ati: Ku bwanjye si byiza kumubwira
ibyo byose igihe kimwe. Tumusige, nubikunda tuganire nawe
ubwa nyuma, nkuko ashobora kwihanganira amagambo yacu.
Nuko bajya imbere, Ntabwenge abakurikira ubwa nyuma.
Bamaze kumujya imbere, bagera ahantu humwijima mwinshi,
bahura numuntu abadayimoni barindwi bajyana kuri rwa rugi
babonye mu mucyamu wumusozi, bamubohesheje imigozi
ikomeye irindwi. Bahinda umushyitsi bombi, ariko Mukristo
arunguruka iyo mbohe bakiyijyana, kugira ngo arebe ko
yayimenya; yibwira yuko ahari ari umuntu witwaga
MUSUBIRINYUMA,
utuye
mu
mudugudu
witwa
MUREKAMANA. Ariko ntiyamubona mu maso neza, kuko
yarebaga hasi nkumujura ufashwe. Abanyuzeho, Byiringiro
aramukebuka, abona mu mugongo we urupapuro rwanditsweho
ngo uyu yaturaga ko ari umukristo, akagira ingeso ziteye isoni,
none aretse Imana rwose, aba uwo kurimbuka.
Mukristo abwira mugenzi we ati: Nibutse inkuru
bambariye yibyabereye ku munyangeso nziza bugufi bwaha,
witwaga NIZERABUHORO. Nubwo yitwaga atyo, yari
umunyangeso
nziza,
yabaga
mu
rurembo
rwitwa
MUTARYARYA. Mu itangiriro ryaha hantu hafunganye,
hariho akayira guturutse ku irembo ryinzira ngari ijyana abantu
ku kurimbuka kwitwa AKAYIRA KINTUMBI: bakitiriye
batyo kuko gahora kicirwamo abantu. Nizerabuhoro uwo yari
umugenzi nkatwe; yajyaga mu rurembo rwo mu ijuru; yicaye
mu mayirabiri, arasinzira. Muri icyo gihe hanyura abambuzi
batatu babanyamaboko baturutse ku irembo rya ya nzira ngari,
umwe yitwaga MUTIMURABYE, undi yitwa MUTIRINGIRA,
uwa gatatu yitwa MUSHINJWIBYAHA, ni abavandimwe.
Babonye Nizerabuhoro aryamye, baza biruka.

122

NTABWENGE NA NIZERABUHORO
Basanga uwo mugenzi agikanguka uwo mwanya ngo agende.
Bamugezeho, baramukangisha ngo atiruka. Ahagarara ahinda
umushyitsi, ntiyabasha kurwana cyangwa guhunga.
Mutimurabye aramuturumbukira, ashora ukuboko mu myenda
ye, akuramo uruhago rwamafaranga. Nizerabuhoro avuza
induru, ati: Ngaba abambuzi hano! Maze Mushinjwibyaha
amukubita inshyimbo mu mutwe, agwa hasi, ararambarara,
ava amaraso nkuri bwicwe no kudatsina. Abo bambuzi
bamuhagarara iruhande maze bumva abantu bagendagenda
mu nzira nziza. Baratinya ngo ahari umwe muri bo yaba ari
MUHABWABUNTUBWINSHI, utuye mu mudugudu witwa
NIRINGIRIMANA, barahunga, basiga wa munyangeso nziza.
Hashize umwanya, Nizerabuhoro arahembuka, arabyuka apfa
kugenda atogota. Iyo niyo nkuru bambariye.
Byiringiro ati: Mbese, ntibamwambuye ibyo yari afite
byose?
Mukristo ati: Oya yari afite amabuye yigiciro cyinshi
yahawe nUmwami wacu. Kandi yari afite nurwandiko rwe
rwo kuzatanga ageze ku irembo ryururembo rwi Siyoni.
Ibyo yari yabihishe mu myambaro ye, ntibabibona. Ariko
numvise yuko byamuteye agahinda kenshi kuko bamwibye
amafaranga ye hafi yose. Yashigaje make cyane atashoboye
kumutunga mu rugendo rwe rusigaye. Ndetse ngo yagombaga
kugenda asabiriza kugira ngo abone utwo kurya: no gusonza
yasonzaga kenshi mu rugendo mu rugendo rwe rusigaye.
Byiringiro ati: Ngira ngo yahumurijwe nuko
batamwibye ya mabuye ye?
Mukristo ati: Ni ukuri amabuye ye aba
yaramuhumurije, iyo aba yarayakoresheje nkuko bikwiriye.
Ariko bambwiye yuko agahinda numutima uhagaze yagize
kubwo kwibwa amafaranga byamubujije kunezererwa ayo
mabuye kumara urugendo rwe rusigaye rwose. Ngo yajyaga
yibagirwa ko ayafite ndetse.

123

Nizerabuhoro atewe nabambuzi

124

NTABWENGE NA NIZERABUHORO
Kandi naho ubundi yayibukaga, yateshwaga ibyo bitekerezo
vuba no kongera kwibuka ibyo yambuwe; nuko iryo shimwe
rye rikamirwa nagahinda
Byiringiro ati: Yewe, yagize agahinda koko!
Mukristo ati: Ni koko. Guterwa atyo ari mu mahanga,
akamburwa, agakomereka, byari bikwiriye kumubabaza. Ndeste
byari ibyo kumwicisha agahinda. Bambwiye yuko
byamuhinduye umunyamanyanga masa. Ngo uwamushyikiraga
mu nzira wese, nta kindi yashoboraga kumuganiriza keretse
kumubarira izo nkuru zuko yibwe agakomereka, nizibyo
yibwe, nizabo bambuzi.
Byiringiro ati: Ariko ntangajwe nuko ataguze ku mabuye
yigiciro cyinshi yari afite ngo abone amafaranga yo kumutunga
mu rugendo.
Mukristo ati: Uti iki? Yayagura iki se? Yayagura na nde?
Aho ntuzi yuko, muri icyo guhugu cyose aho yamburiwe batazi
yuko ayo mabuye ari ayigiciro? Kandi rero, ntabwo aba
yaremeye kuyagura. Yari azi yuko yagera ku irembo
ryururembo rwo mu ijuru atayafite, byazamubuza kuhaherwa
gakondo. Ibyo biba byaramubabaje kuruta abambuzi inzovu.
Byiringiro ati: Ko urakaye se mwene Data? Mbese
Esawu ntiyaguze umurage we wumwana wimfura, awugurana
igaburo rimwe ndetse (Abaheb 12:16-17)? Uwo murage wari
uhwanye nibuye ryigiciro kinini kuruta ayandi. Ubwo yagize
atyo, Nizerabuhoro nawe ntiyabikora se?
Mukristo ati: Ni ukuri Esawu yaguze umurage
we, kandi hariho nabandi benshi bagenza nkawe, bigatuma
babura umugisha uruta iyindi. Ariko rero ukwiriye
gutandukanya Esawu na Nizerabuhoro. Imana ya Esawu yari
inda, ariko Nizerabuhoro siko amera. Esawu yarebaga
ibiboneka byigihe gito byo guhaza umubiri we. Nizerabuhoro
we yarebaga ibitaboneka bigumaho kugeza iteka ryose
(2 Abakor 4:18); yamenye neza umumaro mwinshi
wayo mabuye ye, ari yo murage we utabasha kubora cyangwa

125

UMUGENZI
kugajuka (1 Pet 1:4). Ntabwo aba yarashoboye kugura
uwo murage nkuko Esawu yaguze uwe. Ni koko yari
afite kwizera guke, ariko Esawu ntako yari afite, haba na
guke. Utizera na buhoro agomba gutwarwa numubiri we
rwose: uwo ntazabura kugura umurage we hamwe
nubugingo bwe, abigura na Satani ubwe. Umaranira
ibyisi ntawe uzamubuza kubironka. Ariko Nizerabuhoro
siko yameraga: we yamaraniraga ibyo mu ijuru. Ntabwo
aba yarashoboye kubigura ibyigihe gito bidahaza. Mbese
inuma yashobora kurya amara nkinkongoro? Abatizera
nibo bonyine bashobora kugurana ibyiteka ryose
ibinezeza umubiri byakanya gato, nabo ndetse bakigura
ubwabo. Abafite kwizera, naho kwaba guke, ntabwo
babishobora. Ubwo wibwiye ko byamushobokera,
wayobye rwose.
Byiringiro ati: Ndabyemeye; ariko rero byabanje
kumerera nabi ko wampannye utyo cyane.
Mukristo ati: Erega, nashatse kuguhugura gusa.
Ariko tubireke, dukomeze gutekereza kuri Nizerabuhoro
nabambuzi bamuteye. Nta kirimo cyo kudutandukanya.
Byiringiro ati: Ariko, Mukristo, ba bambuzi
sinshidikanya ko atari abanyabwoba gusa. Iyo bataba
abanyabwoba, baba barahunze bumvise ko hari umuntu
umwe? Ni iki cyatumye Nizerabuhoro adakomeza
umutima? Aba yarashwashwanije, akarwana akanya gato,
akemera ko bamunyaga niba abonye ko atabasha kwikiza.
Mukristo ati: Benshi bavuze ko abo bambuzi ari
abanyabwoba, ariko ababonye ko ari ko biri mu gihe
cyintambara ni bake. Umva ko wavuze ibyo gukomeza
umutima: nta mutima ukomeye Nizerabuhoro yari afite.
Nawe ubwawe mwene Data, iyaba ari wowe bateye,
ndahamya yuko uba warashwashwanije, ukarwana
akanya gato, ukananirwa. Ubwo butwari ufite batahari,
wababona, nkuko uwo yababonye, watekereza ukundi!
126

NTABWENGE NA NIZERABUHORO
Ariko ite kuri ibi: abo bambuzi ntibiyamburira ubwabo, ahubwo
ni intumwa zumwami wa rwa rwobo rutagira akagero; kandi
habaye impamvu, ubwe yabatabara, akaza yivuga nkintare (1
Pet 5:8). Nanjye natewe nkuko Nizerabuhoro uwo yatewe,
mbona yuko biteye ubwoba rwose. Abo bambuzi uko ari batatu
baranteye: ntangira kubarwanya, nkuko bikwiriye umukristo,
batabaza rimwe gusa, shebuja araza. Mbona yuko urupfu
rungezeho rwose: mba narapfuye koko, ni uko ku bwimbabazi
zImana nari nifurebye ibyuma byageragejwe. Kandi nubwo
nari mbyifurebye, nabonye yuko kurwanisha ubutwari
bikomeye cyane. Ntawe uzi iyo ntambara uko ikomeye, keretse
uwayirwanye.
Byiringiro ati: Ariko baketse gusa yuko haje
Muhabwabuntubwinshi, ntibahunga?
Mukristo ati: Nzi yuko bahungaga kenshi, bo na shebuja,
iyo Muhabwabuntubwinshi yabonekaga gusa: ibyo ntibItangaza
kuko ari intwari yUmwami wacu na Nizerabuhoro. Kuko
ingabo zUmwami wacu atari intwari zose: ababasha gukora
ibyubutwari bihwanye nibya Muhabwabuntubwinshi si bose.
Twatekereza yuko umwana muto yanesha Goliyati nkuko
Dawidi yamunesheje? Cyangwa ko ifundi igira amaboko
nkayimfizi? Bamwe bafite amaboko menshi, abandi bafite
make: bamwe bafite kwizera kwinshi, abandi bafite guke.
Nizerabuhoro uwo yari umunyamaboko make; nicyo cyatumye
atsinwda.
Byiringiro ati: Iyaba Muhabwabuntubwinshi yaraje koko,
ngo abatsinde!
Mukristo ati: kandi niyo aba we, ahari aba yarabonye
intambara
ishaka
kumunanira,
Muhabwabuntubwinshi
arwanisha intwaro ze neza cyane, kandi akibasha kubakubitisha
iruba ryinkota, akababuza kugera ku karume, abasha
kubatsinda kandi yabatsinze kenshi. Ariko bagera ku karume,
naho yaba Mutimurabye cyangwa Mutiringira cyangwa wa
wundi wa gatatu, ahari bamutsinda hasi, kandi utsinzwe hasi
yakora iki?

127

UMUGENZI
Uwareba neza mu maso ha Muhabwabuntubwinshi
yabonaho inkovu zerekana yuko ibyo mvuze ari ukuri.
Numvise yuko yavuze akirwana ati: Twihebye yuko
tudagikize (2 Abakor 1:8). Abo bambuzi babanyamaboko
barwanyaga Dawidi, akarira, akaniha, akaboroga (Zab 43).
Na Eliyakimu (2 Abami 19) na Hezekia (2 Abami 19:20),
nubwo mu bihe byabo bari intwari, bagombaga gushikama
cyane batabidebekeye, iyo baterwaga nabo, nyamara abo
bambuzi bakabakubita cyane. Hari ubwo na Petero
yagerageje kubarwanya: nubwo bamwe bamwita umutware
wintuma, hanyuma yo kurwana nabo yatinye umuja buja
(Mat 26:69-70).
Kandi umwami wabo iminsi yose ahora yiteguye kubatabara;
ntabwo aba aho atabasha kubumva batsindwa, ubwo
agatabara, niba bishoboka. Umva uko igitabo cya Yobu
kimuvuga ngo: naho hagira umwerekezaho inkota cyangwa
icumu cyangwa umwambi cyangwa icumu ryirihima,
ntacyo byamara. Ngo ibyuma abireba nk'ibyatsi, kandi
umuringa awugereranya nkigiti kiboze, ngo umwambi
ntiwamuhungisha; amabuye yumuhumetso amubera
nkumurama, ngo ubuhiri abureba nkibikuri, aseka guhinda
kwicumu (Yobu 41:26-29). Umuntu yarwanya ate umeze
atyo? Icyakora umuntu yagira ifarashi ya Yobu, ngo arwane
intambara ahetswe nayo, ahari yo yamushoboza gukora
ibyibutwari. Byanditswe ngo Yambaye umugara

uhungabana ku ijosi ryayo. Ngo ishobora gusimbuka


nkuruzige. Ngo kwivuga kwayo gutera ubwoba.
Ikaraha mu gikombe, yishimira imbaraga zayo, ikajya
gusanganira ingabo. Ngo isuzugura ubwoba ntacyo itinya:
ndetse ntabwo ihindukira ngo ihunge inkota
Ngo uburakari bwayo bukaze butuma iyogoza isi, kandi iyo
yumvise ijwi ryimpanda, irivuga iti: Utyooo! Ngo irehera
intambara ikiri kure guhinda kwabagaba nurusaku
(Yobu 39:19-25). Ariko abarwanira ku birenge nkatwe,
twe kwifuza guhura numubisha. Cyangwa iyo twumvise
yuko abandi baneshejwe, twe kwirara, nkaho tuba
twarabashije kubarusha ubutwari; kuko
128

NTABWENGE NA NIZERABUHORO
abameze batyo bakunda kuneshwa mu igeragezwa.
Ibuka ibyo navuze kuri Petero ubwa mbere.
Yakundaga kwirarira, akanga kubivaho; kwiyogeza
kwe kukamutera kuvuga ko yarusha abandi bose
ubutwari bwo kurwanirira Shebuja: ariko ni nde
waneshejwe nahabambuzi nkawe? Noneho iyo
twumvise yuko abantu bamburiwe batyo mu nzira
yUmwami wacu, ibyo dukwiriye gukora ni bibiri:
icya mbere ntitukagende tutifurebye ibyuma tudatwaye
intwaro, kandi cyane cyane twe kubura gutwara
ingabo, Pawulo yaravuze ati: Kuri ibyo byose mutware
kwizera nkingabo: niko muzashobora kuzimisha
imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro (Abef 6:16).
Kandi ni byiza ko dusaba Umwami wacu uwo kujyana
natwe, cyane cyane ngo ajyane natwe ubwe. Nicyo
cyatumye Dawidi yishimira mu gikombe cyigicucu
cyurupfu (Zab 23:4); na none Mose yashatse gupfira
aho yari ari, abirutisha kugenda intambwe imwe, atari
kumwe nImana ye (Kuva 33:15). Mwene Data niba
iyo igendana natwe, ntidukwiriye gutinya abantu
inzovu baduhagurukiye (Zab 3:5-8; 27:1-3). Ariko
abibone batayifite bagwa hasi, bakaba munsi
yintumbi (Yesaya 10:4).
Jyewe ubwanjye kera narwanye iyo ntambara,
kandi nubwo ndi muzima, nkuko undeba, ku
bwimbabazi zIruta bose, sinirata ubwanjye butwari.
Nintongera kubona intambara nkizo, nzishima, ariko
ndatinya yuko tutaragera aho tutatererwa namakuba.
Ubwo intare ningwe bitarandya, niringiye yuko Imana
izadukiza umubisha wese tuzahura.

129

UMUGENZI
Maze Mukristo araririmba ati:
Yewe Nizerabuhoro,
Turakubabariye!
Koko wabonye amakuba
Ubwo bakunyagaga.
Bakunyaze ibyiza byawe,
Baranagukubita.
Aba bambuzi batatu
Mbese wabanesheje ute?
Uwizera Umwami Yesu
Ntawe uzamushobora.
Nimugwize kumwizera,
Mujye mumwiragiza.
Muzanesha abantu inzovu.
Naho utamwiringira
Ntiyashobora kunesha
Abatatu bonyine. (Ijwi 166)
22. MURIGANYA
NUKO bakomeza inzira, Ntabwenge arabakurikira. Bagera
mu mayirabiri, aho indi nzira ihurira niyabo, igenda
ibangikanye niyabo. Bayoberwa iyo bari bucemo, kuko
zombi zari zirombereje imbere yabo: bahagarikwa no kujya
inama. Bagitekereza ibyinzira, haza umuntu wirabura
wambaye umwenda wera, arabasanga, ababaza ikibahagaritse.
Baramusubiza bati: Turajya mu rurembo rwo mu ijuru, none
muri izi nzira zombi ntituzi izatugezayo. Arababwira ati:
nimunkurikire, kuko nanjye ari yo njya. Nuko
baramukurikira, baca mu nzira yari ihuye niyabo, igenda
izenguruka ho hato, nyuma ituma batera umugongo ururembo
bashakaga kujyamo: maze bakomeza kumukurikira. Hanyuma
abageza ku kigoyi batabizi, kibabohaboha bombi, babura icyo
bakora. Uwo mwanya umwenda wera uva mu mugongo wa
muntu wirabura, uragwa. Maze bamenya aho bari. Bamara
umwanya baryamye barira, kuko batabashije kwikuramo.
130

MURIGANYA
Maze Mukristo abwira mugenzi we ati: none nimenyeho icyaha.
Ba bungeri ko badutegetse kwirinda abariganya? Uyu munsi
tubonye yuko amagambo ya wa Munyabwenge ari ukuri ngo,
uriganya umuturanyi we aba amuteze ikigoyi (Imigani 29:5).
Byiringiro aramusubiza ati: Kandi ntibaduhaye urwandiko
rutuyobora inzira, kugira ngo tutayoba? Maze twibagirwa
kurusoma, ntitwirinda inzira zumurimbuzi. Dawidi yaturushije
ubwenge, kuko yavuze ati: ku bw'imirimo yabantu, kwitondera
ijambo ryiminwa yawe niko kumpa kwirinda inzira
zabanyarugomo (Zab 17:4). Nuko baryama mu kigoyi
biganyira. Hanyuma babona umuntu urabagirana, aje aho bari,
afite umugozi urimo myinshi bakoresha nkikiboko. Ageze aho
bari, ababaza aho bava nicyabazanye aho. Baramusubiza bati:
Turi abagenzi bajya i Siyoni, ariko umuntu wirabura wambaye
umwenda wera yatuyobeje, adutegetse kumukurikira, ngo niyo
ajya. Uwari ufite icyo gisa nikiboko arabasubiza ati: Uwo
muntu yitwa MURIGANYA, ni intumwa yibinyoma;
yihinduye nka marayika wumucyo (2 Abakor 11:13-15), aca
cya kigoyi, arababohora. Arababwira ati: Nimunkurikire,
mbasubize mu nzira yanyu. Abasubiza mu nzira bavuyemo
bagakurikira Muriganya.
Maze arababaza ati: Mwaraye he?
Bati twaraye mu bungeri ku misozi yigikundiro.
Ati mbese ntibabahaye urwandiko rubayobora inzira?
Bati: Ye, baruduhaye.
Ati: Ubwo mwashidikanyaga, mbese ntimurakarusoma?
Bati: Oya.
Ati: Kuki?
Bati: Twari twibagiwe.
Ati: Ba bungeri ntibabategetse kwirinda abariganya?
Bati: Ye, ariko ntitwatekereje yuko uwo munyamvugo
nziza ari we. Maze ndota abategeka kurambarara hasi,
abakubitira cyane kugira ngo abigishe inzira nziza bakwiriye
gucamo. Akibakubita aravuga ati: Abo nkunda, ndabacyaha,
nkabahana ibihano; nuko rero, gira umwete wihane
(Ibyahish. 3:19). Maze abategeka gukomeza inzira bakita
cyane ku byabo bungeri bababwiye bindi.
131

UMUGENZI
Bamushimira ibyiza yabakoreye byose, bagenda mu nzira nziza
bicishije bugufi, baririmba bati:
Mwa bagenzi mwe, nimuze,
Mwese tubabwirize
Uko biba ku bagenzi
Bemeye guteshuka.
Twe twafashwe nikigoyi
Kibi cya Muriganya.
Twari twibagiwe inama
Nziza batugiriye.
Hanyuma turagikira,
Maze turakubitwa:
Ntitugaya icyo gihano
Namwe kibaburire! (Ijwi 55)
23. MUHAKANAMANA
BAMARA umwanya bagenda, babona umuntu bagiye guhura
ari wenyine.
Mukristo abwira mugenzi we ati: Dore umuntu tugiye
guhura, ateye umugongo i Siyoni.
Byiringiro ati: Ndamubonye. Twirinde cyane; ahari nawe
ni umuriganya.
Araza abageraho. Yitwaga MUHAKANAMANA ababaza aho
bajya.
Mukristo ati: Turajya ku musozi Siyoni
Muhakanamana aseka cyane.
Mukristo ati: Usekejwe niki?
Muhakanamana ati: Ni uko mbonye yuko muri
abanyabwenge buke, kuko murushywa nurugendo runini, kandi
muzahembwa urwo rugendo rwanyu gusa.
Mukristo ati: Ugira ngo ntituzakizwa?
Muhakanamana ati: simvuze ibyo kwakirwa. Muri iyi si
yose nta hantu hariho hameze nkaho mwibwira; mwaraharose.
132

MUHAKANAMANA
Mukristo ati: ariko mu isi izaza hariho.
Muhakanamana ati: Nkiri iwacu mu gihugu cyacu numvise
nkibyo uvuze ibyo, ngenda kuhashaka, mara imyaka
makumyabiri nshaka urwo rurembo, sinarubona nkuko na mbere
ntarubonaga (Umubwiriza 10:15).
Mukristo ati: Twumvise yuko ruriho, na none turabyemera.
Muhakanamana ati: Iyaba ntizeye ibyo nkiri iwacu, simba
naririwe nkubita uru rugendo rurerure. Ndarubuze; iyo rubaho,
mba nararubonye, kuko mbarushije kugarukira kure. None
ndasubira aho mvuye. Nzashaka kwinezeresha ibyo natereye
gushaka icyo mbonye ko kitariho.
Mukristo abaza mugenzi we Byiringiro ati: Ibyo uyu avuze
ni ibyukuri?
Byiringiro ati: Irinde; ni umuriganya. Ntiwibuka
umubabaro twatewe no kumvira abahwanye nawe? Harya agize
ngo nta musozi Siyoni uriho! Ubwo twari kuri ya misozi
yigikundiro, ntitwitegeye irembo ryurwo rurembo? Kandi
ntitwategetswe kugenda tuyoborwa no kwizera? (2 Abakor 5:7).
Dukomeze urugendo kugira ngo wa muntu ufite ikiboko atongera
kudusanga. Icyiza ni uko uba wanyigishije aya magambo ngiye
kukubwira ngo Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyo
ubwirizwa
ngo
wiyibagize
amagambo
yubwenge
(Imigani 19:27). Nuko natwe turorere kumwumva, ahubwo
twizere kugira ngo dukize ubugingo bwacu (Abaheb 10:39).
Mukristo ati: Mwene Data, icyatumye nkubaza ibyo si uko
nashidikanyaga ibyukuri twizera, ahubwo ni ukugira ngo
nkugerageze, numve uko uhamya ibyukuri bikurimo. Uyu
mugabo nzi yuko inama yiyi si yamuhumye umutima. Nuko
dukomeze inzira, tuzi yuko twizera ibyukuri, kandi yuko nta
binyoma biva mu kuri (1 Yoh 2:21).
Byiringiro ati: Nishimiye ibyiringiro byo kuzabona ubwiza
bwImana (Abarom 5:2). Baramusiga, baragenda, nawe agenda
abaseka.

133

UMUGENZI
24. UBUHAMYA BWA BYIRINGIRO
BAKOMEZA inzira, bagera mu gihugu ikirere cyacyo gituma
umunyamahanga ukijemo ashaka gusinzira, Byiringiro atangira
kuremererwa nibitotsi, abwira Mukristo ati: Ndemerewe
nibitotsi cyane, ndabumbura amaso binduhije cyane; reka
turyame hano, dusinzire ho gato.
Mukristo ati: Ashwi; twasinzira ntitwakanguka ukundi.
Byiringiro ati: Ibitotsi ntibinezeza abakozi se? Gusinzira
kwabasha kudusubizamo intege.
Mukristo ati: aho ntiwibagiwe ibyo umwe muri ba bungeri
yatubwiye ko twirinda IGIHUGU KIROGA? Ayo magambo
ntiyatubujije gusinzira se? Nuko twe gusinzira nka ba bandi,
ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha (1 Abates 5:6)
Byiringiro ati: Nemeye icyaha cyanjye! Iyo mba
njyenyine, mba nishyize mu kaga kurupfu kubwo gusinzira.
Mbonye yuko ibyo wa munyabwenge yavuze ari ibyukuri ngo
ababiri baruta umwe (Umubwiriza 4:9). Kugeza ubu kubana
nawe kwambereye umwigisha, uzagororerwa neza imirimo
yawe.
Mukristo ati: Noneho tuganire ibyiza, kugira ngo
tutaganzwa nibitotsi byaha hantu.
Mukristo ati: Dutangirire ku ki?
Byiringiro ati: Dutangirire aho Imana yatangiriye
kuduhindura. Ariko ndashaka ko ari wowe ubanza.
Mukristo ati: Nuko, mbanze nkuririmbire iyi ndirimbo:
Ibitotsi bibi
Biturembeje
Twabirwanya dute,
Ntidusinzire?

134

UBUHAMYA BWA BYIRINGIRO


Mwumve icyaba cyiza:
Ni ukuganira
Amagambo meza
Noneho tujyane,
Mwa bagenzi mwe,
IbyImana yacu
Tubifatanye
Nuko tukigenda,
Turabwirana
Uko Umwami Yesu
Yadukijije
Nitugenza dutyo
Tukigendana,
Turatsinda inama
Zumuhankanyi. (Ijwi 171)
Nuko Mukristo atangira atya, ati reka nkubaze ijambo. Ni
iki cyabanje kugushakisha kugenda uru rugendo?
Byiringiro ati: Umbajije icyabanje kuntera gushaka
icyakiza ubugingo bwanjye?
Mukristo ati: Ni cyo mbajije.
Byiringiro ati: Namaze igihe kirekire nishimira ibiboneka
bikagurirwa mu iguriro ryacu. Ariko none nemeye yuko ibyo
bintu byari kuzandimbuza, iyo nkomeza kubikunda.
Mukristo ati: Ni ibiki?
Byiringiro ati: Ni ubutunzi bwose bwiyi si. Nishimiraga
cyane ibiganiro bibi no gusinda no kurahirira Imana ubusa no
gutukana no kubeshya no gusambana no kwica isabato nibindi
bisa bityo bishaka kurimbuza ubugingo bwumuntu.
Maze numva ibyImana, mbirwirwa nawe na mwene Data
Mwizerwa wiciwe mu iguriro ryi Mburamumaro bamuhora
kwizeza kwe ningeso ze nziza. Ubwo butumwa mwambwiye
bumenyesha yuko amaherezo ya bya bindi ari urupfu
(Abarom. 6:21-23), kandi ko ari byo bizanira umujinya
wImana abatayumvira (Abef 5:6).

135

UMUGENZI
Mukristo ati: Mbese uwo mwanya wamenye ibyo
wumvise ngo bikwereke uko wari umeze?
Byiringiro ati: Oya. Sinemeye uwo mwanya kumenya
uko ibyaha ari bibi, cyangwa yuko Bizana gucirwaho iteka.
Icyakora natangiye guterwa ubwoba nijambo ryImana:
mperako ngerageza guhumiriza ngo ntavirwa numucyo waryo!
Mukristo ati: Ariko ni iki cyatumye ugenza utyo, ko
Umwuka wera yari atangiye kukwigisha?
Byiringiro ati: Impamvu ni izi: Iya mbere sinari nzi yuko
ibyo ari umurimo wImana undimo. Sinatekereje na hato yuko
Imana ishatse guhindura umunyabyaha ibanza kumwemeza
ibyaha bye ko ari bibi. Iya kabiri: kamere yanjye yari
ikiryohehewe nibyaha: sinashakaga kubireka. Iya gatatu:
nananirwaga guta inshuti zanjye za kera, kuko nakundaga
kubana nazo no gukora nkazo. Iya kane: ibyo bihe numvaga ko
ndi umunyabyaha uzacirwaho iteka byanteraga ubwoba no
guhagarika umutima cyane; nicyo cyatumye ubwa nyuma
ntashaka no kwibuka ibyo bihe na gato.
Mukristo ati: Mbese hari ubwo washoboraga kwibagirwa
koko agahinda kawe nibyakaguteraga?
Byiringiro ati: Ye, ariko hanyuma kakongera kugaruka,
kakantera umutima uhagaze kuruta mbere.
Mukristo ati: ni iki cyongeraga kukwibutsa ibyaha
byawe?
Byiringiro ati: Ibyabinyibutsaga ni byinshi. Nabyibukaga
1. Iyo nahuriraga numunyangeso nziza mu nzira,
2. Iyo numvaga umuntu asoma igitaba cyImana,
3. Iyo nababaraga umutwe,
4. Iyo numvaga yuko bamwe mu baturanyi banjye
barwaye,
5. Iyo nahuraga nabagiye guhamba umuntu,
6. Iyo numvaga yuko umuntu akindutse,
7. Iyo nibukaga yuko nanjye nzapfa,
8. Cyane cyane iyo nibukaga yuko ntazabura gicirwa
urubanza vuba.

136

UBUHAMYA BWA BYIRINGIRO


Mukristo ati: Iyo wibutswaga nibyo yuko uriho
urubanza rwibyaha, wabashaga kubyibagirwa vuba?
Byiringiro ati: Oya, si cyane kuko muri ibyo bihe,
numvaga umutima wanjye urushaho kundega, kandi iyo
natekerezaga kwisubirira mu byaha, narushagaho kugira
agahinda nubwenge bwanjye bwashakaga kubyanga.
Mukristo ati: Maze ugakora iki?
Byiringiro ati: Natekerezaga yuko nkwiriye
kugerageza gutunganya ingeso zanjye: nagira ngo
ntazitunganya,
sinabura
kuzacirwaho
iteka.
Mukristo ati: Wagerageje kuzitunganya?
Byiringiro ati: Ye, narabigeragezaga, nihunzaga
ibyaha byanjye ninshuti zanjye zikora nabi, ngakora
imirimo ikwiriye abubaha Imana, nko gusenga, nko
gusoma, uko kuririra ibyaha byanjye, nko kubwira
bagenzi banjye ibyukuri. Ibyo byose nabikoranaga
nibindi byinshi kuruta uko nabikubwira nonaha.
Mukristo ati: ugikora ibyo, wibwiraga ko uzakira?
Byiringiro ati: namaze umwanya mbyibwira. Hanyuma
ka gahinda kanjye kongera kumfata nka mbere,
ntikabuzwe nuko natunganije ingeso zanjye kose.
Mukristo ati: Kuki se? Ko wari umaze gutunganya
ingeso zawe? Byiringiro ati: Ibyabinteraga ni byinshi.
Cyane cyane ni ukwibuka amagambo nkaya ngo: Ibyo
twakiranutse byose bimeze nkubushwambagara bufite
ibizinga (Yesaya 64:5), kandi ngo: nta muntu
utsindishirizwa nimirimo itegetswe namategeko, ubwo
tukiri abagaragu batagira umumaro, tumaze gukora ibyo
twabwiwe byose, ni ubupfu gusa gukomeza kwibwira ko
nzinjizwa mu ijuru no kumvira amategeko.

137

UMUGENZI
Kandi nibwira nibi nti: Umuntu yajyamo umwenda
wamafaranga ibihumbi makumyabiri ya nyiri iduka, nyuma
akajya yishyurira ibyo aguze byose, wa mwenda wa kera waba
ukiri mu gitabo cya nyiri iduka uwo utarishyurwa, kandi
yabasha kumurega, akamushyirisha mu nzu yimbohe, akageza
aho azarangiriza kuwishyura wose.
Mukristo ati: Wagereranije ute ibyuwo muntu nibyawe?
Byiringiro ati: Nibwiye ibi nti: Ku bwibyaha byanjye
bya kera, nishyuzwa nImana umwenda munini cyane,
wanditswe mu gitabo cyayo cyabanyamyenda. Kandi simbasha
kwishyurisha uwo mwenda wa kera gutunganya ingeso zanjye,
ngikwiriye kwibwira nti Nakurwahonte urubanza rwibicumuro
byanjye bya kera?
Mukristo ati: Wabigereranije nibyawe neza cyane: ariko
ndakwinginze, komeza untekerereze.
Byiringiro ati: ikindi gihora kimbabaza, uhereye aho
natunganyirije ingeso zanjye ukageza none ni iki: iyo nitegereje
cyane ibyo nkora none birusha ibindi kuba byiza, ndacyabona
ibyaha bivanze nibyo byiza. Nicyo gituma ntabura kwibwira
yuko ibyaha byivanga numurimo mwiza wose bihagije
kunshyirisha i Gehinomu, naho ibyo nakoze kera byose byaba
byarabaye byiza.
Mukristo ati: Umenye ibyo, ukora iki?
Byiringiro ati: Nananirwaga kumenya icyo nakora, ngeza
aho nabibwiriye Mwizerwa, kuko twari tuziranye neza.
Ambwira yuko nintabasha kubarwaho gukiranuka kumuntu
utigeze akora icyaha, ntabwo nashobora kwikirisha ukwanjye
gukiranuka cyangwa ukwabandi bo mu isi yose.
Mukristo ati: Wemeye yuko yavuze ukuri?
Byiringiro ati: Iyaba yarambwiye ibyo, nkishimira
kwitunganya kwanjye, nkibwira ko guhagije, mba naramwise
umupfu. Ariko noneho, kuko namenye intege nke zanjye
nibyaha bivanze nibyiza nkora byose, sinabura kwemera ibyo
yavuze.
Mukristo ati: ariko ubwo yatangiraga kubikubwira,
wemeye yuko koko haboneka umuntu utigeze gukora icyaha?
138

UBUHAMYA BWA BYIRINGIRO


Byiringiro ati: Ndemera yuko ayo magambo
yabanje kuntangaza, maze nongeye kubana na
Mwizerwa no kuganira nawe ho gato, mperako
mbyemera rwose.
Mukristo ati: Wamubajije uwo muntu uwo ari we,
nuburyo ukwiriye gutsindishirizwa nawe?
Byiringiro ati: Narabimubajije, ambwira yuko ari
Umwami Yesu, wicaye iburyo bwImana isumba byose
(Abaheb 10:12). Kandi arambwira ati: Uburyo ukwiriye
gutsindishirizwa nawe, ni ukwizera ibyo yakoze ubwe,
akiri mu isi, nibyo yababajwe, ubwo bamubambaga ku
musaraba (Abarom 4:5; Abakol 1:14; 1 Pet 1:19).
Ndamubaza nti: Gukiranuka kuwo muntu kubasha gute
gutsindishiriza undi mu maso yImana? Aransubiza ati:
Yesu uwo ni Imana ishobora byose, kandi ibyo yakoze
nurupfu
yapfuye,
ntiyabyikoreye,
ahubwo
yarabigukoreye; nuko rero numwizera, ibyiza yakoze
byose no gutungana kwe kose bizakubarwaho nkaho ari
wowe wabikoze!
Mukristo ati: Wumvise ibyo ukora iki?
Byiringiro ati: Ambwira kumusanga ngo nanjye
nirebere. Nanjye nti: Si uguhangara ibidakwiriye? Ati:
Oya, kuko yaguhamagaye ngo uze aho ari (Mat 11:29).
Maze ampa igitabo cyandikishijwe na Yesu, ngo
kimpumurize, njya aho ari. Ambwira yuko inyuguti yose
yo muri icyo gitabo irusha ijuru nisi gukomera (Mat.
24.35). Maze mubaza ibyo nkwiriye gukora ninjya aho
ari; aransubiza ati ukwiriye gupfukamira Data wa twese,
ukamwingingisha umutima wawe wose kukumenyesha
umwana we (Zab 95:6; Mat 11:25-27). Ndamubaza nti:
Sinzi icyo ndi buvuge mugezeho. Antegeka kuvuga
nkibi nti Mana, mbabarira ndi umunyabyaha, umpe
kumenya no kwizera Yesu Kristo.

139

UMUGENZI
Nutampa gukiranuka kwe mu cyimbo cyo gukiranirwa kwanjye,
ndi uwo kurimbuka rwose. Mwami, numvise ko uri
umunyebambe kandi ko watanze Umwana wawe ngo abe
Umukiza wabari mu isi, ngo umunyabyaha windembe nkanjye
amuhabweho impano. Dore ndi umunyabyaha koko ukwiriye
Ubuntu bwawe. Mwami, ubwo buntu ubunsazeho, unkize ku
bwUmwana wawe Yesu Kristo. Amen.
Mukristo ati: wasenze nkuko yakubwiye?
Byiringiro ati: Ye, nasengaga ntyo hato na hato.
Mukristo ati: Maze Data wa twese aguhishurira umwana
we?
Byiringiro
ati:
Nubwo
nasenze
kenshi,
ntiyamumpishuriye uwo mwanya, nkuko nabyifuzaga.
Mukristo ati: Maze ukora iki?
Byiringiro ati: Nayobewe icyo nakora.
Mukristo ati: Ntiwatekereje kurorera gusenga?
Byiringiro ati: Nabitekereje kenshi cyane.
Mukristo ati: Ni iki cyatumye utarorera?
Byiringiro ati: Ni uko nari maze kumenya neza ibyo
nabwiwe ko ari ukuri ngo sinabasha gukizwa nikindi kintu
cyose cyo mu isi, keretse gukiranuka kwa Kristo. Nicyo
cyatumye nibwira nti: Nindorera nzapfa, ariko ningumya
gusenga naho napfa, napfira imbere yintebe yimbabazi.
Kandi nirindi jambo rinza mu mutima ngo naho byatinda
ubitegereze; kuko kuza ko bizaza. Ntibizahera (Habakuki 2:3).
Nicyo cyatumye nkomeza gusenga, ngeza aho Data wa twese
yampishuriye Umwana we.
Mukristo ati: Wamuhishuriwe ute?
Byiringiro ati: Sinamurebesheje amaso yumubiri,
ahubwo namurebesheje ayumutima (Abef 1:18-19). Byagenze
bitya: Uwo munsi nagize agahinda kuruta ako nigeze kugira mu
bindi bihe byose. Ako gahinda nakamenyeshejwe no kurushaho
kumenyeshwa uko ibyaha byanjye bikomeye kandi ari bibi. Nta
kindi nari ntegereje uretse kuzashyirwa muri Gehinomu
nkarimbuka iteka ryose. Uwo mwanya nibwira ko mbonye
Umwami Yesu, andunguruka ari mu ijuru.
140

UBUHAMYA BWA BYIRINGIRO


Arambwira ati: Izere Umwami Yesu, urakira (Ibyak 16:31).
Ndamusubiza nti ariko Mwami, ko ndi umunyabyaha
bikabije cyane! Aransubiza ati: Ubuntu bwanjye buraguhagije
(2 Abakor 12:9). Nanjye nti, Mwami nakwizera nte? Maze
nibuka ijambo ngo Uza aho ndi ntazasonza na gato; unyizera
ntabwo azagira inyota na gato (Yoh. 6:35). Bimenyesha yuko
kwizera Yesu no kujya aho ari ari bimwe. Ujya aho Kristo ari,
niko kumusanga yifuza gukizwa na we kuruta ibindi byose:
uwo niwe uba yizeye Kristo byukuri. Maze amarira arazenga,
ndabaza nti Mwami, umunyabyaha bikomeye nkanjye
wamwemera koko, ukamukiza? Aransubiza ati: Uza aho ndi
sinzamwirukana na hato (Yoh 6:37); Ndamubaza nti Mwami,
ninza aho uri, nkwiriye kuza ngutekereza nte, kugira ngo
nkwizere nkuko bikwiriye? Aransubiza ati: Kristo Yesu
yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha (1 Tim 2:15). Kristo
niwe amategeko asohoraho, kandi niwe uhesha uwizera wese
gukiranuka (Abarom 10:4). Yatangiwe ibicumuro byacu,
azurirwa kugira ngo dutsindishirizwe (Abarom 4:25).
Aradukunda, kandi yatwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye
(Ibyahish 1:5). Ni umuhuza wImana natwe (1 Tim 2:5).
Ahoraho iteka ngo adusabire (Abaheb 7:25). Ibyo byose
byamenyeshe yuko Yesu ari we mukiranutsi wampesha nanjye
gukiranukira Imana no guhongererwa ibyaha byanjye
namaraso ye. Kandi binyereka yuko umurimo wagakiza Yesu
yawurangije ku musaraba, we yumvira amategeko ya Se ahorwa
twebwe abayishe. Kandi menya ko uwo murimo atawikoreye,
ahubwo yawukoreye umuntu wese wemera gukizwa ku bwawo,
akawumushimira. Menya ibyo, umutima wanjye wuzura
umunezero, amaso yanjye azengamo amarira, ndushaho
gukunda izina rya Yesu Kristo nabantu be nibyo ashaka ko
dukora.
Mukristo ati: Wahishuriwe Kristo koko! Mbwira: ibyo
byatumye umera ute hanyuma?
Byiringiro ati: Byamenyesheje yuko abisi bose, nubwo
bibwira ko batunganye cyane, bari mu rubanza rwo gucirwaho
iteka. Kandi yanyeretse uko Imana Data wa twese nubwo ica
imanza zitabera,
141

UMUGENZI
ibasha gutsindishiriza umunyabyaha ujya aho iri, ntice urubanza
rubera. Kandi natewe isoni nibyaha byanjye bya kera,
mpagarikishwa umutima nuko menye ko mfite ubwenge buke.
Kuko ibyo nahishuriwe byarushije ibyo nibwiraga uhereye kera
kose kunyereka ubwiza bwa Yesu Kristo. Byatumye nkunda
ingeso zikwiriye abera, nkifuza kugira icyo nkora ngo ngwize
icyubahiro nubwiza byUmwami Yesu. Kandi nibwiye yuko
iyo ngira amaraso angana namazi yo mu nyanja, nayavushwa
yose ku bwizina ryUmwami Yesu.
25. NTABWENGE YANGA KUGIRWA INAMA
MAZE ndota Byiringiro areba inyuma, abona Ntabwenge
basize, abakurikiye. Abwira Mukristo ati: Dore uko uriya
musore asigaye kure.
Mukristo ati: Ndamubonye, ntakunda kujyana natwe,
Byiringiro ati: Ariko ngira ngo iyo agendana natwe,
akageza none, biba byamugiriye akamaro.
Mukristo ati: Uvuze ukuri, ariko sinshidikanya yuko
adatekereza ibindi.
Byiringiro ati: Nanjye niko mbibonye, ariko tumurinde.
Baramurinda, abageraho.
Mukristo aramubwira ati: Banguka, tujyane! Ni iki
gitumye usigara inyuma cyane?
Ntabwenge ati: Ndashaka kugenda jyenyine; bindutira
kujyana nabandi, keretse mbakunze cyane.
Mukristo yongorerea Byiringiro ati: Sinakubwiye yuko
adashaka kujyana natwe? Ariko ubwo aha hantu hatari abantu,
reka tuganire na we, igihe kidapfa ubusa. Maze abaza
Ntabwenge ati: Uri amahoro? Umutima wawe umeze ute ku
Mana kuri ubu?
Ntabwenge ati: Niringiye yuko meze neza, kuko mpora
ntekereza ibyiza, bikampumuriza ngenda.

142

UBUHAMYA BWA BYIRINGIRO


Mukristo ati: Ni ibiki? Bitubwire.
Ntabwenge ati: Nibwira ibyImana nibyijuru.
Mukristo ati: Nabadayimoni, nabazimu barimbutse
nabo nibyo bibwira.
Ntabwenge ati: ariko jyeweho ndabyibwira
nkabyifuza.
Mukristo ati: Ibyijuru byifuzwa na benshi
batazagerayo. Byanditswe ngo umutima wumunyabute
urifuza, ntugire icyo ubona (Imigani 13:4).
Ntabwenge ati: Ariko jyeweho, uko mbyibwira
kwandekesheje byose kugira ngo mbibone.
Mukristo ati: Sinemeye yuko waretse byose: kuko
kureka byose ari ikintu gikomeye cyane, kuruta uko benshi
bibwira. Ariko ni iki kitubwira ko waretse byose ku
bwImana nibyijuru? Ntabwenge ati: Umutima wanjye
niwo wabimbwiye.
Mukristo ati: Wa munyabwenge yaravuze ati:
uwiringiye umutima we ni umupfu (Imigani 28:26).
Ntabwenge ati: Ibyo bivugwa ku ufite umutima
udatunganye: ariko uwanjye umeze neza.
Mukristo ati: Ufite mpamvu ki zikwemeza ibyo?
Ntabwenge ati: Ni uko umutima wanjye uhora
umpumuriza, untera ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru.
Mukristo ati: Ahari igituma uguhumuriza utyo bwaba
ari uburiganya bwawo: kuko ushobora kuguhumuriza
ukakwiringiza ibyo udafitiye impamvu zo kwiringira.
Ntabwenge ati: Ariko jyeweho umutima wanjye
uhuye ningeso zanjye, noneho ibyiringiro byanjye
byishingikirije ku byukuri. Mukristo ati: Ninde wakubwiye
yuko umutima wawe uhuye ningeso zawe?
Ntabwenge ati: Umutima wanjye niwo ubimbwira.
Mukristo ati: Umugani ntuvuga ngo, baza inshuti
yanjye yuko ndi umujura? Umva ko umutima wawe
ubikubwira! Ijambo ryImana niridahamya ibyo, guhamya
kwibindi ntacyo kumaze.
143

UMUGENZI
Ntabwenge ati: Ariko se, umutima wibwira ibyiza si umutima
utunganye? Kandi ingeso zihuje namategeko yImama. Si nziza se?
Mukristo ati: Ye, umutima wibwira ibyiza ni umutima utuganye
koko, kandi ingeso zihuje namategeko yImana ni nziza: ariko
kubigira no kubivugaho si bimwe.
Ntabwenge ati: ndakwinginze mbwira: ibyo wita kwibwira ibyiza
ningeso zihuje namategeko yImana ni ibiki?
Mukristo ati: Hariho kwibwira ibyiza kuburyo bwinshi: ibyiza
twibwira biduherereyeho, nibyiza twibwira ku Mana, nibyo
twibwira kuri Kristo, nibyo twibwira ku bindi byose.
Ntabwenge ati: Ibyiza dukwiriye kwibwira biduherereyeho ni ibiki?
Mukristo ati: Ni ibihura nibyanditswe mu Ijambo ryImana.
Ntabwenge ati: Ibyo twibwira biduherereyeho bihura ryari
nibyanditswe mu Ijambo ryImana?
Mukristo ati: Bihura iyo twicira urubanza rumwe nurwijambo
ryImana riducira. Reka mbisobanure: ijambo ryImana rivuga ku
bantu bagikurikiza kamere yabo ya kavukire, ngo ntawe ukiranuka,
ntawe ukora ibyiza. Kandi ngo ibyo umutima wumuntu wibwira
byose ni bibi gusa iteka ryose (Itang 6:5; Abaroma 3:10-12); kandi
ngo gutekereza kwimitima yabantu ni kubi uhereye mu bwana
bwabo (Itang 8-21). Nuko rero, niba natwe duhamya ibyo ngibyo
biduherereyeho ko ari ibyukuri koko, niko kwibwira ibitunganye
kuko bihuye nibyo mu Ijambo ryImana.
Ntabwenge ati: sinemera na gato ko umutima wanjye ari mubi
bikabije, nkuko uvuze.
Mukristo ati: Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntiwigeze kwibwira
icyiza na kimwe kiguherereyeho, ariko reka nkomeze nkubwire.
Nkuko Ijambo ryImana ricira imitima yacu urubanza, niko rirucira
ningeso zacu. Ibyo twibwira ku mitima yacu no ku ngeso zacu, ibyo
bihuje nurubanza Ijambo ryImana ribicira byombi, ni uko ibyo
twibwira kuri byombi biba ari ibyukuri.
Ntabwenge ati: Nsobanurira ibyo.
Mukristo ati: Ijambo ryImana rivuga ingeso zumuntu ninzira
ze zose yuko zigoramye, zitaboneye, kandi yuko nta numwe uri mu
144

NTABWENGE YANGA KUGIRWA INAMA


nzira nziza, ndetse ko nta nuyizi kubwa kamere. (Zab 125:5;
Abarom 3:12). Iyo umuntu yitegereje ibyinzira ze ningeso ze
yicishije bugufi, akemera yuko ari ko biri koko, nkuko Imana ibivuga,
aba abitekereje mu buryo bwukuri, kuko ibyo yibwira bihuye
nibyaciwe nurubanza rwIjambo ryImana.
Ntabwenge ati: Ibyiza twibwira ku Mana ni ibiki?
Mukristo ati: Nkuko navuze kuri twe ubwacu, niko biri no ku
Mana. Ibyo twibwira ku Mana biba ari ibyukuri, iyo bihuje
nibyIjambo ryayo riyivugaho, tukibwira uko iri nuko imeze nkuko
Ijambo ryayo ritwigisha. Sinarondora ibyimimerere yose yImana
nonaha, keretse kuvuga uko itumerera twebwe abantu. Tuba tugize
ibitekerezo bitunganye biherereye ku Mana, iyo twemeye ko ituzi
birusha uko twiyizi, ikabasha kuturebamo ibyaha tutiyiziho, kandi izi
ibyo twibwira bihishwe rwose; kandi ko imitima yacu iyigaragarira
iteka ryose nibiri mu bwigobeko bwayo, kandi yuko ibyo dukiranuka
byose biyinukira nabi, bigatuma idashaka ko tuyihagarara imbere
twiringiye ibyo twakoze ubwacu, naho byaba ari byiza cyane.
Ntabwenge ati: Mbese ugira ngo ndi umunyabwenge buke
wibwira yuko Imana itandusha kumenya ibihishwe, cyangwa yuko
najya aho iri niringira ibyiza nakoze?
Mukristo ati: Ibyo gukizwa ubitekereza ute?
Ntabwenge ati: Kubivuga mu magambo make, ntekereza yuko
nkwiriye kwizera Kristo ngo ansindishirize.
Mukristo ati: Ugize ngo iki? Wakwizera Kristo ute utazi ko
umukeneye? Ntiwemera yuko ufite ibyaha, ari ibya kavukire cyangwa
ibyo wakoze ubwawe. Ahubwo uko wiyogeza, ukogeza nibyo ukora
byerekana yuko uri umuntu utigeze kumenya ko ukennye gukiranuka
kwa Kristo ko kugutsindishiriza imbere yImana. None se uko kwizera
Kristo kwawe ni ukuhe?
Ntabwenge ati: Mwizera neza nubwo ushaka kubihakana
Mukristo ati: Umwizera buryo ki?
Ntabwenge ati: Nizera yuko Kristo yapfiriye abanyabyaha,
kandi yuko jyewe nzatsindishirizwa imbere yImana, ngakurwaho
umuvumo wibyaha kuko Kristo azaba angiriye Ubuntu, akemera uko
numviye
145

UMUGENZI
amategeko yImana. Cyangwa se, kubivuga ukundi, ingeso zanjye zo
ku bafite Imana. Kristo azazigerekaho ibyiza bye no gukiranuka kwe.
Nicyo kizatuma Imana izemera, nanjye ikansindishiriza.
Mukristo ati: Watuye kwizera kawe; reka ngusubize.
1. Kwizera kwawe ni uguhimbano, kuko kutavugwa mu Ijambo
ryImana.
2. Kwizera kwawe ni ukwibinyoma, kuko mu cyimbo cyo
gukiranuka kwa Kristo ushyizemo gukiranuka kwawe, ngo abe ari ko
kugutsindishiriza.
3. Wibwira yuko Kristo azabanza gutsindishiriza ibyo ukora,
nyuma abone kugutsindishiriza ubwawe, ariko rero urayobye siko
bigenda.
4. Noneho, ibyo wizera biragushuka; ntibizagukingira na gato
umujinya wImana Ishobora byose ku munsi uzahagarara imbere
yayo. Kwizera kumuntu gutuma atsindishirizwa koko kumwemeza
yuko ari uwo kurimbuka kuko yishe amategeko yImana, bigatuma
ahungira kuri Kristo ngo amwambike gukiranuka kwe. Kandi uko
gukiranuka kwa Kristo, umurimo wako si ukweza ibyo wowe wakoze
ngo Imana ibyemere, igutsindishirize, ahubwo ni ugutura Imana ibyo
Kristo yakoze nuko we yumviye amategeko yImana, ntayicemo na
rimwe, ikemera ibyo yakoze nibyo yababajwe mu cyimbo cyibyo
tutakoze no kutumvira kwacu. Uwizeye Kristo atyo azahinguka
imbere yImana yambaye umwenda wera wo gukiranuka kwa Kristo
utariho ikizinga na kimwe. Uwo nguwo Imana izamwemera koko,
imutsindishirize, ye gucirwaho iteka na gato.
Ntabwenge ati: Uti iki? Urashaka ko twiringira ibyo Kristo
yakoze ubwe, udashyizeho ibyo natwe dukora? Kwemera ibyo
kwatuma dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza tutirinze, tugakora ibyo
dushaka byose. Nta cyatuma dutunganya ingeso zacu, tukirinda
ibyaha, niba ari ukuri yuko tubasha gukora ibibi byose dushaka,
hanyuma tugapfa kwizera Kristo ngo tubarweho gukiranuka kwe,
tugatsindishirizwa!
Mukristo ati: Witwa Ntabwenge, kandi izina niryo
muntu! Ibyo unshubije byerekana ko uri we koko.
146

NTABWENGE YANGA KUGIRWA INAMA


Nta bwenge ufite bwo kumenya gukiranuka Imana yemera ngo
itsindishirize umuntu, uko gusa nuko kungana. Nta bwenge ufite
bwo kumenya yuko wowe ubwawe udafite uko ukiranuka gushakwa
nImana kandi yuko, nutakubona, utazakira umujinya winkazi
wImana yera. Kandi rero nta bwenge ufite bwo kumenya yuko
umuntu wizeye Kristo muri ubwo buryo, agakizwa koko, akambara
umwambaro wera wo gukiranuka kwe, uwo nguwo aba ahindutse
icyaremye gishya! Ibyo yizera bigomba kunesha umutima we,
bikawugomororera Imana yiyerekaniye muri Kristo, bigatuma
akunda izina ryayo nIjambo ryayo ninzira yayo nabantu bayo.
Icyakora, ibyo byose, ntaho bihuriye nibyo wowe wemejwe nubwo
buswa bwawe!
Byiringiro ati: Mubaze yuko yigeze guhishurirwa Kristo ari
mu ijuru.
Ntabwenge ati: Ngabo! Niko mumera, muhora muvuga ko
muhishurirwa! Nibwira yuko ibyo mwebwe nabandi nkamwe
muvuga kuri ibyo, bikomoka ku busazi gusa.
Byiringiro ati: Yoo! Aho ntuzi yuko ubwenge bwabantu bwa
kavukire budashobora kumenya Kristo kuko Imana yamubahishe?
Nta wamumenya ngo akizwe nawe, keretse Imana Data wa twese
imumuhishuriye (1 Abakor 2:6-16; Mat 11:27; Yoh 6).
Ntabwenge ati: Ibyo nibyo mwemezwa nidini yanyu. Iyanjye
iri ukundi, ariko iyanjye ntirutwa niyanyu, nubwo ntibwira byinshi
bimeze nkinzozi nkamwe.
Mukristo ati: Reka mvuge irindi jambo. Ayo magambo ni ayo
kwitonderwa cyane: we kuyasuzugura. Sintinya kuvuga, nkuko
inshuti yanjye yavuze, yuko ari nta muntu ubasha kumenya Yesu
Kristo, atamuhishuriwe na Data wa twese, kandi kwizera Kristo
bituma umuntu amugeraho akamukomeza, nako nta kindi
cyamumuhesha kitari ubuntu nimbaraga byImana ishobora byose
(Mat 11:27; 1 Abakor 12:3; Abef 1:17-19). Kandi, Ntabwenge,
ndakubabariye, kuko utazi ibyuko ukwizera gukora. Noneho
kanguka, umenye yuko uri umutindi wo kubabarirwa, uhungire ku
Mwami Yesu.
147

UMUGENZI
Nugira utyo uzakizwa urubanza rwibyaha byawe, ubiheshejwe
no gukiranuka kwa Kristo (Ni ko gukiranuka kwImana, kuko
Yesu ari Imana rwose).
Ntabwenge ati: Murihuta cyane: simbasha kugendana
namwe. Nimujye imbere, ndasigara inyuma. Maze Mukristo na
Byiringiro babararirimba bati:
Mbese, Ntabwenge, koko uracyakunze
Ubupfu bwawe no gusuzugura
Inama nziza tujya tukugira?
Nuhora uzanga uzaba urimbutse.
Ni iki gituma witeza amakuba?
Ntutinde, wibuke amagambo yacu.
Kandi witinya kwicisha bugufi:
Mbese uzageza he kunangirwa?
Mbega ibyo byiza byawe ujya wirata:
Ni umwenda ucitse wuzuye ibizinga!
Emera ibyaha nubukene byawe:
Sanga umukiza wagupfiriye! (Ijwi 277)
Maze Mukristo abwira mugenzi we ati: Byiringiro, dutambuke:
mbonye yuko dukwiriye kongera kugenda twenyine.
26. IBYO GUTINYA KWIZA NIBYABASUBIRA
INYUMA
NDOTA bajya imbere bihuta, Ntabwenge abakurikira
acumbagira. Mukristo abwira inshuti ye ati: Uriya muntu ni
umutindi ku bwImana ndamubabariye cyane, kuko ku munsi
wamateka, urubanza rutazabura kumutsinda.
Byiringiro ati: Ni ishyano! Mu mudugudu wiwacu harimo
benshi bameze batyo: hariho imiryango, irimo abantu bose
bameze batyo nubwo ari abagenzi. None se, ubwo iwacu
abameze batyo ari benshi, iwabo ntibarushaho kuba benshi?
148

IBYO GUTINYA KWIZA NIBYABASUBIRA INYUMA


Mukristo ati: Ijambo ryImana ryaravuze ngo yabahumye
amaso ngo be kurebesha imitima (Yoh 12:40). Ariko none ubwo
twiherereye, ndakubaza icyo wibwira kuri bene abo bantu.
Mbese ntabwo bemezwa yuko ari abanyabyaha ngo batinye yuko
bari mu kaga?
Byiringiro ati: Ahubwo ba ari wowe usubiza ibyo, kuko
unduta ubukuru.
Mukristo ati: Nibwira ahari yuko hari ubwo babyemezwa,
maze kuko ari abanyabwenge buke kubwa kamere yabo ya
kavukire, ntibamenya yuko kwemezwa kwibyo kwabagirira
umumaro. Nicyo gituma bagerageza kubyiyibagiza, bagakomeza
kwishuka, bakishimira inzira zikundwa na kamere yabo.
Byiringiro ati: Nkuko uvuze, nibwira yuko gutinya
kubasha kugirira abantu umumaro mwinshi, kukabemeza
gutangira urugendo rwo kujya mu ijuru.
Mukristo ati: Ntibishidikanywa ko atari ko biri, niba ari
ugutinya kwiza: kuko ari ko Ijambo ryImana rivuga, ngo
gutinya Uwiteka ni ishingiro ryubwenge (Zab 111:10).
Byiringiro ati: Wasobanura ute gutinya kwiza uko ari ko?
Mukristo ati: Gutinya kwiza nyakuri gufite ibimenyetso
bitatu.
Icya mbere ni inkomoko yako: Gukomoka ku ukwemezwa
yuko uri umunyabyaha kandi yuko ukwiriye kubikizwa.
Icya kabiri ni uko gutera umuntu kwisunga Kristo ngo
amukize.
Icya gatatu: uko gutinya kwiza gutuma umuntu yubaha
cyane Imana nIjambo ryayo ninzira yayo, kukamukomezamo
uko kubaha, kukamubuza gusubira kunangirwa. Kandi
kumutinyisha guteshuka muri iyo nzira ngo ace iburyo cyangwa
ibumoso ashaka ikintu cyose kibasha kugayisha Imana cyangwa
kwangiza amahoro ye cyangwa kubabaza Umwuka Wera
cyangwa gutuma abanzi bImana bayituka.
Byiringiro ati: Uvuze neza: ngira ngo ibyo uvuze ni ukuri
koko. Mbese tugiye kurangiza igihugu kiroga?
Mukristo ati: Ubibarije iki? Urambiwe nibi biganiro?
Byiringiro ati: Oya, sindambiwe na gato: ahubwo ni uko
nshaka kumenya aho tugeze.
149

UMUGENZI
Mukristo ati: Urugendo dusigaje tukakimara ni nkigice
cyisaha. Ariko reka dusubire ku biganiro byacu. Abanyabwenge
buke ntibazi yuko ibibemeza yuko ari abanyabyaha bikabatera
ubwoba bibasha kubagirira umumaro; nicyo gituma bagerageza
kubyiyibagiza.
Byiringiro ati: Bagerageza bate kubyiyibagiza?
Mukristo ati: 1. Bibwira yuko gutinya guturuka kuri Satani
(kandi kuva ku Mana!). Nicyo gituma bakurwanya nkigishaka
kubarimbuza.
2. Bibwira yuko gutinya gushaka konona kwizera kwabo. Ni
ishyano! Ni abo kubabarirwa cyane! Ko badafite kwizera na guke.
Hari icyakonona ibitariho? Nuko ibyo nabyo bibatera kwinangira
imitima kugira ngo bashire ubwoba.
3. Bibwira yuko gutinya atari ikintu kibakwiriye; nicyo
gituma nubwo biyumvamo ubwo bwoba, bakomeza gutinyuka
kwiyiringira.
4. Babona yuko ubwo bwoba bushaka kubagayisha
gukiranuka kwabo kudashyitse gukomoka kubyo bakoze ubwabo:
nicyo gituma babwirukana uko bashobora kose.
Byiringiro ati: Nanjye nzi yuko ari ko biri, kuko ari ko
nameraga ntaramenya uko ndi.
Mukristo ati: Noneho tureke ibya Ntabwenge. Tuganire
ibindi byatugirira akamaro.
Byiringiro ati: Ndabyemeye rwose: ariko na none ba ari
wowe ubanza.
Mukristo ati: hashize imyaka nka cumi, mbese ntiwari uzi
umuntu witwaga MUKOMERAKANYA, washishikariraga
kubaha Imana muri icyo gihe?
Byiringiro ati: Nari muzi; yari atuye mu mudugudu witwa
NTABUNTU uhanye intera nundi witwa BUKIRANUTSI
urugendo rwigice cyisaha: yari aturanye nuwitwaga
MUSUBIRANYUMA.
Mukristo ati: Niwe uwo, ndetse bari bateraniye mu rugo
rumwe.
150

IBYO GUTINYA KWIZA NIBYABASUBIRA INYUMA


Icyo gihe yari akangutse cyane, ngira ngo yari atangiye kubona ibyaha
bye nibihembo bizamuhesha (Abarom 6:23).
Byiringiro ati: Nanjye namumenye nkuko uvuze, kuko yazaga
kenshi kunsura, arira amarira menshi. Naramubabariraga,
nkamwiringiraho gato kuko azakizwa: ariko tuzi yuko abavuga bati,
Mwami, Mwami, badakizwa bose (Mat 7:21).
Mukristo ati: Ubundi yambwiye ko yagambiriye kugenda urugendo
rujya mu ijuru, nkurwo tugenda uru: maze nyuma acudika nuwitwa
NZIGIRA bituma dutandukana.
Byiringiro ati: Ubwo tuvuga ibye, twibaze icyamuteye gusubira
inyuma atyo tutabitekerezaga, nikibitera abandi bamera nkawe.
Mukristo ati: Byatugirira umumaro mwinshi. Noneho, ba ari wowe
ubanza!
Byiringiro ati: Ku bwanjye impamvu zuko gusubira inyuma ni
enye:
1. Nubwo batangiye kumva batsinzwe nurubanza rwibyaha
byabo, imitima yabo ubwayo ntihinduka. Nicyo gituma gukunda
Imana kwabo gushira, iyo ubwo bwoba baterwa nibyaha byabo
bugabanutse. Nuko ntiwatangara ko basubira mu ngeso zabo za kera.
Bahwana nimbwa ijorowe nibyo yariye. Kuko ifite iseseme, iruka
byose: si uko ishaka kubiruka, ahubwo ni uko biyibabaza mu nda.
Maze iseseme yashira, inda iguwe neza, irahindukira ikajabagira ibyo
birutsi byose, kuko itabyanga. Ibyo Petero yavuze ni ibyukuri ngo
Imbwa isubiye ku birutsi byayo (2 Pet 2:22). Nta kindi kibifurisha
ijuru keretse kwemezwa yuko Gehinomu iriho no gutinya
kuzababarizwayo. Uko gutinya Gehinomu niteka bazacirwaho
kugabanutse, niko gukunda ibyo mu ijuru nibyAgakiza kugabanuka,
bagasubira mu ngeso zabo za kera.
2. Kandi bafite nubwoba bwubundi buryo bubategeka: ni
ubwo gutinya abantu. Byaranditswe ngo gutinya abantu kugusha mu
mutego (Imigani 29:25). Koko bifuza ijuru bacyumva kugurumana
kumuriro wi Gehinomu, ariko ubwo bwoba butangiye kugabanuka,
ubwo gutinya abisi butangira kugwira muri bo. Bamenya yuko
bakwiriye kugira ubwenge, ntibigerezeho ngo bateshwe ibyisi byose
151

UMUGENZI
no gushaka ibyo batazi, ndetse ubwo bwihare bubazanire
nibyago. Nicyo gituma basubira mu byiyi Si.
3. Ikindi kibatera gusubira inyuma ni uko badashobora
kwihanganira gukorwa nisoni, bazira kubaha Imana, ni abibone
bihimbaza: ku bwabo, ibyImana ni ibyicyubahiro gike bizana
igisuzuguriro. Maze batagiterwa ubwoba nka mbere nibya
Gehinomu nibyumujinya wenda gutera, basubira mu ngeso
zabo za kera.
4. Nubwo bumva urubanza rubatsinze, bagatinya umunsi
wamateka, banga cyane icyabibibutsa cyose, ntibakunde
gutekereza umubabaro bazabona batarawugeraho. Icyampa
bagakunda kuwutekereza, bigatuma bahungira aho abakiranutsi
bahungira bagakira! Ariko nkuko mvuze, kuko bahora bihunza
ibyo byiyumviro byurubanza nubwoba bwibizaba, nuko
bamara gusinziriza imitima yabo ngo irorere kubyibwira,
bishimira kuyinangira, bagakunda ningeso zirushaho
kuyinangira.
Mukristo ati: Ugeze bugufi bwabyo. Impamvu iruta izindi
ibatera gusubira inyuma ni uko imitima yabo no kwifuza kwabo
bitahindutse. Wabagereranya numujura uhagaze imbere
yumucamanza: aratinya, agahinda umushyitsi, agasa
nkuwihannye cyane. Ariko ikibimutera cyane cyane ni ugutinya
kumanikwa; si ukwanga icyaha cye. Biragaragara ko ari ko biri,
kuko wamurekura, yagumya kuba umujura; ariko iyo umutima
we uhinduka, ntiyakongera kumera atyo.
Byiringiro ati: Maze kukubwira impamvu zo gusubira
inyuma kwabo: nawe umbwire uburyo bwako.
Mukristo ati: Ndabukubwira mbikunze.
Intambwe ya mbere yo gusubira inyuma kwabo ni uko biyibagiza
uko bashobora ibyImana nurupfu no kuzacirwaho iteka.
Iya kabiri ni uko bareka buhoro buhoro gukora
ibibakwiriye mu rwihisho, nko gusenga no gusoma Igitabo
cyImana bari bonyine, nko kudategekwa nibyo imitima yabo
yifuza, nko kuba maso bakirinda Satani, nko kubabazwa
nibyaha nibindi nkibyo.
152

IGIHUGU CYITWA BEULA


Iya gatatu ni uko bihunza abakristo bakijijwe byukuri.
Iya kane ni uko bacogora, ntibakunde gukora
ibibakwiriye imbere yabantu, nko kumva ijambo ryImana, nko
kurisoma bafatanije nabandi, nko kuganira ibyImana, nibindi
nkibyo.
Iya gatanu ni uko batangira kugenzura bamwe mu bubaha
Imana ngo babone icyo babagaya. Ariko impamvu zibibatera
zituruka kuri Satani. Babagenzurira kugira ngo babone inenge
muri bo yababera urwitwazo rwo kureka kubaha Imana.
Iya gatandatu ni uko batangira kubana nabantu bakunda
ibyiyi si ninzoga nubusambanyi nibindi byaha.
Iya karindwi ni uko baganira ibyiyi si nibiteye isoni rwihishwa,
kandi iyo babonye abitwa ko bubaha Imana babikora,
barabyishimira, kuko bibamara isoni zo kubikora cyane.
Intambwe ya munani, ni uko batangira gukinisha ibyaha bito ku
mugaragaro.
Iya cyenda: bamaze kwinangira, biyerekana uko bari.
Nuko bitsurira mu ruzi ruzabatembana, rubageze mu gahinda no
mu makuba; Imana nitabibuza ku bwimbabazi zayo,
bazarimbuzwa iteka ryose nuko kwishuka kwabo.
27. IGUHUGU CYITWA BEULA
NDOTA abo bagenzi barangije igihugu kiroga, bageze mu
gihugu cyitwa BEULA, risobanura ngo Uwashyingiwe
(Yesaya 62:4;
Indirimbo ya Salomo 2:10-12). Icyo gihugu
kirimo ikirere cyiza cyane kinezeza ugihumeka. Inzira yabo
yakinyuragamo; bamara iminsi baharuhukiye. Bumvaga inyoni
zijwigira iteka, bakabona iminsi yose uburabyo burabya, bakumva
inuma ziguguza. Muri icyo gihugu izuba riva ku manywa na
nijoro; abakigezemo baba barenze igikombe cyigicucu cyurupfu.
Kandi cya gihanda Bwihebe ntikibasha kuhagera; ndetse abo
bagenzi bahageze ntibabashaga no kureba igihome cyacyo cyi
Shidikanyamana.
Kandi
bari
bageze
aho
bitegeye

153

UMUGENZI
ururembo bajyagamo, ndetse bahahurira na bamwe bo muri urwo
rurembo, kuko abarabagirana bamenyereye kugendagenda muri icyo
gihugu, kuko gifatanye nicyo mu ijuru.
Bagenda muri icyo gihugu banezerewe umunezero mwinshi uruta
uwo bari bafite bakiri mu bihugu bitari bugufi bwUbwami
bajyagamo. Bageze bugufi bwa rwa rurembo, barushaho kurureba
neza. Rwubakishijwe imaragarita namabuye yigiciro cyinshi, kandi
mu nzira zo muri rwo, hasigirijwe izahabu nziza (Ibyahish 21:21).
Nuko ubwiza bwarwo bufatanije nizuba rirurasiyemo bituma
Mukristo arwazwa nubwuzu; na Byiringiro nawe ni uko. Bamara
iminsi barwaye batyo, bifuza cyane kugera mu ijuru bati: Nimubona
umukunzi wanjye, mumubwire yuko urukundo rwansabye (Indirimbo
5:8). Maze basubijwemo intege ho gato, bihanganira iyo ndwara,
bakomeza urugendo, barushaho kugera bugufi bwa rwa rurembo,
babona udushyamba twibiti byera imbuto ziribwa ninzabibu
nimirima yuburabyo; kandi amarembo yutwo dushyamba nizo
nzabibu yari iruhande rwinzira yabo. Babyegereye basanga umuhinzi
wabyo ahagaze mu nzira, baramubaza bati: Izi nzabibu nziza nutu
dushyamba twiza ni ibya nde? Arabasubiza ati: ni ibyUmwami:
yabitereye hano kugira ngo bimunezeze, kandi biruhure nabagenzi.
Abajyana muri izo nzabibu, abategeka gusoroma kugira ngo barye ku
mbuto nziza zaho. Abereka inzira zUmwami namazu ye akunda
kwirirwamo: barahirirwa, baraharara.
Bakangutse bitegura kuzamuka ngo bajye muri rwa rurembo. Nkuko
navuze, rufite ubwiza burabagirana cyane, kuko
rwubakishijwe
izahabu nziza (Ibyahish 21:21). Izuba rirasiye muri izo nzabibu
ryatumye batabasha kurureba ubwarwo, mu maso habo
hadatwikiriwe, ahubwo barurebeshaga indorerwamo zibigenewe (2
Abakor. 3.18). Maze bakigenda bahura nabantu babiri bambaye
imyenda irabagirana nkizahabu, kandi mu maso habo harabagirana
nkizuba. Abo bantu bababaza aho baturutse, barabasubiza. Maze
bababaza aho baraye, bababaza nimiruho namakuba babonye mu
nzira, hamwe nibyiza byabafashije; barabibasubiza. Nuko
barababwira bati:
154

URUZI NIRWO RUPFU


haracyari ibintu bibiri biruhije, mukabona gusohora muri rwa
rurembo.
Mukristo na mugenzi we babasaba kujyana nabo,
barabemerera, ariko barababwira bati: Mukwiriye kuhagezwa
no kwizera kwanyu. Bose barajyana, bagera aho bitegeye
irembo ryurwo rurembo.
28. URUZI NIRWO RUPFU
MBONA yuko hagati yabo niryo rembo hari uruzi rudatinzwe,
kandi urwo ruzi rwari rurerure cyane. Abo bagenzi barubonye
barumirwa cyane, maze abo bari kumwe barababwira bati:
Mutarwambuka, ntimwabasha kugera kuri ririya rembo. Maze
bababaza ko hari indi nzira ijya kuri ryo. Barabasubiza bati
iriho, ariko uhereye aho isi yabereyeho, nta muntu wemerwe
kuyicamo, keretse babiri, Henoki na Eliya, kandi nta wundi
uzabyemererwa, kugeza ubwo impanda yimperuka izavugira.
Bumvise ibyo, abo bagenzi batangira gukuka umutima, cyane
cyane Mukristo. Barakebaguza, ntibabona indi nzira yabakirisha
urwo ruzi. Babaza ba bantu barabagirana yuko uburebure
bwamazi buhwanye hose. Barabasubiza bati: Oya, ariko
ntitubasha kubafasha muri ibyo, kuko kwizera Umwami nyiri
ururembo kwanyu ari ko kuri butume mubona aharehare
cyangwa ahagufi.
Baramanuka, baravogera, Mukristo atangira kurengerwa,
atakira Byiringiro ati: Ndengewe namazi maremare: ibigogo
byImana numuraba wayo byose birandengeye (Zab 42:7).
Byiringiro ati: Humura, mwene Data, nshyikije ibirenge hasi
kandi ni heza.
Mukristo ati: Nshuti yanjye, ingoyi zurupfu zirangose
(Zab 18:5); sinzabona igihugu cyuzuye amata nubuki.
Uwo mwanya, Mukristo yumva ageze mu mwijima
wicuraburindi, umutera ubwoba cyane, ntiyabasha kureba
iyo ajya. Kandi ubwenge bwe burazinduka, aba atakibasha
kwibuka ibyo yabonaga mu nzira
155

UMUGENZI
byamunezezaga bikamuhumuriza. Kandi yatakaga yuko
abadayimoni nabazimu babi bamubonekera, bakamutera
ubwoba.
Nicyo cyatumye Byiringiro arushywa cyane no kugerageza
kuramira Mukristo ngo atarengerwa. Ubundi yarengerwaga
rwose, maze hashira akanya, akibiruka arembye, kandi
Byiringiro akagerageza kumuhumuriza ati: Mbonye rya rembo
ririho abantu biteguye kutwakira. Maze Mukristo akamusubiza
ati: Ni wowe, ni wowe gusa bategereje, kuko ari wowe ujya
wiringira, uhereye aho twabonaniye. Undi ati: Nawe ni uko.
Mukristo ati: Iyo ntunganira Imana, ntiba ihagurutse ngo
intabare? Nyuma Byiringiro aramubwira ati: Mwene Data,
wibagiwe rwose ya magambo yavuzwe ku banyabyaha ngo
Ntibababazwa mu ipfa ryabo, ahubwo imbaraga zabo
zirakomera; ntibagira imibabaro nkabandi, ntibaterwa nibyago
nkabandi (Zab 73:4-5). Aya makuba ugiriye muri aya mazi si
ikimenyetso cyuko Imana ikuretse: ahubwo ni ayo
kukugerageza ngo wibuke ibyiza yajyaga igukorera nimbabazi
yakugiriraga; bitume umwisunga muri aya makuba.
Maze Mukristo amara umwanya atekereza, Byiringiro arongera
aramubwira ati: Humura, Yesu Kristo aragukiza. Uwo mwanya
Mukristo avuga ijwi rirenga ati: Nongeye kumureba; kandi
arambwiye ati: Nunyura mu mazi, nzaba ndi kumwe nawe; nuca
no mu migezi, ntizagutembana (Yes 43.2). Bombi barakomera:
wa mubisha wabo arajunjama, barinda bambuka. Uwo mwanya
Mukristo abona aho ashyitsa ibirenge, ahasigaye hurwo ruzi
hagira amazi magufi. Nuko barambuka.

29. URUREMBO SIYONI


HAKURYA yurwo ruzi, babona ba bantu barabagirana bahagaze
ku nkombe babategereje. Bakutse, abo barabagirana barabaramutsa,
barababwira bati: Turi abagaragu bUmwami Imana: dutumwa
gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza (Abaheb 1:14).
Nuko bagenda mu nzira ijya kuri rya rembo.

156

URUREMBO SIYONI
Kandi urwo rurembo Siyoni rwubatswe ku musozi muremure
cyane, ariko abo bagenzi bawuterera neza cyane, kuko ba bantu
barabagirana babaramiraga babafashe amaboko: kandi bari basize
muri rwa ruzi imyenda yabo yo gupfa, kuko nubwo bavogereye
bayambaye, bakutse batakiyambaye. Nicyo cyatumye bazamuka
vuba cyane, nubwo urufatiro urwo rurembo rwubatsweho rwari
hejuru yibicu.
Nuko barazamuka, banyura mu kirere bagenda baganira ibyiza,
banejejwe nuko bambutse rwa ruzi amahoro, bakaba bari kumwe
nabo bera barabagirana, bagenda baganira nabo barabagirana
ibyubwiza bwurwo rurembo. Barababwira bati: Ubwiza
nicyubahiro byarwo ntibigira uko byavugwa. Niwo musozi
Siyoni, Yelusalemu yo mu ijuru; hariyo niteraniro rya ba maraika
batabarika nimyuka yabakiranutsi batunganijwe rwose
(Abaheb 12:22-24). Murajya muri Paradiso yImana, muri
bubonemo cya giti cyubugingo, murye imbuto zacyo zitabora.
Nimugerayo, muri buhabwe imyenda yera, muzajya mugendana
nUmwami
muganira,
iminsi
yose
yiteka
ryose
(Ibyahish 2:7; 3:5; 22:5). Kandi ntimuzabonayo ibyo mwabonaga
mukiri mu isi: umubabaro nindwara nibyago namakuba
nurupfu; kuko ibya mbere bishize (Ibyahish 21:4). Mugiye
gusanga Aburahamu na Isaka na Yakobo na ba bahanuzi bose,
abo Imana yakuye mu isi yumubabaro ikabageza mu mahoro no
mu buruhukiro bwayo, kuko bakiri mu isi, umuntu wese muri bo
yagendaga akiranuka (Yes 57:2). Abo bagenzi barababaza bati:
Dukwiriye kugenza dute nitugera aho hantu hera? Barabasubiza
bati: Muri buherweyo ibyo kubaruhura mu cyimbo cyimiruho
yanyu yose, nibyishimo mu cyimbo cyimibabaro yanyu, muri
busarure ibyo mwabibye, imbuto ziva ku gusenga namarira
yanyu nimibabaro mwababarijwe mu nzira babahora Umwami
(Abagal 6:7-8). Aho hantu muzajya muhambarira amakamba
yizahabu, kandi muzajya munezerwa no kureba Uwera, kuko
muzamureba uko ari (1 Yoh 3:2). Kandi muzajya mumukorera

iteka, mumushima muvuza impundu mumuhimbariza


157

UMUGENZI
ibyo yabakoreye, uwo mwashakaga gukorera mukiri mu isi,
ariko byabarushyaga cyane ku bwintege nke zimibiri yanyu.
Amaso yanyu azashimishwa no kureba Ushoborabyose, amatwi
yanyu azashimishwa no kumva ijwi rye ryiza. Ni ho muzabana
mwishimye ninshuti zanyu zababanjirije kugerayo, kandi
muzajya mwakirana ibyishimo abazabakurikira bose bajya aho
hera.
Bageze bugufi bwirembo ryurwo rurembo, umutwe
wingabo zo mu ijuru uza kubasanganira, ba bandi barabagirana
babiri barababwira bati: Aba ni abantu bakundaga Umwami wacu
bakiri mu isi, bagasiga byose ku bwizina rye ryera. Yadutumye
ngo tubazane; noneho tubasohoje hano barangije urugendo rwabo,
ngo binjire barebe Umucunguzi wabo mu maso banezerewe. Maze
ingabo zo mu ijuru zivuga ijwi rirenga ziti: Hahirwa abatorewe
ubukwe bwUmwana wIntama. Kandi hasohoka umutwe
wabavugiriza Umwami impanda benshi ngo babasanganire,
bambaye imyenda yera irabagirana; bazivuza neza cyane, ijuru
ryose rirarangira. Abo baramutsa Mukristo na mugenzi we,
bababwira hato na hato bati: Murakaza, mwe abavuye mu isi
mwe! Babyumvikanisha amajwi yimpundu nayimpanda. Maze
babagota impande zose, bamwe babajya imbere, abandi
barabakurikira, abandi babajya iburyo nibumoso nkababarinda,
banyura ahantu ho mu ijuru, bagenda babavugiriza impanda
zamajwi arenga meza: uwabibona yagira ngo ijuru ubwaryo
ryamanutse rije kubasanganira. Nuko barajyana. Bakigenda,
bakomeza kubavugiriza impanda neza cyane, babarembuza,
bakeye mu maso, babereka uko bishimiye kubasanganira nuko
bakunze kubakira. Byasaga naho abo bantu bombi binjiye mu
ijuru kandi bataragerayo, kuko kubona abamarayika no kumva
amajwi yabo meza kwashakaga kubicisha ibyishimo. Kandi bari
bageze aho bareba urwo rurembo bugufi, bibwira ko bumva
inzogera zaho zose bazivuza ku bwabo kuko bahageze. Kandi
bakibwira ko bazabaho iteka ryose, babanye nabameze batyo,
imitima yabo yuzura umunezero utavugwa utakwandikwa. Nuko
bagera kuri rya rembo.
158

URUREMBO SIYONI
Bagezeho, babona ibyanditswe hejuru yaryo, byandikishijwe
inyuguti zizahabu, ngo hahirwa abamesera ibishura byabo
kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cyubugingo, kandi
banyure mu marembo binjire muri uru rurembo (Ibyahish 22:14)
Ndota ba barabagirana babategeka kuvunyishiriza kuri
iryo rembo. Barahavunyishiriza, abantu babarungurukira hejuru
yirembo, nibo Henoki na Mose na Eliya nabandi. Ba
barabagirana barababwira bati: Aba bagenzi bavanywe mu
mudugudu wi Rimbukiro nurukundo bakunze Umwami wuru
rurembo. Maze abo bagenzi babaha za nzandiko bahawe katanga
ka mbere, bazishyira Umwami arazisoma: arabaza ati: Ba
nyirazo bari he? Baramusubiza bati: Bahagaze ku irembo.
Umwami arategeka ati: Nimwugurure kugira ngo ishyanga
rikiranuka rikomeza ibyukuri ryinjire (Yesaya 26:2). Ndota abo
bombi binjira muri iryo rembo: bakinjira, ishusho yabo ihinduka
ukundi,
bambikwa
imyenda
irabagirana
nkizahabu.
Barabasanganira, babaha inanga zo gushimisha Imana,
namakamba ngo abe ikimenyetso cyicyubahiro. Numva
bongera kuvuza inzogera zo muri urwo rurembo ku
bwibyishimo, babwira abo bagenzi bati: Nimwinjire mu
munezero wa Shobuja (Mat 25:23). Kandi numva abo bagenzi
ubwabo bariririmbisha ijwi rirenga bati: Iyicaye ku ntebe
nUmwana wIntama, ishimwe ribe iryabo no guhimbazwa
nicyubahiro nubutware, iteka ryose (Ibyahish 5:13).
Bamaze kugurura amarembo kugira ngo abo bagenzi
binjire, mbakurikije amaso, mbona urwo rurembo rwose
rurabagirana nkizuba, mu nzira zo muri rwo hasigirijwe
izahabu: mbona abantu benshi bagenda muri izo nzira bambaye
amakamba ku mitwe, bafite amashami yimikindo mu ntoke
ninanga zizahabu zo gucuranga baririmba indirimbo
zishimwe. Bamwe muribo bari bafite amababa, baririmba
indirimbo zisubizanya urudaca bati: Uwera, Uwera, Uwera niwe
Mwami wacu.
Maze barugarira. Mbibonye, nifuza kubanayo nabo.
159

UMUGENZI
30. ITEKA NTABWENGE YACIRIWEHO
NUKO nkebutse, mbona Ntabwenge ageze kuri rwa ruzi,
arwambuka vuba, we bitamuruhije nka ba bandi, kuko
yahasanze umusare witwaga MWIRINGIRUBUSA.
Amwambukiriza mu bwato bwe. Maze aterera wa musozi
nka ba bandi ngo ajye kuri rya rembo. Ariko agenda
wenyine, ntihagira ujya kumusanganira ngo amuramutse
cyangwa amuhumurize na hato.

160

Binjira mu rurembo Siyoni

161

ITEKA NTABWENGE YACIRIWEHO


Ageze kuri rya rembo, arararama, areba ibyanditswe hejuru
yaryo, akomanga yibwira ko bamwugururira vuba. Maze ba
bantu bamurungurukira hejuru yirembo, baramubaza bati:
Urava he? Urashaka iki? Arabasubiza ati: Twariraga
imbere yUmwami, tukanywera imbere ye, akigishiriza mu
nzira ziwacu. Maze bamubaza urwandiko rwe ngo
barujyane, barushyire Umwami: ashakashaka mu
myambaro ye, ararubura. Baramubaza bati: Ntarwo ufite?
Ntiyagira icyo abasubiza na gito. Babibwira Umwami;
ntiyakunda kuza kumureba, ategeka ba barabagirana babiri
bazanye Mukristo na Byiringiro muri urwo rurembo
gusohoka ngo bafate Ntabwenge, bamubohe amaboko
namaguru, bamukureho. Baramuterura, bamunyuza mu
kirere, bamugeza kuri rwa rugi nabonye mu mucyamu
wumusozi, bamushyiramo. Menya yuko hari inzira ijya
muri Gehinomu, ituruka ku irembo ryurembo rwo mu
ijuru, atari ituruka mu mudugudu witwa Kurimbuka gusa.
Ndakanguka, menya yuko ari inzozi.
UMUGENZI
INDIRIMBO YUMUGENZI
Uwaba atinyutse
ibyago byose
Naze akurikire
Umwami Yesu!
Nta cyamurekesha
Iyo migambi ye
Yo guca mu nzira
Ijya mu ijuru

Ntabwo azacogozwa
Ninshamugongo:
Abazimubwira
Nibo bazagwa!
Abanzi be bose
Ntibamugarura
Mu nzira ahisemo
Ijya mu ijuru.
162

Uwaba atinyutse

Mwami ujye undindisha


Umwuka wawe
Mbone kuzaragwa
Kubahwa iteka.
Have, wa bwoba we!
Nimunyihorere!
Namaramaje pe
Kujya mu ijuru! (207)

Mwami ujye undindisha

Potrebbero piacerti anche